Matayo 22,1-14

IVANJILI YA MATAYO 22,1-14

Muri icyo gihe, Yezu yongera kubabwirira mu migani ati “Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we; agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ‘Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye nimuze mu bukwe.’ Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe, maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. Umwami ararakara yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. Hanyuma abwira abagaragu be ati ‘Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ Abo bagaragu bakwira amayira bakoranya abo babonye bose, ari ababi ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe. Aramubwira ati ‘Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe?’ Undi araceceka. Nuko umwami abwira abahereza ati ‘Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake. »

Byose byatunganye, nimuze mu bukwe

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE

Ku ya 23 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 36,23-28; Zaburi 51 (50); Matayo 22, 1-14

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹BYOSE BYATUNGANYE, NIMUZE MU BUKWE ››

Uyu munsi Yezu aracira abigishwa be umugani ugereranya Ingoma y’Ijuru n’ubukwe Umwami yakoreye umuhungu we. Byose yarabiteguye neza. Yohereza abagaragu be gutumira abataha ubukwe. Ariko ntibabwitabira. Bamwe bajya kwihingira. Abandi bajya kwicururiza. Abandi bagirira nabi abagaragu b’Umwami barabica. Ariko na we yohereza ingabo ze ziraharimbura. Umwami ntiyacitse intege yakomeje guhamagara abataha ubukwe bw’Umuhungu we. Ndetse noneho abasanga no mu mayira. Kera kabaye inzu y’ubukwe iruzura. Ariko hazamo umwe wiyambariye uko yiboneye. Igihe cyarageze Umwami akiza umwenda we ikizinga, maze aroha hanze uwo utari yambaye umwenda w’ubukwe. Dore ko yari yabajijwe n’impamvu yabikoze ntayibone. Yezu ababwira ko utari yambaye umwambaro w’ubukwe yaroshywe hanze mu mwijima aho azaririra kandi agahekenya amenyo.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero none aratugendereye ngo adusobanurire Ibanga rikomeye ry’Ingoma y’ijuru. Kandi adufashe kuyinjiramo. Aje kudutumira mu Ngoma y’Ijuru uyu munsi yita Ubukwe. Ingoma y’Ijuru ni Ubukwe Nyabwo kandi buhoraho iteka bushushanywa n’amakwe yose akorwa n’abantu (Ugushyingirwa gutagatifu). Ariko by’Umwihariko bugashushanywa kandi bugategurwa n’Igitambo cya Misa, Kiliziya Gatolika idahwema guhimbaza. Misa ihimbaza Ubukwe bw’Ingoma y’Ijuru ikatubera Umuganura cyangwa se umusogongero w’Ubukwe buhoraho dutegereje gutaha. Ariko kandi mu Misa tuhatorezwa indirimbo, ibikino n’ibirori bizakoreshwa mu bukwe bw’iteka. Ariko by’Umwihariko mu Misa tuhitegurira gutaha ubukwe bw’iteka tuhatorezwa kumesa imyambaro y’ubukwe kandi tukahahererwa ingabire yo kubigeraho. Uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka aratugenderera ku buryo bwihariye mu Misa nyine. Kugira ngo arusheho kudutegurira gutaha ubukwe bw’iteka.

Nk’uko tubizi Yezu Kristu ni we Mwana ubwo bukwe bureba. Kandi Umugeni we ni Kiriziya cyangwa Yeruzalemu Nshya (Hish 19,7; 21, 9-14). Ni ukuvuga urwunge rw’abamuhisemo bose bakamukunda kuruta byose na bose kandi bakamukunda kugeza ku ndunduro. Ni ibirori rero bikomeye. Kuko muri ibyo birori ntituri abatumirwa gusa. Ahubwo turi abageni. Ni yo mpamvu twishimiye kwitegura ubwo bukwe nk’uko Ijambo ry’Imana ribiturarikira rigira riti ‹‹nitwishime tunezerwe kandi dukuze Imana, kuko igihe cy’ubukwe bwa Ntama cyageze, n’umugeni we akaba yiteguye›› (Hish 19,7).

Kwitegura rero ni ikintu cya ngombwa mu birebana n’ubikwe. Kuko mu bukwe haba imyambaro yabugenewe, ibiribwa n’ibinyobwa byabugenewe, amagambo, ibyicaro, ibikino…Kandi ibyo byose birategurwa. Natwe rero abashaka gutaha ubukwe bw’iteka tugomba rwose kwitegura. Nyagasani we, ibye yarabirangije. Kuko uyu munsi atubwira ati ‹‹byose byatunganye, nimuze mu bukwe››. Kugira ngo ashobore kutwinjiza mu Birori bye by’iteka, kandi aduhe kwishimana na we ubuziraherezo, ntacyo Yezu ashigaje gukora. Byose yarabirangije. Nitwe tugomba kumwemerera kwinjira iwe no gusangira na we cyangwa tukabimwangira. Byose rero bitangira none twanga kwinjira mu birori bye, cyangwa tukica abo adutumyeho, cyangwa tukinjira iwe nta mwambaro w’ubukwe twambaye.

Ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi n’indi mirimo ibyara inyungu za hano munsi biri mu bitubuza kwitabira ibikorwa by’Ingoma y’Ijuru hano munsi bihagarariwe na Misa ku buryo bwihariye kandi bw’agatangaza. Ariko n’ibind ibyose Nyagasani aduhamagarira gukiora cyangwa kureka gukora kubera urukundo rwe ni inzira itwinjiza muri ubwo bukwe bw’iteka. Hejuru ariko ya byose tugomba kwirinda gutoteza abo dutumwaho. Nyagasani ntatubwira ko abigiriye guhinga cyangwa kuragira birengagije ubutumire bw’Umwami hari icyo bahise baba. Ariko abishe intumwa z’Umwami bahanishijwe na bo kwicwa n’umugi wabo urarimburwa. Twabishaka tutabishaka, tumenye neza ko ubutaka bwakiriye neza intumwa zoherejwe koko na Yezu Kristu ziba zakiriye umugisha ukomeye. Ku rundi ruhande ariko hagowe ubutaka bwose bumenekaho amaraso y’intumwa za Kristu. Tuvuga ko turi abanyantege nke kandi ni byo ntitubeshya ( 2 Kor 4, 7-12). Ariko se umunyantege nke iyo yatangiye gutoteza (gutuka, gusebya cyangwa kwica) abo Umwami amutumaho, aho aba akiri umunyantege nke? Cyangwa aba yabaye igihangange cya Sekibi?

Niba rero kandi twitabye Ijwi ry’uduhamagarira gutaha ubukwe bwe, maze tukitabira gahunda y’Ingoma y’Ijuru, nitubyambarire. Dutahe ubukwe bwa Ntama twambaye Umwambaro w’ubukwe. Uwo mwambaro umeserwa ukanerezwa mu maraso ya Ntama. Kandi ugizwe n’ibikorwa biboneye by’ubutagatifu (Hish 7, 14; 19,7).

Kubera iyo mpamvu rero ibyo Nyagasani Yezu aduhamagariramo guhuriramo na we byose bitwinjiza mu Ngoma y’Ijuru, tugomba kubizanamo umutima utunganye ni ukuvuga wiyemeje gukurikiza ugushaka kwe nta buryarya no kwirinda ibibi yanga nta mayeri. Igihe bitagenze gutyo, tumera nk’igitotsi mu mata cyangwa se ibyacu bigasa nko kwiterera mu mata nk’isazi. Twirinde rero gukinisha amasakaramentu anyuranye duhabwa. Tumenye neza ko ari Yezu Kristu ubwe uba yahimbaje ubukwe bwe nk’Umuganura n’umuryango utuganisha mu buzahoraho iteka. Ari Misa tuyitabire kandi duhabwe Yezu tunamwiha. Mu Ugushyingirwa, twirinde guhindura ingoro Ya Kristu aho berekanira imyambarire mishyashya, ahenshi usanga yambika ubusa abari b’abanyarwanda. Ese uko ni ko gutaha ubukwe bwa Kristu cyangwa kubwitegura? Umenya ibyacu bigeraho bikamera nka wa mugani uvuga ngo isohotse uko iri ntibusekerwa. Ariko se tuzambara uko twishakiye turi muri ‹‹boîte de nuit›› maze imyambaro tuvanyeyo tuyijyane no mu Ngoro y’Umwami w’Ijuru n’isi, ubwo amaherezo yacu azaba ayahe? Twitegure twisukura kandi duhinduka. Ese birakwiriye kwirwa uta igihe ngo uriha Imana uzi neza ko uzabyica cyangwa ari cyo ugamije gukora? Yezu Kristu wapfuye akazuka natumurikire aturinde kwiroha mu bitari ibyacu. Hato tutazatabwa mu mwijima aho tuzaririra kandi tugahekenya amenyo.

Umubyeyi Bikira Mariya natwuhagire, adusige atwambike imigenzo myiza ye yose. Maze dusohoke dusanganire Umukwe Kristu uje mu Ikuzo rye. Tube umwe na We. Kandi dusangire ibyishimo by’ubukwe bwe ubuziraherezo.

Ezekiyeli 34,1-11

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 34,1-11

Uhoraho ambwira iri jambo, ati “Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo? None mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, mukibagira iz’imishishe kurusha izindi, ariko ntimwite ku matungo? Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye ntimwayivura cyangwa ngo mwomore iyakomeretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazishorerana ubugome n’umwaga. Zaratatanye kuko nta mushumba, zihinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko zatatanyijwe. Dore amatungo yanjye arangara ku misozi yose n’ahantu hirengeye; yakwiriye imishwaro mu gihugu cyose, nta n’umwe uyitayeho, nta n’uwaruhije ayashakashaka. None rero, mwa bashumba mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. Mbirahiye ubugingo bwanjye – Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye; nimwumve noneho, mwa bashumba mwe, ijambo ry’Uhoraho! Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye kwibasira abo bashumba, nzabanyaga amatungo yanjye kandi kuva ubu mbabuze kundagirira, bityo na bo baherukire aho kongera kwiragira ubwabo. Nzavana intama zanjye mu kanwa kabo, ntibazongera kuzirya ukundi.”

Matayo 20,1-16a

IVANJILI YA MATAYO 20,1-16a

Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku isaha ya cyenda, abigenza kwa kundi. Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ‘ Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’ Baramusubiza bati ‘Ni uko ntawaturaritse.’ Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’ Bugorobye, nyir’imizabibu abwira umuhingisha, ati ‘Hamagara abakozi, ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa ahabwa idenari. Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. Bayakira binubira nyir’umurima, bati ‘Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’ We rero asubiza umwe muri bo, ati ‘Mugenzi wanjye, ntacyo nkurenganyijeho; si idenari imwe twasezeranye? Fata ikiri icyawe, maze wigendere. Jye nshatse guha uwa nyuma nk’icyo nguhaye. Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza? Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.”