Mariko 7,1-8.14-15.21-23

Ivanjili ya Mariko 7,1-8.14-15.21-23

Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugera mu nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, n’iyo bavuye mu materaniro, ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’imigenzo myinshi bakurikiza iby’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani… Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye?” Arabasubiza ati “Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo ‘Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’ Murenga ku itegeko ry’Imana mukibanda ku muco w’abantu.” Yongera guhamagara rubanda, arababwira ati “Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Kuko mu mutima w’abantu ariho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara; umururumba, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti. Ibyo bintu byose biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.”

Mu mutima w’umuntu niho harutuka imigambi mibi

Icyumweru cya 22 B gisanzwe

Ku ya 2 Nzeri 2012

AMASOMO: Ivugururamategeko 4,1-2.6-8; Zaburi 15(14),2-3.5;

Yakobo 1,17-18.21b-22.27; Mariko 7,1-8.14-15.21-23

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Mu mutima w’umuntu ni ho harutuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti.

  1. Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa naho imitima yabo indi kure.

Uyu munsi Yezu Kristu aravuga yeruye abwira abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko ko Izayi yabahanuye neza igihe yavugaga ko ari umuryango wubahisha Uhoraho akarimi gusa, naho imitima yabo iri kure ye. Icyubahiro bamuha ni amanjwe. Naho inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa. Yezu arababwira atyo kuko barimo kumucira urubanza we n’abigishwa be ko batubahirije umuhango wo guhumanura intoki mbere yo gufungura. Yezu rero abasubiza abaganisha mu mitima yabo ngo barebe niba hasukuye. Kuko ari aho mbere na mbere Uhoraho areba. Yezu akomeza rero abagaragariza uburyo bayobye bakayobya n’abandi. Bagatinyuka kurenga ku itegeko ry’Uhoraho bakarisimbuza iry’abantu.

Nyagasani Yezu wapfuye akazuka rero adusanze kuri iki cyumweru ngo atubwire natwe ibyacu uko biteye. Nta gushidikanya ko ririya jambo ritureba rwose. Natwe turi umuryango wubahisha Kristu akarimi gusa, naho imitima yacu imuri kure. Icyubahiro tumuha ni amanjwe naho inyigisho twigisha ni amategeko y’abantu gusa. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga agira ngo buri wese muri twe amuhe kwisubiraho n’umutima we wose. Bityo buri wese ashobore guhuza ibyo ururimi rwe ruvuga n’ukuri kuri mu mutima we yegurira Kristu ngo awuturemo. Koko rero akenshi ibyo tuvuga bitandukanye cyane n’ukuri k’umutima Mutagatifu wa Kristu. Ariko ikibabaje kurushaho ni uko dutinyuka gushyiraho amategeko arwanya Ivanjiri ya Kristu haba mu rwego rw’umuntu ku giti cye. Haba mu rwego rw’urugo. Haba ndetse no mu rwego rw’imiyoborere y’abantu muri rusange. Urugero nk’umubyeyi utegeka umwana we kudakandagiza ikirenge cye ku mwanzi we agira ati ‹‹umunsi wakandagiye kwa kanaka nzaguca amaguru!›› Usibye gushyiraho amategeko mabi abangamiye Ivanjiri hari n’uko uburyarya bwacu bushingiye ku gushyiraho amategeko meza ariko ntidushobore kuyakurikiza. Hari no gusezerana mu ruhame amasezerano aya n’aya. Ariko ntidushobore kuyakurikiza. Ku karimí tukubaha dutyo Nyagasani. Ariko mu mutima turi rwose kure ye. Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje none kudukura muri iryo curaburindi. Kugira ngo imitima yacu ireke kuba isoko y’ingeso mbi. 

  1. Nta kintu na kimwe cyinjira mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya

Yezu Kristu kandi arerurira abigishwa be ko nta kintu na kimwe giturutse hanze y’umubiri gihumanya umuntu. Ubuhumane ahubwo buri mu mutima wa muntu. Nta kiribwa cyangwa ikinyobwa gihumanya. Kuko kitinjira nyine mu mutima we. Ahubwo ibihumanya umuntu ni ibituruka mu mutima we: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi, n’amafuti.

Koko rero umuntu ntagirwa mubi n’ibyo yariye cyangwa yanyoye. Ahubwo ububi aba abwibitsemo. Gushingira rero imyigishirize n’imikirizwe ya muntu ku kureka inzoga n’itabi gusa. Kugeza aho umuntu adatinya guhagarara mu ruhame akemeza ko usoma ku nzoga wese adashobora kujya mu Ijuru. Imyitwarire nk’iyo ntihuje na Yezu Kristu wapfuye akazuka. Kuko hari abagome ruharwa bazirana ahubwo n’ikitwa inzoga cyose. Hari abasambanyi ruharwa binywera ka fanta gusa. Ntitugamije gushyigikira inzoga. Ariko kubwira abantu ko nibareka inzoga bazaba bakijijwe iyo na yo ni inyigisho y’abantu. Gusa rero iyo urebye uburyo abanyarwanda benshi basinda kandi ari abitwa abakristu wagira impungenge zikomeye ku byerekeranye na roho z’abo bantú bose zahoramiye. Ariko uburwayi bwabo si inzoga. Ahubwo ni uwo mutima wuzuye ubusambo n’irari, utajya umenya aho ugomba guhagarikira. Birakwiye rero ko abantu batozwa iyobokamana nyakuri.

  1. Iyobokamana nyakuri

Koko rero Iyobokamana nyakuri ni irihindura umutima wa muntu. Maze abifashijwemo n’ingabire y’urupfu n’Izuka bya Yezu Kristu agoshobora kubohora umutima we kuri ziriya ngeso mbi zose. Maze kandi akigana Yezu mu kugira neza nk’uko Roho Mutagatifu abitwigisha none agira ati ‹‹iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.›› Ngiryo itegeko abakristu tugomba gukurikiza kugira ngo tuzabone kubaho no kwinjira mu Ijuru. Ngiryo itegeko tugonba gukurikiza kugira ngo twitwe abanyabwenge nyabo mu maso y’ayandi madini n’imbere y’abapagani.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje none kuduha iyo ngabire y’iyobokamana nyayo. Kugira ngo tuve mu bamubeshya n’abamuryarya twinjire mu bamubwiza ukuri kandi bakamutura umutima wabo ngo awuturemo. Tuve mu babunza akarimi, bakagirira abandi nabi kandi bagasebya bagenzi babo. Twubahe abatinya Uhoraho kandi bagakora ugushaka kwe muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Twirinde kwivuguruza mu byo twiyemeje byiza. Tugurize abandi nta rwunguko. Kandi twirinde kwakira ruswa cyangwa kuyitanga byatuma turenganya indacumura. Bityo muri Yezu Kristu tuzahore turi indatsimburwa ku bw’amasengesho ya Bikira Mariya.

  1. Bikira Mariya urugero rw’abafite umutima usukuye

Bikira Mariya yiziritse n’umutima we wose ku itegeko ry’Uhoraho. Umutima we wuzuye imigenzo myiza yose. Yuzuye ibisingizo by’Uhoraho kandi asendereye imigisha n’ingabire bya Roho Mutagatifu. Ni Mama wa Yezu Kristu. Kandi ni na Mama wa twese kuko ari ko Yezu Kristu yabishatse. Umutima we urarikira ibyiza gusa. Kuko yuzuye inema azira inenge. Uwo Mubyeyi rero nadutabare twebwe bene Eva. Nadutabare we Mubyeyi utabara abakristu maze atungure Umwanzi wadutangatanze amwirenze. Nuko twizihizwe no kuba aba Yezu nta zindi nzitizi. Hamwe na Bikira Mariya dusabe Data mu izina rya Yezu abuganize mu mitima yacu urukundo rw’izina rye ritagatifu bityo turusheho kunga ubumwe na we uko bwije n’uko bukeye. Nihasingizwe Yezu Kristu wapfuye akazuka we waduhaye uburenganzira n’ubushobozi bwo kwita Imana ko ari Data, Papa wuje impuhwe n’ubwiza bwose.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.