1 Abanyakorinti 1,26-31

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 1,26-31

Bavandimwe rero, mwebwe abatowe n’Imana, nimurebe uko muteye: murasanga ku bw’abantu nta bahanga benshi babarimo, nta n’ibihangange byinshi bibarimo, ndetse nta na benshi bafite amavuko y’ikirenga. Ahubwo rero ibyo abantu bita ibisazi, ni byo Imana yihitiyemo ngo irindagize abiyita abahanga; kandi ibinyantege nke ku bantu, ni byo Imana yitoreye ngo isuzuguze abanyamaboko; byongeye, abatagira amavuko, b’insuzugurwa, ni bo Imana yihitiyemo ngo ihindure ubusa abiyita imbonera, kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere y’Imana. Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora. Mbese nk’uko byanditswe ngo «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani.»

Matayo 25,14-30

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25,14-30

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira uyu mugani ati “Bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, agahamagara abagaragu be, akababitsa ibintu bye. Umwe amuha amatalenta atanu, undi abiri, undi imwe, umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye, hanyuma aragenda. Ako kanya uwari wahawe amatalenta atanu ajya kuyakoresha, maze yunguka andi atanu. Uwari wahawe abiri na we yunguka andi abiri. Naho uwari wahawe imwe, aragenda acukura umwobo mu gitaka maze ahishamo imari ya shebuja. Hashize igihe kirekire shebuja wa ba bagaragu araza, maze abamurikisha ibintu bye. Uwahawe amatalenta atanu aregera,  maze amuhereza amatalenta atanu yandi agira ati ‘Shobuja, wari wampaye amatalenta atanu, dore andi atanu nungutse.’ Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na shobuja!’ Uwahawe amatalenta abiri na we araza agira ati ‘Shobuja, wari wampaye amatalenta abiri, dore andi abiri nungutse.’ Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na shobuja!’ Haza uwahawe talenta imwe aravuga ati ‘Shobuja, nari nzi ko  uri umuntu w’umunyabugugu, usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse. Naratinye ndagenda mpisha italenta yawe mu gitaka: dore ibiri ibyawe.’ Naho shebuja aramusubiza ati ‘Mugaragu mubi kandi w’umunebwe, wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse; uba rero warabikije imari yanjye abari kunyungukira, nagaruka nkabona ibyanjye n’inyungu. Nimumwambure talenta ye maze muyihe ufite amatalenta cumi; kuko utunze bazamuha agakungahara; naho udafite na mba bazamwaka n’utwo yaganyiragaho. Naho uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’”

Wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 21 B gisanzwe

Ku ya 1 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 1, 26-31; Zaburi 33 (32); Matayo 25, 14-30

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹Wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho››

Uyu munsi Yezu arabwira abigishwa be ibyerekeye ukuza mu ikuzo k’Umwana w’umuntu. Arabibasobanurira akoresheje ikigereranyo. Iby’icyo gihe bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo. Maze agasiga abikije imari ye abagaragu be. Uwabikijwe amatalenta atanu yarayacuruje yunguka andi atanu. Uwabikijwe abiri na we arakora yunguka andi abiri. Uwabikijwe rimwe aritaba mu gitaka arituriza. Aho Shebuja ahindukiriye yahembye abamwungukiye. Buri wese muri abo bakoze neza akamubwira ati ‹‹ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja›› Naho umugaragu w’imburamumaro amwambura n’ibyo yari yaramuhaye. Kandi amujugunya hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.

Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje adusanga none kugira ngo adushishikarize gukora kugira ngo tumwungukire mu bye yatubikije. Kandi Nyagasani atuzaniye none imbaraga zo kudufasha gukora tumwungukira. Koko rero gukora byo hari igihe dukora tukavunika cyane tukanananirwa. Ariko atari Nyagasani dukorera cyangwa twungukira. Ahubwo dukorera Umwanzi Sekibi. Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje none kutwigisha kumukorera mu budahemuka. Bityo tugakomeza kwitwa abagaragu beza bungukira shebuja. Kandi badakorera ijisho cyangwa igitsure. Ahubwo bakorera mu bwigenge. Buzuye urukundo bafitiye Shebuja wabagiriye ikizere akabashinga ibyo yashoboraga guha abandi.

Uriya mugaragu mubi twirinde kuba babi kumusumbya. Twirinde no kumera nkawe kugira ngo hato tutazacirwa urubanza rwo kujugunywa hanze y’Ingoma y’Ijuru. Ibyaha bye rero tugomba kwirinda ni uko atagiriye Shebuja ikizere nk’uko na we yari yakimugiriye. Ahubwo impano yaragijwe akazitaba mu gitaka. Natwe hari byinshi twahawe duhitamo kubika aho kubikoresha kubera ikizere gicye dufitiye Nyagasani. Urugero ni nko gufasha abakene bigaragara rwose ko bababaye. Akenshi twe duhitamo guhunika muri banki cyangwa mu kimuga aho kugira ngo dufashe abantu nkabo. Kandi ikibidutera ni uko nta kizere dufitiye Nyagasani. Umuntu akavuga ati ‹‹ndamara gutagaguza amafaranga yanjye se muri bariya batindi, maze njyewe ejo nzamere nte?›› Ntitwumva ko ari Nyagasani tuba dushoreye imari kandi ko inyungu aba ari twe izagarukira. Ahubwo twumva ko ari ugutagaguza no gupfusha ubusa. Nyamara Nyagasani Yezu atubwira agira ati ‹‹mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.›› Ibyo Nyagasani atubwira hano ntitubifata nk’ukuri kuko nta kizere tumufitiye. Mu by’ukuri imyumvire dufite kuri Nyagasani ntaho itaniye n’iy’uriya mugaragu mubi we utaratinye kubwira Nyagasani ko ari umunyabugugu, asarura aho atabibye, akanura aho atanitse. Natwe twanga kugira icyo dufashisha Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwayo. Tukanga no gufasha abakene. Tubwira Nyagasani amagambo nk’ariya. Cyangwa tubitekereza mu mitima yacu. None se koko birakwiye ko Paruwasi zacu zibura uburyo bwo gukora imirimo yo gutagatifuza imbaga y’abantu muri Kristu, kandi hari amafaranga Nyagasani yatubikije? Ese birakwiye ko abana be bicwa n’inzara kandi yaradushyize ku kigega ngo tubagaburire? Aha rero ni ho urubanza rw’abitwa ngo barakize ruzakomerera koko. Kuko inzara n’ubukene mu isi yuzuye ubukungu bizabazwa ababigizemo uruhare bose. Abo bose Nyagasani yabikije, aho kugira ngo imari ye bayikoreshe bubaka ingoma ye y’urukundo. Ahubwo bakubaka ingoma y’icyubahiro cyabo, ubwikunde ndetse n’ubwikanyize.

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe gukoresha impano zose twahawe n’Imana Data. Byose twumve ko nta kindi twabiherewe, usibye kugira ngo bikoreshwe hubakwa Ingoma ya Kristu Yezu wapfuye akazuka. Ari yo y’urukundo, ibyishimo n’amahoro mu bantú yaremye kandi akabacunguza amaraso ye matagatifu. Nasingizwe iteka we Byishimo byacu.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

1 Abanyakorinti 1,17-25

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 1,17-25

Bavandimwe, Kristu ntiyanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro. Mu by’ukuri, kwamamaza urupfu rwa Kristu ku musaraba bisa n’amahomvu ku bari mu nzira yo korama, ariko ku bari mu nzira yo gukira ari bo twe, ni ububasha bw’Imana. Kuko handitswe ngo  “Nzasenya ubuhanga bw’abahanga kandi nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge.” Mbese uw’umuhanga ari he? Uw’umunyabwenge ari hehe? Uw’intyoza mu by’isi ari he? Ko ubanza ubuhanga bw’iyi si Imana yarabuhinduye amahomvu? Koko rero, isi ku bwenge bwayo ntiyashoboye kumenyera Imana mu bigaragaza ubuhanga bwayo, ni yo mpamvu Imana yihitiyemo gukiza abemera, ikoresheje ubusazi bw’iyamamazabutumwa. Mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga, twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.