Na Data wo mu ijuru azabagabiza ababababaza

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE

Ku ya 16 Kanama 2012

AMASOMOEzekiyeli 12, 1-12; Zaburi 78 (77); Matayo 18, 21-35;19,1

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie HABYARIMANA

NA DATA WO MU IJURU AZABAGABIZA ABABABABAZA, NIMUTABABARIRA BAGENZI BANYU MUBIKUYE KU MUTIMA.

Uyu munsi Yezu araha abigishwa be inyigisho nziza cyane ku byerekeye kubabarira. Abe bababarira batabara. Incuro babarira ntizibarika. Ni cyo gisubizo Yezu aha Petero wari umubajije niba yababarira umuntu karindwi kose. Maze Yezu amubwira umubare wa mirongo irindwi incuro karindwi; umubare usobanura ibisendereye. Mbese igihe cyose bikenewe, igihe cyose hari ubisabye, igihe cyose hari ubigomba, imbabazi zigomba gutangwa. Kandi zigahabwa bose. Zigakwira ku bazisabye bose zikabasaguka maze zikagera no ku batarazisabye kandi bazikeneye. Yezu Kristu araboneraho kubacira umugani w’umugaragu warekewe umwenda we n’umwami. Uwo mwenda wari kwishyurwa ari uko we n’ibye byose n’abe bose bashyizwe ku isoko bakagurishwa. Wari umwenda munini cyane. Umugaragu amaze gutakamba, Umwami amurekera umwenda we nta kintu awumwishyujeho na mba. Ariko we ageze hanze, ahuye n’uwari umurimo umwenda w’ubusabusa amuta ku munigo amwishyuza. Abuze icyo amwishyura amushyirisha mu buroko kugeza igihe amwishyuriye. Ababibonye bajya kubwira umwami ubugome bw’umugaragu we. Maze na we ahita yisubiraho, amugabiza na we abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we. Maze Yezu agasoza agira ati‹‹nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima››

Yezu Nyirimpuhwe rero aje adusanga none ngo atwibutse ko twababariwe birenze. Kuko ibyaha twakoze bivanze n’ amakosa uwari kutwishyuza ntitwari kubona ibyo twishyura; kabone n’aho baza kutugurisha n’ibyacu byose n’abacu bose. Bityo Nyagasani Yezu aradusaba kubabarira igihe cyose kuko na twe twababariwe bikomeye. Koko rero twaracumuye bikomeye. Nyamara turarenga turababarirwa. Kuko Kristu yigeretseho imivumo yari itugenewe. Bityo mu maraso ye yameneye ku musaraba tuharonkera umugisha (Kol 2, 6-21; Gal 3, 1-29). Kumva uburyo ibyaha byacu bikomeye bishobora kumvikana vuba iyo twabaye ba ruharwa mu maso y’isi. Uri wese mu rwego rw’ibyaha amategeko y’abantu yageneye ibihano: kwica, kwiba, gutanga ruswa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, kunyereza…ashobora kumva vuba impuhwe yagiriwe. Cyangwa twavuga ibyo, bamwe bagahita ari we bibuka. Ariko se aho we arumva uburyo ibyaha bye bikomeye koko? Usibye kandi na we hari abakwibeshya ko batigeze bivuruguta mu byaha. Kubera iyo mpamvu bakaba ntawe bagomba kubabarira kuko na bo ubwabo ntawe bigeze bababaza. Mbere ya byose tumenye neza ko icyaha cyose ari icyaha. Kandi si twe dushinzwe kwikatira kuko Umucamanz a ni Kristu. Kandi mu maso ye, twese uko tumgana, ari uri bupfe none azize gusaza, ari uwavutse none n’uwasamwe none; twese nta mwere n’umwe uturimo. Turi abana b’icyaha. Twasamwe n’abanyabyaha kandi tubyarwa na bo. Ibihano byose bigenewe inyoko muntu kubera ubukozi bw’ibibi bwayo, n’ingaruka zabyo zose buri wese asamwa azikorerwa.

Kuva uri umuntu uri n’umunyabyaha. None se duhereye kuri iriya Vanjiri ya none, umwenda w’umubyeyi ntiwatumye n’abana bababazwa? None se abo bana baba barenganye? Baramutse bavuze ko barengana baba bihakanye umubyeyi wabo. Na twe kuva twemeye kwitwa abantu, twemeye ubumuntu bwacu, ingaruka z’ibicumuro bya muntu kuva yaremwa turazikoreye, twabishaka cyangwa tutabishaka. Ariko ntitwiyibagize ko n’ibyiza muntu yagezeho kuva yaremwa na byo tubifiteho uruhare. Niyo mpamvu ubwikanyize bwa bamwe barya imitsi y’abandi ari ukongera ibicumuro ku bindi. Ibyiza by’isi byagombye gusangirwa na bose. Kuko ibyago byayo na byo tubisangira twese muri rusange no ku buryo bwihariye. Kubera ibyaha byawe bwite rero cyangwa iby’abasokuruza bawe, ubundi ntiwagombye kubaho. Kuko ibyo byaha ubwabyo byifitemo urupfu rwo kukwiyicira. Niba rero Nyagasani akurambitseho ikiganza cy’impuhwe ze none ukaba ugihumeka; kuki wacira abandi urubanza rwo gupfa kandi wowe utararuciriwe? Ese ubundi abapfira mu nda cyangwa abapfa batararenga inonko wibwira ko wabarushije iki rwose ku buryo byatumye wowe ugeza aya magingo? Nta kindi Nyagasani yakurindiye kitari ukuba umuhamya w’impuhwe ze. Nuhusha icyo ngicyo uzamenye ko urubanza rugutegereje.

Naho ibyaha twikoreye amanywa ava cyangwa twitwikiye Ijoro cyangwa se twakinze amadirishya n’inzugi, ntitugakerense uburemere bwabyo. Twaracumuye bikomeye. Twaracumuye birenze. Niko ye uwakubwira gusubiza Nyagasani ubusugi yakuremanye wowe ukabusenya udateye kabiri, ubwo busugi wabwishyura iki? N’uwakugurisha n’abawe bose ntimwabusubizaho. Naho se ubw’abo waroshye mu busambanyi? Uwagusaba gusubiza ibintu mu buryo nyuma yo kubisenya ukwiza ikinyoma wabishoboza iki? Naho bakugurisha n’abawe ntibyashoboka. Uwagusaba kusubiza mu gitereko cyayo amarira y’abo warijije kubera ibikorwa cyangwa amagambo yawe mabi wabishoboza iki? N’uwakugurisha n’abawe bose ntimwabishobora. Uwagusaba kuzura nibura umwe mu bo wishe wakora iki? N’uwakugurisha n’abawe bose ntimwabigeraho. Uwakubwira gusubiza mu buryo ubuzima bwawe bwasenyuwe n’inzoga, itabi cyangwa ibiyobyabwenge wabishoboza iki? N’uwakugurisha n’abawe bose ntimwabibasha.Uwakubwira kongera kuyobora inzira igana mu ijuru nibura roho imwe mu zo wigishije gucumura wabishoboza iki? Naho bakugurisha n’abawe bose ntimwagira n’imwe mwonera gusubiza ubutungane. None Nyagasani Yezu Nyirimpuhwe yakuramburiyeho ibiganza ntacyo akwishyuje akubwira ko ubabariwe. None koko wowe uhindukire ubuze abandi amahoro witwaje ngo ibyaha byabo birakomeye kurusha ibyawe! Ese ubundi uwo munzani upima uburemere bw’ibyaha wawuguriye hehe? Wawuhawe nande ku buryo wowe wireba ugasanga ibyawe byoroheje naho iby’abandi bikaba ari agahomamunwa? Aho si wowe Nyagasani yabwira ko ugomba kubanza gukura ingerí y’igiti mu jisho ryawe mbere yo gushaka gutokora abafitemo akatsi?

Nta mpamvu n’imwe rero twahawe na Yezu yo kutababarira. Izo twishyiriraho zose ni amafuti yacu. Cyangwase ahubwo ni ukongera ibyaha byacu. Inzogera yo kubabarira ihora ivugira muri za kiriziya zose zifite inzogera. Kuko Misa yose ibera hano ku isi ihimbaza Imbabazi twagiriwe na Nyagasani kandi natwe ikatwohereza gutanga imbabazi. By’umwihariko ariko tukahahererwa imbaraga zo kudushoboza gukora nka Kristu watubabariye kandi udahwema kuduhunda imbabazi ze.

Umubyeyi Bikira Mariya Nyirimpuhwe nadusabire none kwakirana ibyishimo Yezu Kristu wapfuye akazuka Umwami w’Impuhwe. Maze twemere kubabarirwa na we tuba ibikoresho bizima bibabarira abandi bose mu byaha byabo ibyo ari byo byose. Maze izo mpuhwe zizaduhagatire ubuziraherezo.

Ezekiyeli 2,8-10 ; 3,1-4

ISOMO RYO MU GITABO

CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 2,8-10 ; 3,1-4

Naho rero wowe, mwana w’umuntu, uramenye ntuzabe ikirara ak’iyo nyoko yararutse; ahubwo tega amatwi wumve icyo ngiye kukubwira. Cyo ngaho asama maze urye icyo ngiye kuguha.” Nuko ngo ndebe mbona ikiganza kiza kingana kirimo igitabo kizinze, icyo kiganza kikiramburira imbere yanjye; icyo gitabo cyari cyanditseho imbere n’inyuma amaganya, iminiho n’imiborogo. Arambwira ati “Mwana w’umuntu, ngaho rya! Icyi gitabo weretswe, kirye; hanyuma ugende ubwire umuryango wa Israheli.” Nuko ni ko kwasama icyo gitabo ndakirya. Hanyuma arambwira ati “Mwana w’umuntu, rya kandi uhazwe n’iki gitabo nguhaye.” Igihe nakiryaga numvaga mu kanwa kanjye haryohereye nk’ubuki. Hanyuma arambwira ati “Mwana w’umuntu, genda usange umuryango wa Israheli, ubashyire amagambo yanjye.

Matayo 18,1-5.10.12-14

IVANJILI YA MATAYO 18,1-5.10.12-14

Icyo gihe abigishwa begera Yezu, baramubaza bati “Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru?” Ahamagara umwana muto, amushyira hagati yabo, nuko aravuga ati “Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru. Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ikuru. Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato. Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye, ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye? Kandi iyo ahiriwe akayibona, ndababwira ukuri: imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye. Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira. 

Nimudahinduka ngo mumere nk’abana, ntabwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE-B

Ku ya 14 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 2, 8-10 ; 3, 1-4 Zaburi 119 (118); Matayo 18, 1-5.10.12-14

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹NIMUDAHINDUKA NGO MUMERE NK’ABANA, NTA BWO MUZINJIRA MU NGOMA Y’IJURU ››

Kuri uyu munsi Yezu Kristu aramara amatsiko y’abigishwa be ku byerekeranya n’ubukuru mu Ijuru. Kuko Yezu yari yaraberuriye ko nta wundi wigeze abona Ijuru usibye we ubwe wamanutseyo aza ku isi. Abigishwa rero bifuje kumenya umukuru mu Ijuru uwo ari we. Bari ahari bategereje ko agiye kubabwira Eliya, Yohani Batista, Yozefu, Musa, Aburahamu cyangwa undi muntu wagaragayeho ibikorwa by’impangare hano ku isi. None ubu akaba yicaye ku ntebe isumba izindi no mu Ijuru. Yezu ariko yarabatunguye ahamagara umwana muto aba ari we abereka.

Ubundi mu muco wa kiyahudi, kimwe no mu yindi mico y’isi yose muri rusange, kandi kugeza na n’uyu munsi, umwana ni umuntu uciye bugufi y’abandi. Uwo bise umwana ni uko baba bamusuzuguye. Utekereza rwana, ni uko aba atekereza nabi. Ukora rwana, ni uko aba atazi ibyo akora. Yezu utayobewe ibyo byose, arahamagara umwana, amushyire hagati y’ikoraniro ry’abantu. Na byo ubwabyo biratangaje, aho abagabo bateraniye bakikiza undi mugabo. Ntibakikiza umwana. Yezu rero yashyize hagati umwana muto aramubereka. Arangije aberurira ko nibadahinduka ngo bamere nk’abana batazinjira mu Ngoma y’Ijuru. Maze Yezu arabihanangiriza cyane ku byerekeranye no gusuzugura abana bato. Ababwira akomeje ko uwakiriye umwana muto ari we aba yakiriye. Kandi ko umwakiriye aba yakiriye Se wamutumye.Yezu yakomeje abihanangiriye ko bagomba kwirinda gusuzugura abo batoya. Kuko uko utaruye intama ye yari yazimiye yizihirwa. Ni nako Data Uhoraho atifuza bibaho ko hagira umwe muri abo bato uzimira.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aje none rero kutwinjiza mu ibanga ry’ubwiyoroshye n’ubwicishe bugufi dukurikije urugero rw’abana bato kugira ngo tugere ku mukiro yatuzaniye. Koko rero iyo Yezu aduha abana batoya ho urugero ni uko azi neza ko kimwe mu by’ingenzi bibangamiye ubutungane bwacu ari ubwirasi. Ubwirasi buturimo twebwe ubwacu butuma twisuzugura tugasuzugura n’ibyo Nyagasani yadushyizemo. N’ubwirasi buduturukamo butuma duhinyura Yezu Kristu n’Ijambo rye, cyangwa tugahinyura abantu bose tubona ko nta cyo bavuze. Urugendo Yezu adusaba none gukora rugizwe n’intambwe ebyiri z’ingenzi. Hari uguhinduka nk’abana bato twebwe ubwacu. Hakaba no kwakira abana bato tubafasha mu nzira y’umukiro w’iteka.

Guhinduka nk’umwana muto si ugusubira gukambakamba. Si ugusubira mu nda ngo umuntu avuke bundi bushya nk’uko Nikodemu yabibazaga Yezu (Yh 3,1-21). Ahubwo ni uguhindura kamere yacu inangiye maze tukigiramo imigenzo y’ubutagatifu ikomoka mu Ivanjiri. Koko rero umugenzo mwiza wose w’Ivanjiri twafata dushobora kuwubonera urugero rwose mu bana bato bitewe n’ikigero iki n’iki bagezemo. Nk’Ukwemera n’ ukwizera : twitegereze uburyo umwana afitiye ababyeyi be ukwemera n’ukwizera. Iyo ari mu mugongo wa nyina aba yumva nta gishobora kumukoraho kuko ahetswe rwose n’igihangange! Umwana ntacyo ahisha nyina. Ari intege nke ze, ari imbaraga byose nyina arabizi. Umwana uri muri icyo kigero cyo kwizera ababyeyi be yatumurikira mu kwemera kwacu. Maze igihe tubwira Yezu ko tumwemera kandi tumwizera tukitwara nk’abana imbere ye. Naho ku rukundo; hari ikigero umwana ageramo agasekera abantu bose. Ni igisekeramwanzi. Umukristu na we ntashobora kugera ku butungane nyabwo igihe atemeye kuba igisekeramwanzi. Kuko umukristu yangwa na benshi. Ariko we nta muntu n’umwe yanga. Tuvuge se no ku kinyoma cyokamye inyokomuntu? Bimwe mu biranga abana ni ukuvuga ibintu uko biri mu mitekerereze yabo. Tuvuge se ibyo kutiyakira uko umuntu yaremwe bibyara agasuzuguro isi ya none ifitiye umuremyi na yo yishyiriraho akayo yihindura ukundi? Ubukene bw’iwabo, ubwoko bwabo, ibara ryabo, ururimi…ibyo byose ntacyo bivuze ku mwana. Aho yavukiye, uko ateye, ibyo afite abandi badafite ku mubiri, cyangwa ibyo abuze abandi bafite…byose ni kimwe imbere ye. Umukristu na we ushaka Ingoma y’ Ijuru, yagombye kuyishakashaka aho guhirimbanira ubwiza bwe, ubwoko bwe, ubukire…Kuko ibyo byose birahita. Ariko abakunda Yezu Kristu bazabaho iteka (Mk 8,34-38).

Naho uburyo twitwara imbere y’abana n’abaciye bugufi. Yewe Ijambo rya Yezu ni ukuri pe! Uko umuntu asabikwa n’ibyaha ni n’ako agenda arushaho kwishyira ejuru no gusuzugura abandi. Uko umuntu yegera Yezu Kristu ni ko arushaho kumva ko ntacyo ari cyo. Maze akubaha abandi bose atitaye ku byo batunze cyangwa imyanya, imyaka cyangwa imyaku bafite muri iyi si. Kuko azi neza ko amaraso yabacunguye ari amwe. Mbwira abo mubana nzakubwira uko ubanye na Yezu. Gusa iyo umuntu yiterera hejuru ahari yiyibagiza icyo ari cyo ko ari igitaka kandi azagisubiramo (Sir 10, 9-11). Hari n’abibwira ko kuba bakoze mu nombe cyangwa mu ngwa bibaha agaciro kurusha abakoze mu makoro cyangwa mu ibumba ryo mu gishanga. Byose si urwondo. Agaciro k’umuntu ni Kristu Yezu (Fil 3, 7-11). Kandi udafite Kristu Yezu amenye ko ari we wataye agaciro nyako. Nguwo uwo twagombye guharanira gusa na we aho gusiganwa duhindura impu zacu cyangwa imisatsi ngo ahaha abasa kuriya ni bo baremetse neza. Nta rubanza umunyabyaha urimo kuvuga ibi acira abandi kandi na we ategereje urwe rukaze. Ariko nkeka ko Umuremyi ababazwa n’abanze ibyo yabahaye ku buntu bakajya kugura ibibahenze. Nk’uko ashengurwa n’ishavu abonye abasuzugurira abandi uko yabaremye. Se ko umenya rizinjira bake? Rirafunganye rero ( Mt 7,13-14). Ariko ntubyitwaze ngo wiherere hanze. Kuko n’ubwo rifunganye rirafunguye ntirifunze nk’uko hari uwigeze kubyigisha. Emera rero uhinduke umwana muto kugira ngo ushobore kwinjira muri uwo muryango ugana ubugingo buhoraho.

Data Uhoraho akunda cyane abo batoya. Ntashaka rwose ko harin’umwe uzimira. Nyamara se abo twajimije bangana iki? Abo twigishije kubeshya ngo bace akenge ni benshi. Abo twigishije kwitwara nk’abantu bakuru tubakoresha ibya mfura mbi bangana iki? Abo twajyanye kubegurira Sekibi mu bapfumu, mu batega, kwa Ryangombe, Nyabingi cyangwa abarungi (abarangi) bangana iki? Abo twayobereje aho twayobotse twitwaje ngo bagomba kuba mu idini turimo kandi natwe ntacyo ritumariye bangana iki? Abo twabindikiranye bagitangira kuva mu byaha tukabarohayo ubutazongera kubibyukamo bangana iki? Hahirwa umwere w’ayo maraso y’abatoya. Hahirwa kandi uwemera guhinduka no gusaba imbabazi Kristu n’abo yahemukiye.

Umubyeyi Bikira Mariya we rugero rw’ubwicishe bugufi n’ubwiyoroshye nadufashe none gutsinda ubwirasi. Maze twakire Yezu Kristu uje kuduha ikuzo nyaryo dukesha umusaraba we. Ayandi makuzo y’amanjwe tuyafashe hasi. Maze dukurize Yezu Kristu wapfuye akazuka mu buzima bwacu bwa none n’ubw’iteka ryose. Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.