Ku wa kane w’icyumweru cya 23 B gisanzwe
Ku ya 13 Nzeri 2012
AMASOMO: 1 Korinti 8,1-7.11-13; Zaburi 139 (138), 1-3.13-14.23-24; Luka 6, 27-38
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
‹‹Nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga; mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera ››
Uyu munsi Yezu araha abigishwa be inyigisho nshya koko. Aravugira mu ruhame rwose amagambo akomeye. Nta muntu n’umwe waturukwamo n’amagambo nk’ayo Yezu avuga none. Gahunda aha abamuteze amatwi si itegeko ry’abantu. Si n’inama y’abantu ye. Kuko nta muntu n’umwe ku isi wagira undi inama nk’iyo Yezu agira abe uyu munsi. Muri makeya inyigisho ya Yezu uyu munsi irakingurira ijuru abamuteze amatwi. Maze barebe uburyo ari ubwiza busa. Abereke n’inzira ihagana. Maze ushaka kubana na We ayikurikire. Yezu arereka abamuteze amatwi ububengerane bw’umutima wa Se Uhoraho. Kugira ngo ushaka kubana na we yemere kwinjira muri uwo mutima utandukanye rwose n’uw’abantu. Bityo abeho ku bundi buryo butandukanye cyane n’uko abantu batazi iryo banga batekereza. Yezu rero n’umutima wuje urukundo arabwira abamuteze amatwi ko bagomba kwigana Se Uhoraho. Bagakora uko ukora. Niba bashaka guturana na we iteka. Arabasaba kurangwa n’impuhwe nka Se. Kuba abanyampuhwe nka Se. Kandi izo mpuhwe zigaragarira mu gukunda abanzi no kubagirira ineza yose ishoboka. Bityo iyo neza igakwira kuri bose nta mupaka uwo ari wo wose.
Koko rero kuva mu Isezerano rya Kera Umwanzi yari umwanzi agomba kugirirwa nabi. Imico y’abantu muri rusanze yuzuye inzika no guhora. Umuntu muzima wese ni ugirira nabi abamugiriye nabi. Mu myumvire y’abantu iyo umugira nabi ahuye n’ibyago bavuza impundu bagacinya umudiho. Umunyabwenge nyawe mu bantu ni urusha ubugome abanzi be. Ku buryo batamutinyira ubuhanga abarusha. Ahubwo bamutinyira ibyago ashobora kubateza. Bityo bakirinda kumwendereza ngo batikururira amakuba. Nta muco n’umwe w’abantu muri rusange wishimira ko umugome yabaho. Ibitutsi bigenewe abagome ni imvugo isanzwe mu bantu. Ndetse iyo apfuye bakora ibirori. Kumushyingura bikaba umunsi mukuru. Ngiyo gahunda ya kimuntu. Yezu rero adusesekayemo none ngo ahindure gahunda dufite ku banzi, ku bagome, ku badusebya. Yezu Kristu wapfuye akazuka uyu munsi aratubwira ati ‹‹ahubwo mwe munyumva reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga; mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera.››
Yezu Kristu wapfuye akazuka aje gusaba abashaka kuba abe guhindura imyumvire. We utaraje kurimbura abanzi be. Ahubwo akaba yaraje kubaranduramo urwango bifitemo akoresheje urukundo rwe rushobora byose. We wivugiye ku musaraba ati ‹‹ Dawe, bababarire, kuko batazi icyo bakora.›› (Luka 23, 34). We wagiriye akaga gakomeye mu ruhame rw’abagome. Ariko agakomeza gukomera ku rukundo nyarwo. Yaratutswe ntiyasubiza igitutsi na kimwe. Mu bubabare bwe ntiyagira uwo akabukira. Ahubwo akiragiza Umucamanza w’intabera (1Pet 2, 19-24). Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje adusanga none kugira ngo aduhe ingabire yo kumwigana. Kuko ari ryo tegeko yahaye abe ngo ribarange (Yh 13, 34-35). Maze rikabatandukanya n’abapagani bahora bavumagiza abanzi babo. Cyangwa bakabivuna bakoresheje intwaro zose za Sekibi (ikinyoma, ubugome, urwango…).
Umubyeyi Bikira Mariya nahe abitwa aba Kristu bose gusezerera rwose burundu urwango. Maze kuva none Kristu Yezu wapfuye akazuka we Rukundo ruzima ature mu mutima wa buri wese. Nuko mu izina rya Yezu inkuta zose z’inzangano zari zubatse hagati y’umuntu na mugenzi we, y’urugo n’urundi, y’ubwoko n’ubundi, y’igihugu n’ikindi …zisenyuke burundu ubutazongera kubakwa. Maze twese duterurire rimwe amajwi nta rwicyekwe dusingiza Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.