Ezekiyeli 24,15-24

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 24,15-24

Uhoraho ambwira iri jambo, ati “Mwana w’umuntu, dore ngiye kukubwa gitumo nkwambure uwashimishaga amaso yawe, ariko rero ntuzaboroge, ntuzarire cyangwa ngo usuke amarira. Uzaganye bucece, ntuzajye mu cyunamo nk’uwapfushije; ahubwo uzatamirize igitambaro cyawe mu mutwe, wambare inkweto zawe mu birenge; ntuzipfuke ubwanwa kandi ntuzarye umugani uzaniwe n’abaturanyi.” Nabwiraga rubanda mu gitondo, nuko nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye bw’uwo munsi mbigenza uko nari nategetswe. Nuko rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanuriza icyo ibyo ukora bishaka kuvuga?” Ndabasubiza nti “Uhoraho yantegetse kubwira umuryango wa Israheli, nti ‘Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye guhindanya INgoro yanjye, yo yabateraga kwiratana imbaraga zanyu, ikaba ibyishimo by’amaso yanyu n’amizero y’imitima yanyu; maze abahungu banyu n’abakobwa banyu mwatereranye bazicishwe inkota. Ubwo rero namwe muzigana Ezekiyeli: ntimuzipfuka ubwanwa, ntimuzarya umugati muhawe n’abaturanyi, muzagumana ibitambaro byanyu mu mutwe n’inkweto zanyu mu birenge, ntimuzaboroga kandi ntimuzarira. Muzacika intege kubera ibicumuro byanyu, buri muntu aganye kubera ibyago bya mugenzi we. Ezekiyeli azababera ikimenyetso, naho mwebwe muzakora nk’ibyo yakoze. Nuko igihe ibyo bizaba byabaye, muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.’

Matayo 19,16-22

IVANJILI YA MATAYO 19,16-22

Nuko umuntu aramwegera ati “Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?” Yezu aramusubiza ati “Utewe n’iki kumbaza ikiri icyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.” Undi aramusubiza ati “Ni ayahe se?” Yezu ati “Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Uwo musore aramubwira ati “Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kindi nshigaje?” Yezu aramubwira ati “Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.” Umusore yumvise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.

Niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE-B

Ku ya 20 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 24, 15-24; Zaburi (Ivug 32); Matayo 19, 16-22

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

NIBA USHAKA KUGERA MU BUGINGO, KURIKIZA AMATEGEKO…NIBA USHAKA KUBA INTUNGANE GURISHA IBYO UTUNZE UBIHE ABAKENE UZE UNKURIKIRE.

Uyu munsi Yezu arakira umusore w’umukungu wari ufite umutima utatse ubudakemwa imbere y’amategeko. Ariko akaba yarumvaga hari icyo abuze muri we rwose gikomeye. Nta gushidikanya ko yabanje kubaza abandi yashoboye kubona bamugira inama, ariko ntiyanyurwa. Yageze kuri Yezu afite umutima rwose ugurumana inyota y’ijuru, yarabuze ikiyimumara ku buryo yumva aguwe neza. Yatangiye kuvugana na Yezu amubwira amaryohereza y’abantu amwita mwiza. Ariko Yezu yubura amaso ye ayerekeza ku Mwiza rukumbi soko y’ibyiza n’ubwiza bwose. Nibwo Yezu atangiye kumufasha gutambuka ngo atere intambwe y’ubutungane nyabwo. Ubwo Yezu yabanje kumubwira ko niba ashaka kwinjira mu bugingo agomba gukurikiza amategeko. Umusore na we abaza Yezu ayo ari yo. Maze Yezu amusubiza agira ati ‹‹ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda›› Umusore amaze kubwira Yezu ko ibyo yabikurikije kuva mu buto bwe, Yezu yunzemo at i‹‹niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu Ijuru; hanyuma uze unkurikire.›› Nyamara kubera ibintu byinshi yari atunze, umusore yananiwe kubivirira. Maze yikuriramo ake karenge. Ariko agenda agahinda kamushengura.

Nta gushidikanya ko na twe twibaza uko twahirwa ku buryo buhoraho. Yezu araduha igisubizo none. Ihirwe ryacu nyaryo ntabwo riri mu bintu dutunze uko byaba bingana kose. Koko uriya musore yari atunze byinshi ariko umutima we ntiwari warigeze unyurwa na byo. Aho amariye kunanirwa kubyigobotora ngo akurikire Yezu Kristu ntabwo yatashye yitakuma anezerewe. Ahubwo yatahanye agahinda k’uko atashoboye gukora icyo Yezu yamusabaga. Akenshi rero ibintu n’amafaranga turabishaka, maze tukibagirwa ko atari byo ubwabyo herezo ryacu. Tukibagirwa ko atari byo songa y’umunezero wacu. Maze byajya guhuhuka ugasanga twabihinduye imana dusenga. Ku buryo twemera gukora ibyaha byose bishoboka kugira ngo twicare imbere y’iyo mana. Maze uko iyo mana yacu irushaho gukura natwe tukumva twakomeye. Ku buryo rimwe tudatinya gutongana n’abandi tuvuga ngo nakwica nkakugura. Tutavuze rero ababona ifaranga mu nzira z’icyaha (uburaya, ubujura, ruswa, ikinyoma…), hari rwose abaribona mu nzira nziza. Ariko noneho imikoreshereze yaryo ugasanga yuzuye ubwikunde n’ubugugu bukabije. Inzira y’ijuru tukayifungirwa dutyo (Ef 5, 3-5). Dore ko inyigisho duhabwa ku mikoreshereze y’amafaranga idaca ibintu ku ruhande.

Koko rero Roho Mutagatifu atubwirira muri Pawulo Intumwa agira ati ‹‹koko rero, nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho. Igihe rero dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo. Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo. Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho, byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.›› (1 Tim 6,7-10) Yezu rero araduhamagarira none kwigobotora irari ry’ibintu riturimo. Kuko abenshi ibyo bintu ntabyo tunafite. Ahubwo irari ryabyo ni ryo ritwuzuyemo. Iyo rero si yo nzira y’ubutungane. Ahubwo dukurikize inama ya Roho Mutagatifu, uvugira muri Pawulo Intumwa agira ati ‹‹ naho wowe muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza›› (1 Tim 6,11)

Nubwo kandi gukurikiza amategeko ya Musa bidashobora kugira ubutungane nyabwo bitugezamo. Ariko ni intambwe izindi zishamikiraho. Mu byo Yezu atubwira none aremeza ko ayo mategeko kuyakurikiza biyobora umuntu mu bugingo. Byaba rero biteye agahinda, abitwa aba Kristu ari bo batinyutse kwica amategeko nk’ariya, mu gihe no kuyakurikiza ubwabyo bidahagije ngo bitugeze ku butungane nyabwo. Kwiba, gusambana, gushinja ibinyoma, kuba ibyigomeke ku babyeyi, kugirira abandi nabi ku buryo bunyuranye, ibyo ni ibikorwa by’umwijima biranga abataremera ko Yezu Kristu wapfuye akazuka ababera urumuri. Mu gihe rero Yezu atwibutsa ayo mategeko none, tuzinukwe burundu inzira yo kuyica. Maze tuyakurikize tunigobotora ingoyi y’ubutunzi. Bityo tubeho tubereye Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Umubyeyi Bikira Mariya udahwema kuririmba ko Nyagasani Ushobora byose yagwirije ibintu abashonje, maze abakungu akabasezerera amara masa nadusabire kumva ibanga ry’ubukire nyabwo dukesha kubaho muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Maze uyu munsi twakire Yezu Kristu wapfuye akazuka, atubere Umukiro nyawo uhoraho iteka.

Amasomo, ku cyumweru cya 20 B gisanzwe

ISOMO RYO MU GITABO CY’IMIGANI 9,1-6

Ubuhanga bwubatse inzu yabwo, burayinogereza buteramo inkingi ndwi, bubaga amatungo yabwo, butegura divayi, maze ndetse butunganya ameza. Bwohereje abaja babwo, na bwo bwigira mu mpinga z’umugi burangurura ijwi, bugira buti “Ushaka kujijuka, nanyure hano!” Bubwira n’uw’igicucu, buti “Nimuze, murye ku mugati wanjye, munywe no kuri divayi nabateguriye. Nimureke ubupfayongo, muboneze inzira y’ubwenge maze muzabeho!”

 

ISOMO RYO MU IBARUWA PAWULO INTUMWA

YANDIKIYE ABANYEFEZI 5,15-20

Nuko rero nimwitondere imibereho yanyu, ntimube abapfayongo, ahubwe mube abantu bashyira mu gaciro, bakoresha neza igihe barimo, kuko iminsi ari mibi. Ntimukabe rero abapfu, ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka. Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu. Nimufatanye kuvuga zabuli, ibisingizo n’indirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu; muririmbe, mwogeze Nyagasani n’umutima wanyu wose. Igihe cyose no muri byose, mushimire Imana Data mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu.