Ezekiyeli 43,1-7a

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 43,1-7a

Umuntu Uhoraho yantumyeho anjyana ku irembo rigana mu burasirazuba, mbona ikuzo ry’Imana ya Israheli rije rituruka mu burasirazuba, riza mu rusaku rumeze nk’imyoromo y’amazi magari, maze isi yose ibengerana ikuzo. Iryo bobekerwa ryari rimeze nk’iryo nigeze kubona igihe Uhoraho aje gusenya umugi, cyangwa iryo nari naraboneye ku ruzi rwa Kebari. Ako kanya ngwa hasi nubamye. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryinjira mu Ngoro rinyuze mu irembo riteganye n’iburasirazuba. Umwuka unjyana ubwo unyinjiza mu gikari cy’imbere, maze mbona ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye mu Ngoro. Numvaga uwamvugishaga ari mu Ngoro, naho wa muntu akaba ahagaze iruhande rwanjye. Uhoraho arambwira ati “Mwana w’umuntu, aha ni ho hagenewe intebe yanjye y’ubwami, ni na ko kabaho nzajya nkandagizaho ibirenge byanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati iteka ryose.”

Matayo 23,1-12

IVANJILI YA MATAYO 23,1-12

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda n’abigishwa be ati «Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa: nuko rero nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore. Bahambira imitwaro iremereye bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho n’urutoki! Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende. Bakunda ibyicaro bya mbere aho batumiwe, n’intebe za mbere mu masengero, bagakunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu babita ‘Mwigisha’. Mwebweho ntimugatume babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe. Ku isi ntimukagire uwo mwita Umubyeyi wanyu, kuko mufite Umwe gusa, Imana Data uri mu ijuru. Ntimukemere ko babita ‘Abayobozi’, kuko mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristu. Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa.»

Ntimugatume babita Mwigisha

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE

Ku ya 25 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 43,1-7a; Zaburi 85 (84); Matayo 23, 1-12

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹NTIMUGATUME BABITA MWIGISHA, KUKO UMWIGISHA WANYU ARI UMWE GUSA, MWE MUKABA ABAVANDIMWE ››

Uyu munsi Yezu araburira abigishwa be ababwira uko bagomba kwitwara imbere y’abigishamategeko n’abafarizayi. Kimwe mu by’ingenzi Yezu ababwira ni uko batagomba kwigana imigenzereze y’abafarizayi n’abigishamategeko barangwa n’uburyarya (bigisha ibyo badakurikiza). Barangwa kandi n’ubwirasi no kwishyira imbere bashakisha ikuzo ryabo. Ibyo bigaragarira mu gukunda kuramukirizwa ku karubanda no kwishimira kumva abantu babita Mwigisha, gukunda ibyicaro by’imbere no guharanira kubonwa neza n’abantu. Muri makeye ibyo bakora byose si ikuzo n’icyubahiro by’ Uhoraho babikorera. Ahubwo babikorera icyubahiro n’ikuzo ryabo bwite.

Ibyo byose bituma Yezu yihanangiriza kenshi abigishwa be, ababwira ko imyitwarire yabo igomba gutandukana rwose n’imyitwarire y’abo yagayaga niba bashaka kwinjira mu Ngoma y’Ijuru (Mt 5,20; Lk 12,1-3). Bimwe mu by’ingenzi Yezu asaba abigishwa be none harimo kwirinda guharanira ibyubahiro byawe ku giti cyawe no kwirinda kubitsindagira abandi. Kuko ibyo ngibyo birema inzego z’ubusumbane zitandukanya abo Yezu yapfiriye. Niyo mpamvu abibutsa ko icyubahiro cyabo kiruta ibindi ari ukwitwa abavandimwe. Yezu arabasaba akomeje kutagira uwo barogesha ibyubahiro hano ku isi bamwita ngo ni umubyeyi cyangwa Mwigisha. Kuko Umwigisha wabo ni umwe ni Kristu. Naho Umubyeyi wabo ni Umwe ni Data uri mu Ijuru. Yezu arabihanangiriza kandi ko batagomba kwemera kwitwa abayobozi. Kuko Umuyobozi wabo ari umwe gusa ari we Kristu. Yezu arangiza abasaba kwirinda kwikuza kugira ngo batazacishwa bugufi. Ahubwo bakicisha bugufi kugira ngo bazakuzwe.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero adusanze none muri Kiliziya ye ngo arusheho kutugira abigishwa be nyabo. Aje kutwigisha kwicisha bugufi no kuduha iyo ngabire cyangwa kurushaho kuyidukomezamo. Aje asanga abicaye ku ntebe ya Musa muri iki gihe ngo abibutse incingano zabo zikomeye. Aje asanga abandi bakristu bose kugira ngo abereke uko bagomba kwitwara imbere y’ingero mbi bashobora guhabwa n’abicaye mu ntebe ya Musa muri iki gihe. Yezu rero ni Umuganga uzi neza ibyo turwaye kandi ufite ububasha bwo kutuvura tugakira koko. Aratubwira rero atatunoneye ibyatunaniye. Kugira ngo nitwemera ububi bwacu tukabumuha, aduhe abwiza bwe dushobore guhinduka by’ukuri.

Umuntu ariko ashobora kwibaza niba ziriya ndwara z’abafarizayi n’abigishamategeko dushobora kuzisanga mu basaseridoti bacu muri Kiliziya Gatolika Ntagatifu. Uyu munsi buri musaseridoti arishyira imbere ya Yezu yisuzume ahereye ku Ijambo rya Kristu kandi amurikiwe na Roho Mutagatifu. Ahasigaye afate umwanzuro nyawo ukwiye. Ibyo ari byo byose rero niba turi abirasi, kandi tugaharanira inyungu zacu bwite, ubwo si Kristu dukorera (Gal 5, 24-25). Niba twibwira ko tunamukorera, tumukorera ibyo adashaka. Icyo gihe rero twaba turuhira ubusa. Buri wese ku giti cye afite uko yiyumva n’uko ahagaze imbere ya Kristu . Ariko muri rusange dusabirane twese kwirinda ubwirasi no gukunda ibyubahiro bijyana no gutinya gutakaza inyungu za hano munsi. Ntacyo byatumarira na busa abantu batwubashye bakumva ko turi ibihangange, natwe koko tukiyumva gutyo,, mu gihe imbere ya Nyagasani turi abagomeramana (Mk 8,34-38). Tujye tuzirikana uburyo uwo twamamaza Yezu Kristu yicishije bugufi ( Fil 2,6-11; He 412,1-4) bihore bitubera isomo rya buri munsi mu buzima bwacu bwa gikristu. Koko rero nk’uko Mutagatifu Agustini abivuga nta kintu na kimwe kibaho kiruta urukundo. Ariko iyo nzira y’urukundo nta muntu n’umwe uyinyuramo usibye uwicisha bugufi.

Niba kandi ahantu aha n’aha hari ikibazo kigaragara cy’urugero rubi twerekwa. Ibyo ntawe ugomba kubigira urwitwazo ngo na we yikorere ibyo yishakiye. Kuko buri wese azikorera umutwaro we (Gal 6, 7-8). Ariko tutiyibagije nanone ko uwahawe byinshi azabazwa byinshi. Uwari uzi ibyo agomba gukora ntabikore agakubitwa inkoni nyinshi (Lk 12, 47-48). Naho uwagushije abo yagombaga guha urugero agahanwa by’intangarugero (Mt 13, 41; Lk 17, 1-2).

Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire twese uyu munsi kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga ngo adukize uburyarya, ubwirasi no gukunda inyungu z’iyi si n’ibyubahiro byayo. Bityo tubonereho guhamya Yezu Kristu wapfuye akazuka. We Byishimo byacu ubu n’iteka ryose nasingizwe ubuziraherezo.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.  

Ezekiyeli 36,23-28

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 36,23-28

Uhoraho ambwira iri jambo ati “Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirie mwandavurije muri ayo mahanga – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye babyirebera n’amaso yabo. Nzabavana mu mahanga mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu maze nzabagarure ku butaka bwanyu. Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose, muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu, mumbere umuryango nanjye mbe Imana yanyu.”