Ezekiyeli 18,1-10.13b.30-32

ISOMO RYO MU GITABO

CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 18,1-10.13b.30-32

Uhoraho ambwira iri jambo, ati “Ni iki gituma mu gihugu cya Israheli muca uyu mugani uvuga ngo :

‘Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe’?

Mbirahiye ubugingo bwanjye – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – uwo mugani ntimuzongere kuwuca ukundi muri Israheli, kuko ubugingo bwose ari ubwanjye; ari ubw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana, bwose ni ubwanjye. Niba umuntu ari intungane, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, ntarire ku misozi kandi ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, ntiyegere umugore uhumanye, ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa, ntagurize yishakira inyungu, ntiyake urwunguko rurengeje urugero, ntagire uwo arenganya, ahubwo agacira abantu urubanza rutabera, agakora akurikije amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye nta buryarya – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho. Ariko niba uwo uwo muntu abyaye umwana w’umugome kandi umena amaraso, agakora kimwe muri ibyo bicumuro, uwo mwana se azabaho? Ntateze kubaho! Namara gukora ayo mahano yose azapfa kandi amaraso ye ni we azabarwaho. Nicyo gitumye rero, muryango wa Israheli – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – nzacira buri muntu rubanza nkurikije imigenzereze ye. Nimuhinduke mwange ibyaha byanyu byose, icyababera impamvu yo gucumura cyose mukirinde. Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ni ko se, muryango wa Israheli, ni iki rwose cyatuma mugomba gupfa? Nta bwo nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.”

Matayo 19,13-15

IVANJILI YA MATAYO 19,13-15

Nuko bamuzanira abana bato ngo abashyireho ibiganza abasabira, maze abigishwa barabakabukira. Yezu ni ko kubabwira ati “Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko Ingoma y’Ijuru ari iy’abameze nka bo.” Nuko amaze kubashyiraho ibiganza, ava aho hantu.

Nimureke abana bansange

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE-B

Ku ya 18 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 18, 1-10.13B.30-32; Zaburi 51(50);

Matayo 19, 13-15

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

NIMUREKE ABANA BANSANGE

Uyu munsi Yezu araharanira uburenganzira bw’abana bwo kwisanzura no kwidegembya bamusanga. Maze ngo bamwisanzureho. Bidagadure imbere ye bahimbawe. Bishimane na we bamukinira kandi bakina na we. Maze bakire Umugisha we ubakiza ibibakikije bishaka kubakindura. Bakire umugisha we ubakingira ibiteye ubwoba byo mu bihe bizaza bibateze iminsi. Maze umugisha abahaye ufashe n’abandi kwisuzuma bahabwa abo bana ho ingero bagomba kwigana ngo binjire mu Ngoma y’Ijuru.

Yezu rero yahaye abana umwanya w’ingenzi niba atari uw’ibanze mu butumwa bwe. Ari intumwa ze, ari inshuti ze, ari na Bikira Mariya na Yozefu, nta n’umwe Yezu atwereka avuga amagambo asa n’aya, ati‹‹ nimusa n’uriya muzaba musa nanjye››. Ariko ku bana ni ko Yezu yabigenje. Ku buryo n’abandi ihirwe ryabo rishingiye kuba barashoboye kwicisha bugufi mu buzima bwabo. Maze Nyagasani akaba ari we ubikuriza, nk’uko byagenze ku mubyeyi Bikira Mariya. Kwihata umugenzo wo kwicisha bugufi dusanga kuri Kristu ku buryo bwihariye no ku bana bato muri rusange, turabitegetswe. Kandi tugomba kubikora niba dushaka kubana na Yezu Kristu (Fil 2,5-11). Niyo mpamvu Yezu adusanze none ngo yongere abitubwire kandi abiduhere n’ingabire.

Koko rero Yezu azi neza ko muri twese ntawe ukingiye ubwirasi, ubwibone, ubwirarike, agasuzuguro, ipinga, kwishyira hejuru, kwibona, kwishyiraho, …twebwe tudatinya guhindura ubwirasi uburyo bukwiye bwo kubana n’abandi. Akenshi mu biganiro byacu ndetse no bikorwa n’imyitwarire rusange no mu ngendo hadasigaye, usanga kwishyira ejuru cyangwa kwishyira imbere byaratumunze. Twese Nyamara ntawe ufite impamvu na mba yo kwirata kuko byose twabihawe ku buntu. Kandi uwatwambura ibyo twahawe byose hasigara iki se? Kuvuga ko ntacyo ntibihagije (1 Kor 4,7). Niyo mpamvu Nyagasani Yezu ari ni we ugomba gukurizwa mu buzima bwacu bwose no mu byo yaduhaye byose, cyangwa ibyo yatugizebyo (Yh 3, 30). Aho kugira ngo tubihindure ibikangisho dukandagiza abantu. Ndetse na we atatwitondera ntitumurebere izuba. Birababaje kubona Nyagasani akwambika inkweto ugahindukira ukazimukandagiza. Nyuma yo kunyukanyukia abe.

Yezu Kristu rero wapfuye akazuka adusanze none atwinginga ngo tureke abana bamusange. Kuko akenshi tubera abana inzitizi zo gusanga Yezu dukoresheje amategeko dushyiraho mu ngo zacu, mu maparuwasi, mu mashuri, munzego z’ubuyobozi bunyuranye, ugasanga umwana na ntafunguriwe inzira ku buryo bukwiye, ngo yisangire Yezu uko abishaka. Usibye ariko ayo mategeko arwanya Kristu n’abana, hari n’ibikorwa byinshi dukora maze bigatandukanya Kristu n’abana. Ariko ikibiruse byose ni ukugusha abana mu bukozi bw’ibibi by’umwihariko ubusambanyi n’imihango ya gipagani. Uyu munsi rero twakire Yezu tumusaba imbabazi inshuro zose twabaye ikigusha ku bana. Kandi twisubireho. Naho abashyiraho amategeko abuza abana babo cyangwa abo mu gihugu cyabo gusenga, uyu munsi tubasabire kwisubiraho kuko uwo barwanya ntibazi uwo ari we. Kandi abana bashaka kuba ababikira cyangwa abafurere n’abapadiri, tubashyigikire twivuye inyuma. Kuko kubuza umuntu nk’uwo kwitaba ijwi rya Kristu ni ugucumura birenze urugero.

Umubyeyi Bikira Mariya adufashe none twakire Yezu Kristu wapfuye akazuka. Duhinduke abantu biyoroheje. Kandi dufashe abana gusanga Yezu. Bityo isi yunguke abandi ba Dominiko Savio, Mariya Goreti, n’abandi benshi bagiye baba abatagatifu ari abana cyangwa kuva bakiri abana bato. Ariko bose babikesha ko babonye ababibafashamo muri Kristu. Dufashe Yezu rero Kristu kurokora roho z’abana bato. Twirinde burundu gufasha Shitani kuziroha.

Ezekiyeli 16,1-15.59-60.63

ISOMO RYO MU GITABO

CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 16,1-15.59-60.63

Uhoraho ambwira iri jambo ati “Mwana w’umuntu, menyesha Yeruzalemu amahano yose yakoze. Uzavuge uti ‘Dore uko Nyagasani abwira Yeruzalemu: Inkomoko yawe n’amavuko yawe ni igihugu cya Kanahani; so yari Umuhemori, na nyoko ari Umuhetikazi. Umunsi uvuka ntibakugenye, ntibakuhagije amazi ngo bagusukure, ntibagusize umuntu habe no kwirirwa bagufubika n’udutambaro. Nta n’umwe wigeze akurebana impuhwe, ngo abe yagukorera umwe muri iyo mirimo abitewe n’imbabazi akugiriye; ahubwo wajugunywe mu gasozi, kuko umunsi uvutse wari uteye ishozi.

Nanyuze hafi yawe, nkubona wigaragura mu maraso yawe, ariko n’ubwo wari ukigaragura mu maraso yawe bwose, ndakubwira nti ‘Baho.’ Ubwo ndagukuza nk’icyatsi mu murima; uriyongera, uragimbuka, ugera aho uba inkumi nziza, upfundura amabere, umusatsi wawe urakura uba mwinshi, ariko ubwo wari ucyambaye ubusa. Nza kunyura hafi yawe ndakubona nsanga ugeze mu gihe cyo kubengukwa, ngufubika igishura cyanjye, ndakwambika. Nakurahiye ko ntazaguhemukira, tugirana isezerano – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – maze uba uwanjye. Nagushyize mu mazi nkuhagira amaraso yari akuzuyeho maze ngusiga amavuta; nkwambika imyenda itatse amabara yose n’inkweto z’uruhu runogeye, ngukenyeza umwenda w’ihariri ngerekaho n’igishura cy’akataraboneka. Nagusesuyeho imitamirizo, nkwambika imiringa ku maboko n’urunigi mu ijoshi. Nashyize impeta ku zuru ryawe n’amaherena ku matwi yawe, nkwambika ikamba ritagira uko risa ku mutwe wawe. Wari wisesuyeho imitamirizo ya zahabu n’umuringa, wambaye imyenda y’ihariri y’akataraboneka n’indi itatse amabara yose, ugatungwa n’ifu n’inono, ubuki n’amavuta; bityo ugenda urushaho kugira uburanga maze umera nk’umwamikazi. Uburanga bwawe bwatumye wamamara mu mahanga kuko butagiraga amakemwa, wabukomoraga ku ikuzo ryanjye ribengerana; uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. 

Nyamara wiringiye uburanga bwawe, wishingikiriza ubwamamare bwawe ujya mu buraya; usambana n’abahisi n’abagenzi. Nuko rero, Nyagasani Uhoraho aravuze ati ‘Nzakugenzereza nk’uko wangenje, wowe wazenze ku ndahiro ukageza n’aho wica amasezerano. Nyamara jyewe nzibuka Isezerano nagiranye nawe igihe cy’ubuto bwawe, maze nzagushyirireho Isezerano rihoraho. Ubonereho no kwibuka kandi ukorwe n’isoni; muri uko kwamamara kwawe woye kongera kubumbura umunwa, igihe nzaba nakubabariye ibyo wakoze byose, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.'”