Ezekiyeli 1,2-6.24-28c

ISOMO RYO MU GITABO

CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 1,2-6.24-28c

Kuri uwo munsi wa gatanu nyine – hari mu mwaka wa gatanu umwami Yoyakini ajyanywe bunyago – ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi, umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya, ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho niho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho. Nuko ngo ndebe, mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu. Muri icyo cyezezi, nahabonaga ikintu kimeze nk’ibinyabuzima bine byasaga n’abantu. Buri kinyabuzima cyari gifite umutwe w’impande enye n’amababa ane.

Nuko numva ijwi ry’urusaku rw’amababa yabyo rwari rumeze nk’umworomo w’amazi magari., iyo byatambukaga; mbese rwose rumeze nk’umworomo w’amazi magari cyangwa nk’ijwi ry’Umushoborabyose, nk’urusaku rw’imbaga nyamwinshi cyangwa nk’imirindi y’ingabo. Byaba bihagaze amababa yabyo bikayabumba. Humvikanaga rero urusaku rwinshi ruturutse kuri cya kintu kimeze nk’igisenge cyari hejuru y’imitwe y’ibinyabuzima. Hejuru y’icyo gisenge cyari kirambuye hejuru y’imitwe yabyo, hari ikindi kintu gisa n’ibuye ry’agaciro gakomeye, gikoze nk’intebe y’ubwami; kuri iyo ntebe y’ubwami hejuru rwose, hakaba igisa n’umuntu. Hanyuma mbona wa wundi akikijwe hejuru y’urukenyerero n’ikintu gisa n’umuriro, no mu nsi y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nk’umuringa; urwo rumuri rugasa kandi n’umukororombya uboneka mu bicu ku minsi y’imvura, rwasaga n’ikuzo ry’Uhoraho. Uko nakitegereje nitura hasi nubamye.

Matayo 17,22-27

IVANJILI YA MATAYO 17,22-27

Umunsi umwe bateraniye mu Galileya, Yezu arababwira ati “Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, bakazamwica, ariko akazazuka ku munsi wa gatatu.” Ibyo birabashavuza cyane. Bageze i Kafarinawumu, abasoresha b’Ingoro begera Petero, baramubaza bati “Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana?” Arabasubiza ati “Araritanga.” Igihe bageze imuhira, Yezu aramutanguranwa, aramubwira ati “Simoni, ubyumva ute?” Abami b’isi bahabwa na bande imisoro cyangwa amaturo? Babihabwa n’abana babo cyangwa se na rubanda?” Amushubije ati “Ni rubanda”, Yezu arongera ati “Nuko rero abana ntibabitegekwa. Nyamara, kugira ngo tudaha urugero rubi bariya bantu, jya ku nyanja urohe ururobo. Ifi ya mbere uri bufate, uyasamure; urayisangamo igiceri, ukijyane, maze ukibaheho ituro ryanjye n’iryawe.”

Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE

Ku ya 13 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeri 1,2-5.24-28c, Zaburi 148; Matayo 17, 22-27

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹UMWANA W’UMUNTU AGIYE GUSHYIRWA MU MABOKO Y’ABANTU ››

Kuri uyu munsi Yezu Kristu arihererana incuti ze maze abatekerereze akaga agiye guhura na ko. Agiye gufatwa ashyirwe mu maboko y’abantu bamwice. Ariko urupfu ntiruzamuherana. Azazuka ku munsi wa gatatu. Iby’Izuka abigishwa ntibabyumvaga. Ahubwo bumvise urupfu rumutegereje. Maze barashavura cyane kubera urukundo bari bamufitiye n’amizero bari barashyize muri we.

Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga none, twe ntaje kutubwira urwo agiye gupfa bya kimuntu. Ahubwo aje kudusobanurira ibanga ry’Urupfu n’Izuka rye mu buzima bwacu. Kuko ku bw’ingabire ya Roho Mutagatifu, twemera rwose ko Data Uhoraho yamuzuye mu bapfuye. Ubu akaba aganje mu ikuzo rya Se. Kandi akaba ari Umutegetsi n’Umukiza rukumbi w’abantu. Aje rero kudusogongeza ko Ibanga ry’urupfu rwe no kudusangiza ku Izuka rye kuko ari ahongaho ukwemera kwacu gushingiye.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje none kutuganiriza uburyo yadukunze birenze imivugire. Akemera kugabizwa abantu. Maze bakamwica urugenewe abagome. Kugira ngo agarure imitima yacu yari yarataniye muri Shitani itegereje gutabwa mu itanura ngo itokombere ntawe itakambira. Urwo rupfu rubi ni jye yarupfiriye. Urwo rupfu rubi ni wowe yarupfiriye. Urwo rupfu rubi ni twebwe twese yarupfiriye (2Kor 5,14-15). Kandi ntiyaducaga ubwiza kuko twari ibivume. Ni urukundo rusa rusa. Yatweretse ko nta we ushobora kudukunda nka we. Kuko abandi bantu naho bagukunda bate, urukundo rwabo hari icyo rudashobora kuguha: ubugingo bw’iteka. Uwo musore cyangwa uwo mukobwa, uwo mugore cyangwa uwo mugabo mukundana, ashobora kuguha byinshi cyangwa byose mu byo yatijwe. Ariko ntashobora kuguha ubugingo bw’iteka. Kabone naho yatanga umubiri we bakawutwika amanywa ava kugira ngo yereke isi yose ko agukunda. Urupfu rwe ntiruzakuraho urwawe rw’umubiri ndetse n’urwa roho. Ngicyo igitego Yezu Kristu wapfuye akazuka yatsinze isi. Aduha Ubugingo bw’iteka.

Niyo mpamvu hari ahoYezu atubwira ko umuntu watunga iby’isi yose, akaba n’incuti magara y’abantu bose, ntacyo ibyo byose byaba bimumariye aramutse abuze ubugingo bw’iteka (Mk 8,34-38; Lk 14, 25-27). Iyo rero umuntu amaze kumva agaciro k’ubwo bugingo bushya dukesha urupfu rwa Kristu ku musaraba, ibindi abiherereza ku ruhande cyangwa akabisezeraho, maze agakunda Yezu Kristu akanamukorera. Kugira ngo asangire na we ubugingo bw’iteka. Iyo umuntu rero yumvise iryo banga aba ahirwa. Kuko ntatinya ahubwo no kwitanga wese cyangwa gutanga ibye byose ngo Yezu Kristuakundwe kandi yamamazwe. Yezu Kristu wapfuye akazuka afata umwanya w’ibanze mu buzima bwe. Cyangwa se ahubwo ubuzima bw’uwo nguwo busigara ari Yezu Kristu ubwe. Gupfa kwe no gukira kwe, bikagenwa na Kristu Yezu kandi bikagengwa na we (Kol 1, 21; Gal 2, 19-20; Rom 14, 7-9).Icyo gihe rero na we ntaba agitinya kugabizwa amaboko y’abantu kubera urukundo afitiye Yezu Kristu wamwitangiye.

Koko rero mu maboko y’abantu haguye abandi bantú benshi. Ibiganza by’abantu nta maraso bijya bitinya kumena. Ndetse n’amaraso y’Umwana w’Imana Yezu Kristu ntibyayarebeye izuba. Bityo n’abasa na we bose ni ukuvuga bashaka kuvuga ibyo avuga cyangwa kubaho nka we, ibiganza by’abantu bibahigira kubura hasi no kubura hejuru. Niba rero abantu bahiga aba Kristu ngo babagirire nabi ku buryo bunyuranye, si ko aba Kristu bo babigenza. Umuntu aba yabaye uwa Kristu igihe afashije intwaro z’ubugome hasi. Maze akemera kurwanisha intwaro za Kristu zonyine (Efezi 6, 10-20). Umukristu azi neza ko uwicishije inkota wese azicishwa indi nk’uko Yezu abitubwira. Niyo mpamvu ahorana imbabazi imbere y’abamwanga n’abamuhiga. Akirinda intamabara y’amagambo. Akirinda intambara y’amasasu. Akirinda intambara y’amoko. Akirinda intambara y’amadini. Ahubwo akarwanira ishyaka Kristu Yezui wapfuye akazuka. Kuko azi neza ko afite ububasha mu ijuru no ku isi.

Hari ighe wenda twigabije Kristu n’abe turabatoteza tugira ngo turengere inyungu z’isi. Yezu udusanze none atubabarire. Yezu udusanze none nadusobanurire iryo banga ry’ubwitange bwe. Maze urwo rukundo rwe rudutware. Rumire izindi nkundo zose zitubuza kumukorera. Ruhe agaciro nyarwo inkundo zifitiya akamaro Ingoma ye y’ubutungane.

Umubyeyi Bikira Mariya wumvise kera ibanga ry’urupfu rwa Kristu mu bubabare bukomeye yasangiye na we ku musaraba, nasukure imitima yacu. Maze Kristu Yezu wapfuye akazuka yegukane burundu imitima yacu tumukunde urw’ukuri ruzira kumubangikanaya n’ingeso mbi. Maze turonke ubugingo bw’iteka dukesha Urupfu rwe ruhire.

Amasomo yo ku cyumweru cya 19 B

ISOMO RYO MU GITABO CYA MBERE CY’ABAMI 19,4-8

Muri iyo minsi, umuhanuzi Eliya mu guhunga umwamikazi Yezabeli, agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara munsi y’igiti cyari cyonyine, yisabira gupfa agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.» Nuko aryama munsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho amubwira ati «Byuka urye!» Aritegereza abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi k’amazi; ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama. Umumalayika w’Uhoraho aragaruka amukoraho maze aramubwira ati «Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.» Eliya arahaguruka ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana.

 

ISOMO RYO MU IBARUWA PAWULO INTUMWA 

YANDIKIYE ABANYEFEZI 4,30-32 ; 5, 1-2

Bavandimwe, muramenye ntimugashavuze Roho Mutagatifu w’Imana, wa wundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu. Icyitwa ubwisharirize cyose n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’icyitwa ububisha cyose gicibwe muri mwe. Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu.Nimwigane rero Imana ubwo muri abana bayo ikunda; mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.