Yohani 6,60-69

IVANJILI YA YOHANI 6,60-69

Muri icyo gihe, Yezu yari yavugiye mu isengero ry’i Kafarinawumu ati «Urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka.» Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva baravuga bati «Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?» Yezu amenya ko abigishwa be bijujutiye ayo magambo, arababwira ati «Mbese ibyo birabatsitaje? Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere hose? Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo. Ariko muri mwe harimo abatemera.» Koko Yezu yari azi mbere hose abatemera, ndetse yari azi n’uzamugambanira. Arongera ati «Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data.» Kuva ubwo benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. Nuko Yezu abwira ba Cumi na babiri ati «Namwe se murashaka kwigendera?» Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana.»

Namwe se murashaka kwigendera?

ICYUMWERU CYA 21 GISANZWE B

Ku ya 26 Kanama 2012

AMASOMO: Yozuwe 24, 1-2ª.14-17.18b; Zaburi 34(33);

Abanyefezi 5, 21-32; Yohani 6, 60-69

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹ NAMWE SE MURASHAKA KWIGENDERA?››
  1. Yezu Kristu ntahamagarisha itegeko cyangwa igitugu.

Uyu munsi Yezu Kristu arasezerwaho n’abari abigishwa be benshi batabashije kwihanganira inyigisho ze. Kandi imbarutso yo kugira ngo bamucikeho yatewe cyane cyane ni uko banze kurya umubiri we ngo banywe n’Amaraso ye. Na n’ubu nyuma y’Imyaka ishije Yezu yigaragariza abamwemera mu Ukaristiya, hari benshi bagikomeza kumuta. Maze bakajya aho batazongera kumva bibaho ijambo ribabwira ngo akira Umubiri wa Kristu. Abandi bahisemo guhinira amaguru mu ngo zabo. Umunsi ukomeye w’icyumweru ari wo randevu nkuru yo guhura na Yezu buri cyumweru, benshi iyo gahunda bayikuyeho bahashyira isoko, siporo, gutembera cyangwa kwiruhukira ku bundi buryo.

Benshi rero barabatijwe, bahabwa Ukaristiya, none ntibakiyihabwa kubera impamvu zinyuranye. Bamwe bari mu byaha by’akarande byabananiye kwigobotora. Abandi bagiye mu madini atazigera abagaburira Umubiri n’Amaraso bya Kristu. Abandi bibereye mu ngo zabo. Kujya mu Kiliziya no mu Misa babikuye kuri gahunda y’ubuzima bwabo. Nyuma rero y’uko abenshi bamutaye bakigendera, Yezu yabajije abo yari asigaranye ati ‹‹namwe se murashaka kwigendera?›› Nuko Petero asubiza mu izina rya bose agira ati ‹‹Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana››.

Ese wowe uyu munsi igisubizo uha Yezu ni ikihe? Ibyo ari byo byose rero akenshi zimwe mu mpamvu zatuma twanga kugumana na we iz’ingenzi n’izituruka ku mubiri wacu. Nk’uko bariya bamusize bumva batakwihanganira kurya umubiri ngo bamwe n’amaraso bya mwene Yozefu na Mariya kuko bumvaga ari ibintu bitashoboka; ni nako n’uyu munsi bamwe basiga Yezu bumva ko kwemera ko ari wese mu Mugati utanga ubugingo cyangw mu Ukaristiya ari ukuyoba cyane. Ariko usibye n’ibyo byerekeranye n’imyumvire, ku bijyanye n’imyitwarire, abenshi mu baretse guhazwa babitewe no guharanira inyungu z’umubiri kurusha iza roho. Ni yo mpamvu Yezu aje none kwinginga buri wese ashaka kumuhumura amaso ngo areke guharanira inyungu z’umubiri, ahubwo aharanire iza roho kuko zizahoraho iteka. Nyagasani Yezu rero aratwigisha none agira ati‹‹ Roho ni We ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo››.

  1. Nka Yozuwe ahitamo Uhoraho na twe duhitemo Kristu uzatubeshaho iteka

Urugero rwa Yozuwe dusanga mu isomo rya mbere rya none, tururebereho none. Mu gihe imiryango y’Abayisiraheri yari imaze guta ukwemera kwayo , yabakoranyirije hamwe, abasobanurira ibyiza byose Uhoraho yabakoreye mu mateka yabo kugeza icyo gihe. Maze abasaba guhitamo beruye uwo bagomba gukorera niba ari Uhoraho cyangwa imana z’abanyamahanga. Maze we ababwira yeruye abemeza ko we n’inzu ye bazakorera Uhoraho. Urwo rugero rwiza Yozuwe yatanze rwatumye imbaga yose iva hasi irahira ikomeje ko isezereye ibigirwamana kuva ubu igiye rwose gukorera Uhoraho.

Koko rero, bimwe mu bintu akenshi tubura kandi ukwemera kwacu kukahadindirira cyangwa ndetse kukahapfira, harimo kubura abatumurikira, abaduha rwose urugero rweruye rwo gukorera Yezu Kristu wapfuye akazuka. Inyigisho zo turazihabwa. Kandi ni byiza kwigishwa. Yewe ku bafite uburyo bwo gutembera ku mbuga za internet no kumenya izindi ndimi, inyigisho ziriho ni nyinshi rwose. Bibiliya Ntagatifu, ibitabo by’amabonekerwa, ibitabo byanditswe n’abatagatifu cyangwa abandi bagerageza kuhagana… ibyo byose ntitubibuze. Ariko tuvugishije ukuri ingero nyazo dufite ni nkeya. Dukeneye ba Yozuwe bo kuducyamuza Ijambo riboneye riherekeje urugero rwiza. Kuko Inkuru Nziza si amagambo. Ahubwo ni Kristu wigize umuntu atura muri twe (Yh 1,14). Dukeneye kubona abo Kristu atuyemo. Dukeneye kubona abemeye ko agendana na bo akagumana na bo, bakirinda kumwitaza bigiriye mu byaha cyangwa mu byabo bitagize aho bihuriye n’Ukuri k’Uwabahuruje ngo batabare imbaga ye Umwanzi Sekibi yambariye gutigisa no gutikiza (Hish 12,12). Mutagatifu Agustini yigishaga avuga ko amagambo meza anyura umutima. Ariko urugero rwiza rugahindura amateka y’umuntu. Naho Antoni wa Paduwa Mutagatifu yemeza ko umuntu wese wica itegeko yigishije abandi inyigisho ye aba ayihinduye umuyonga. Bityo kwigisha kwe bikaba guta igihe.

  1. Urugo rukristu ni Kiriziya Nzima

Yezu Kristu wapfuye akazuka akora ibitangaza byinshi muri Kiliziya ye. Kimwe muri byo ni Ugushyingirwa gutagatifu. Mbega umugisha w’agatangaza abageni bahabwa. Iyo rero bakiriye koko uwo mugisha, mbega ibyiza mu rugo ruhire! Kuri uyu munsi Yezu arabitswibutsa mu Isomo rya Kabiri. Abubatse ingo kuri Kristu nimukomeze muzikomeze muri urwo rukundo Kristu atanga ku buntu. Kuko Ingo zakiriye Yezu Kristu ni umugisha ukomeye isi iba ihawe.

Nyamara muri uru rwego na ho hari benshi babivanze karahava. Ku buryo Yezu abarebana impuhwe none maze akabaza abakimukomeyeho amagambo nk’aya: ese ko abandi bijyanye cyangwa bishyingiye bakanga Isakaramentu ryanjye, nawe se urashaka kwigenderta? Ese ko abandi basenye ingo zabo umugisha nabahaye bakawupfusha ubusa, nawe se urashaka kwigendera?Nawe urwawe urashaka kurukubita umuhoro? Ese ko benshi baca abo bashakanye ku ruhande bakishora mu busanbanyi, nawe se urashaka kwigendera?

  1. Hamwe na Bikira Mariya tugumane na Yezu ndetse no ku musaraba

Igisubizo cyacu cya none duha Yezu Kristu uje kutwinginga ngo tugumane na we tugiture Bikira Mariya. Rwose uwo Mubyeyi wa Kristu adufashe kuba intwari kugera ku ndunduro. Hamwe na we tuvuge zaburi ya none tuti ‹‹nzashimira Uhoraho igihe cyose, ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye. Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho…Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye., twese hamwe turate izina rye icyarimwe…Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be, kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano. Nyamara icyago gihitana umugome, abanga intungane bagahabwa igihano›› (Zab 34 (33), 2.3a.23.22). Hamwe na Bikira Mariya dukomeze gusabira Kiliziya gukunda no gukomera ku itegeko rya Kristu. Bityo amizero tumufitemo adufashe gutsinda ibigeragezo by’isi. Kugira ngo imitima yacu ihore mu byishimo nyabyo biri muri Yezu Kristu wapfuye akazuka kandi akaba ariho biboneka honyine.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka, wowe Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.