KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE-B
Ku ya 22 Kanama 2012: Umunsi wibukwa wa Bikira Mariya Umwamikazi (Marie-Reine)
AMASOMO: Ezekiyeli 34,1-11; Matayo 20, 1-16a
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
‹‹SINSHOBORA SE KUGENZA UKO NSHAKA MU BYANJYE? CYANGWA SE UNDEBYE NABI KUKO NGIZE NEZA?››
Uyu munsi Yezu aracira abigishwa be umugani werekana ko impuhwe n’ubugiraneza bikorera mu bwigenge busesuye biri mu by’ingenzi biranga Ingoma y’Ijuru. Ibyo arabibumvisha abacira umugani w’umukoresha ubwe wararitse abakozi b’umubyizi ariko ku masaha anyuranye. Umunsi warangiye batakoze amasaha angana. Ariko bose bahabwa igihembo kingana bari basezeranye na we. Ibyo byarakaje abari bahereye mu gitondo bakora. Batumva ukuntu igihembo cyabo cyangana n’abakoze isaha imwe, kandi bo bakoze umunsi wose. Nyamara Umukoresha yaberetse ko ntacyo yabarenganyijeho. Kuko yubahirije isezerano ry’igihembo bari bavuganye. Maze yongeraho amagambo yo kumvisha buri wese muri abo ko afite uburenganzira busesuye bwo kugira neza. Maze abimubwira agira ati ‹‹sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?››
Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aratugenderera none aturarikira gukorera Ingoma y’Ijuru atitaye ku masaha turi bukore. Mu Ngoma ye y’Urukundo, Impuhwe n’Ubwigenge busesuye, icya ngombwa si amasaha. Ahubwo icya ngombwa ni ugushaka kwiza umuntu agira ko kwitaba Nyagasani n’umutima mwiza, akaza wese kandi akaza uko ari. Maze agakoresha imbaraga ze zose z’umutima, z’ubwenge cyangwa z’umubiri. Koko rero Ibihembo abandi bahabwa mu Ngoma y’Ijuru uko byaba bimeze kose ntacyo biturebaho. Icyangobwa ni ukureba umugabane wawe kandi ukanyurwa na wo ukakuzuza ibyishimo n’ibisingizo. Nk’uko tubizi kandi iyo Ngoma y’Ijuru itangirira hano munsi (Lk 17, 20-21). Kuko iyo Ngoma y’Ijuru ni Yezu Kristu ubwe wapfuye akazuka twakira akabana natwe, akagumana natwe, agatura muri twe (Yh 1,14; Lk 24,29; Mt 28,20; Mk 16,20).
Kubera iyo mpamvu rero, mu byo dukorera byose Ingoma y’Ijuru n’umuganura tubironkeramo ugizwe ahanini n’amahoro, ibyishimo, urukundo n’ibindi byiza turonka bikomoka ku Mana Data Umubyeyi w’ikitwa ikiza cyose, muri ibyo byiza byose, buri wese agomba kurangwa no gufatanya n’abandi kogeza Nyagasani n’umutima we wose, aho kurangara arebuza ibyo Nyagasani yahaye bagenzi be. Bimwe mu byiza by’Ingoma y’Ijuru ni uko abayirimo basingiriza Nyagasani ibyiza yahaye Kiriziya ye batitaye ku izina ryabihawe. Maze n’uhawe ibyo byiza akumva atabihawe kuko yitwa kanaka. Ahubwo ko yabihawe nk’urugingo rw’umubiri umwe tugize wa Kristu. Bityo iyo mpano y’Ijuru ntayihindure iy’ijoro ayikangisha abandi. Ahubwo ikaba intwaro y’urumuri ikangura abasinziriye ngo bakangukire gukorera Ingoma y’ukuri, ubutabera, urukundo, amahoro, ibyishimo…dukesha Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Ariko akenshi usanga tutarinjira muri iryo banga ry’Ingoma y’Ijuru uko bikwiye. Niyo mpamvu Yezu aje adusanga none ngo atwigishe, aduhe urugero, kandi aduhe iyo ngabire. Koko rero turayikeneye. Kuko mu mpano za kamere cyangwa ndengakamere twahawe n’Ijuru ku buntu ngo dukorere Ingoma ya Kristu, usanga akenshi tutabyitwaramo neza. Ku buryo usanga imitima yacu ihora ishengurwa n’ineza Yezu Kristu yagiriye uyu n’uyu akamuha ubutumwa ubu n’ubu. Maze aho kugira ngo dushishikare dukoresha ibyo natwe twahawe twubaka Ingoma y’urukundo. Ugasanga dushishikajwe n’imbaraga zacu zose gusenya ibyo kanaka akorera Kristu Yezu. Ugasanga Ijambo ry’Imana riratwuzurizwaho aho batubwira bati ‹‹ariko niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari rikabije n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri. Ubwo buhanga ntibukomoka mu Ijuru; ahubwo ni ubw’isi, bukaba ubw’inyamaswa n’ubwa Sekibi. Koko rero ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose›› (Yk 3, 14-16).
Mu gihe tukibaza tuti ‹‹ ariko se rwose kuki twitwara gutyo, tukagirira nabi abantu tutabaziza inabi bagize, ahubwo tubaziza ineza yezu yabagiriye?›› Ubwo Roho wa Yezu ahita adusubiza ati ‹‹amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu. Mwa basambanyi mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana.›› (Yk 4, 1-4).
Ingabire yo kuragira intama za Kristu ikaba iri muzirebwa n’iyi ngingo ku buryo bwihariye nk’uko Isomo rya mbere rya none ribivuga. Koko rero, kuba Umusaseridoti ni ibanga rikomeye ry’Ubwitange n’ubwicishe bugufi (Yh 13, 1-20; Mt 20,28; 1 Tes 2,3-8). Iyo uhawe ubwo butumwa atabyumvise atyo, byanze bikunze isomo rya mbere rimwuzurizwaho. Gutwarisha abo ashinzwe igitugu, kutita ku mukiro wa roho z’abo ashinzwe ahubwo ku nyungu ze bwite ari inziza n’imbi. Ndetse akagera aho akora ibyaha n’abapagani batinya. Dusabire abashumba bose kwigana uwabatoye. Kandi Yezu Kristu akomeze atabare Diyosezi ze n’amaparuwasi ye ayaha abashumba banyuze umutima we (Yer 3,15). Ariko na twe abasaseridoti uyu munsi twoye kwibabarira. Ahubwo twibaze mu kuri ibibazo bidufasha kwakira Yezu none: jyewe kanaka ndi ‹‹umushumba›› uteye ute? Izo naragijwe nziragiye nte? Ibyo ari byo byose kwitwara gishimusi mu ntama za Nyagasani ni akaga gakomeye Kiliziya iba igushije. Kuko bikururira amakuba ubikora. Bikanasenya Umuryango w’Abakristu ku buryo bugaragara. Tujye tuzirikana amaraso Yezu yameneye buri wese. Maze duharanire ko buri wese arokoka. Bityo Amaraso ya Kristu twoye kuyapfusha ubusa (Intu 20,28). Amasengesho ya Kiriziya yose agomba kwerekeza muri iyo Nzira y’Umukiro wa bose. Kuko ari byo Data wo mu Ijuru ashaka (1 Tim 2,4).
Niyo mpamvu Nyagasani Yezu wapfuye akazuka aje adusanga none ngo aduhe gukora uko abishaka muri Kiriziya Ntagatifu Gatolika. Arashaka ko dufasha hasi amashyari aturanga kenshi mu butumwa bunyuranye dushingwa na we. Kuko kuri We icy’ingenzi si ugushingwa imirimo y’ikirenga iyi n’iyi. Ahubwo icy’ingenzi ni ugukorana ubwicishe bugufi, ubwitange n’ubudahemuka, nk’uko yabiduhayeho urugero (Fil 2, 5-11; Mt 20, 24-28). Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire twese gukorera Kristu twizihiwe. Kandi aduhe gushimishwa n’ibyo Kristu akorerwa muri Kiriziya ye na bagenzi bacu abo ari bo bose. Ibisingizo nibiharirwe Yezu Kristu wapfuye akazuka we wahawe na Se ububasha mu Ijuru no ku isi.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.