Isomo: 1 Abanyakorinti 4,1-5

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 4,1-5

Bavandimwe, buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana. Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi, atari ukuba indahemuka. Jyeweho sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira. Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza. Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.

Ivanjili: Luka 5,33-39

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,33-39

Muri icyo gihe, Abafarizayi n’abigishamategeko babwiye Yezu bati “Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera!” Ariko Yezu arabasubiza ati “Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo? Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi bazasiba kurya.” Yungamo abacira uyu mugani ati “Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje! Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa. Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya. Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ‘Divayi imaze iminsi ni yo nziza.’”

Inyigisho: Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 22 B gisanzwe

Ku ya 7 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 4,1-5; Zaburi 37 (36), 3-6.27-28.39-40; Luka 5,33-39

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya››

Uyu munsi Yezu arakiranura impaka zerekeye gusiba kurya. Abari kumwe n’umukwe ntibasiba. Ariko nabavanwamo bazasiba. Aboneraho kubihanangiriza ko bagomba kumva ko hari ibihe bishya byatangiye bagomba kwinjiramo. Bakirinda gukomeza kuvangavanga ibishaje n’ibishya. Bakirinda konona ikiremo gishyashya bagitera ku mwenda ushaje. Bakirinda no gusuka divayi nshya mu masaho ashaje. Kugira ngo batonona divayi n’ayo masaho. Akababwira ko akenshi uwanyoye divayi ikuze, atifuza kunywa ikiri nshya kuko avuga ko ikuze ariyo nziza.

Yezu Kristu arabwira ariya magambo abayahudi bashakaga ko abigishwa be bakurikiza imihango yabo. Umwe muri iyo mihango wari uwo gusiba kurya. Yezu ntavuga ko abe batagomba gusiba kurya. Ariko arerekana ko abari kumwe na we badakeneye gukora uwo muhango. Mbese icya ngombwa si ugusiba kurya. Ahubwo icy’ingenzi ni ukubana na we. Kandi igihe gusiba bibayeho ntibihabwe agaciro byo ubwabyo. Ahubwo bigafatwa nk’imwe mu nzira cyangwa nka bumwe mu buryo bushobora gufasha abigishwa gushaka Yezu, kumutegereza no kumwitegura kugira ngo tumwakirana umutima utagize ikindi urarikira usibye we ubwe n’ibyishimo bye bihoraho iteka. Ariko Yezu ntabigira itegeko ku be. Ahubwo aramurikira abari bamenyereye iyo mihango ya kera, ngo bafungure amaso bamurebe. Bemere kunywa divayi nshya abazaniye, ari yo We ubwe bagomba kwakira bakunga ubumwe na we. Bareke kwakira inyigisho ze ngo bazishyingure mu bubiko by’inyigisho bahawe kuva kera. Ahubwo bemere kumwakirira mu buzima buvuguruye.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aje none kutumurikira ku byerekeranye n’Isezerano rya Kera. Kugira ngo tuyobowe na Roho Mutagatifu tumenye uko tugomba kurikoresha. Tuzi neza ko twebwe aba Kristu dufite Isezerano ryacu Rishya ryasinyiwe mu maraso ya Ntama. Kandi tukagira itegeko rishya yaduhaye ari ryo ryo gukundana nk’uko yadukunze (Yh 13,34-35). Uwo ni wo mutima w’ubukristu bwacu. Inyigisho zacu ntizigomba rero gushingira ku kurya cyangwa kutarya. Ahubwo ishingiro ryazo ni Yezu Kristu ubwe wapfuye akazuka (Rom 9, 9-17; Kol 2, 6-23).

Ntawe uzabuzwa Ijuru nuko atigeze asiba kurya. Ahubwo azaribuzwa n’umutima utababarira kandi wenda gusiba kurya yarabyiziritseho ubuzima bwe bwose (Mt 6, 15; 21, 35). Twibuke inyigisho Yezu aheruka kuduha ku cyumweru gishize atubwira ko ibivuye hanze y’umuntu atari byo bimuhumanya ( Mk 7, 1-23). Ntabwo rero iyobokamana ryacu aba Kristu ari urukurikirane rw’imihango tugomba gukora cyangwa kwirinda. Ahubwo ni uguhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka, agahindura ubuzima bwacu nk’uko yahinduye Pawulo agasigara avuga ati ‹‹mu by’ukuri ndiho, ariko si jye: ni Kristu uriho muri jye.›› (Gal 2,20). Umuhango rero wo gusiba kurya ntugomba na rimwe gushyirwa ejuru. N’abawitabira kubera impamvu ntagatifu rwose, Yezu yabasabye kubigira rwose mu ibanga rikomeye (Mt 6,16). Kugira ngo hato hatazagira ubabona agakeka ko ubukristu ari aho bushingiye. Twibuke wa mufarizayi wagiye mu isengero maze akarata ko asiba kurya igisubizo yahawe n’Uhoraho icyo ari cyo (Luka 18, 9-14). Twibuke kandi ko ku munsi w’urubanza ntaho tuzabazwa incuro twasibye kurya (Mt 25,31-46). Hato ejo hatazagira ubyishyuza Yezu ku munsi w’urubanza. Ariko kandi twibuke ko gusiba kurya bitabujijwe. Ariko hari amategeko ya Kiliziya abigenga. Ushaka kubisobanukirwa kurushaho yegera umusaseridoti wa Paruwasi ye. Gusa rero abo bifasha bashobora kubikoresha nk’uburyo buherekeza isengesho ryabo kandi bugateza imbere itegeko ry’urukundo. Ariko ntawe Yezu abitegeka. Kuko azi neza ko ubuzima yaremye bukeneye ifunguro. We watwigishije gusenga agira ati ‹‹Dawe…ifunguro ridutunga uriduhe none›› (Mt 6,11). Aba Kristu si abarushije abandi gusiba kurya iminsi myinshi. Ahubwo aba Kristu ni abakundana nk’uko Kristu yadukunze (Yh 13,34).

Umubyeyi Bikira Mariya adufashe kumva ibanga ry’Urukundo no kuryakira nka Divayi nshya Yezu aha abamwemera. Maze bakarangwa n’urukundo nyarwo baharanira gukiza roho za bose, birinda kugira n’imwe baroha. Baharanira ubuvandimwe hagati y’abantu bose batitaye ku mabara yabo, amazuru yabo, amazu yabo cyangwa akazi kabo. Bityo twese dusingize Yezu Kristu watugize umwe akoresheje Urupfu rwe ruhire n’Izuka rye ry’agatangaza.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

Isomo: 1 Abanyakorinti 3,18-23

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,18-23

Bavandimwe, Ntihakagire uwihenda: niba hari uwikekaho kuba umuhanga ku bw’iyi si, nabanze yihindure umusazi kugira ngo abe umunyabwenge nyakuri; kuko ubuhanga bw’iyi si ari ubusazi mu maso y’Imana, nk’uko byanditswe ngo “Ni Yo ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo”, kandi ngo “Nyagasani acengera ibitekerezo by’abahanga, agasanga byose ari amanjwe.” Ku bw’iyo mpamvu rero, ntihakagire ushingira ikuzo rye ku bantu, kuko byose ari ibyanyu: yaba Pawulo, yaba Apolo cyangwa Kefasi, yaba isi, bwaba ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibiriho cyangwa ibizaza byose ni ibyanyu, naho mwebwe muri aba Kristu, na We Kristu akaba uw’Imana.