Ku wa kabiri w’icyumweru cya 23 B gisanzwe
Ku ya 11 Nzeri 2012
AMASOMO: 1 Korinti 6, 1-11; Zaburi 149, 1-6; Luka 4, 31-37
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
Ububasha bwavaga muri Yezu bwabakizaga bose
Kuri uyu munsi Yezu Kristu aratora Intumwa ze mu bigishwa be. Si igikorwa ahutiraho. Yari yabanje kurara ijoro yambaza Se ngo amumurikire. Kugira ngo gutora kwe bitaba gutoragura. Abo yavanye mu bandi ngo bamugende iruhande si abandi bandi. Ni Simoni yise Petero, Andereya, Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, Filipo, Barutoromayo (Natanayeri), Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Simoni w’i Kana (Murwanashyaka), Tadeyo (Yuda mwene Yakobo) na Yuda Isikariyoti. Ubwo amaze kubatora Yezu yagiye ahagaragara hamwe n’abigishwa be benshi baturutse impande zose. Bari baje kumwumva no gukizwa na we. Ngetse n’abarimo amashitani yayabameneshagamo. Rubanda rwose rwaharaniraga gukora kuri Yezu. Kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.
Yezu Kristu wapfuye akazuka rero akomeje gushaka uburyo abantu bose bakwakira Umukiro w’iteka yaturonkeye ku Musaraba. Niyo mpamvu aje none yuje ubushishozi n’ububasha. Kugira ngo muri twe atoremo abagendana na we bakaberaho we. Kugira ngo abatume gutangariza isi badasusumira ko Yezu Kristu wapfuye akazuka, Imana Se yamugize Umutegetsi n’Umukiza rukumbi w’abantu bose. Bityo begereze abantu bose Umukiza Yezu Kristu. Bityo bose bamukoreho. Kandi abamukozeho abakize bose. Ngaho rero Umwami Yezu Kristu wapfuye akazuka nadutambagiremo none. Nagende ibibaya n’imirambi n’ibitwa. Niyambuke imigezi, inzuzi, ibiyaga n’inyanja. Naterere utununga, imisozi n’ibirunga. Ntatinye izuba, imbeho, ubushyuhe bukabije, amahindu cyangwa urubura. Ntatinye inkubi y’umuyaga, inkuba n’ibiza nk’imitingito.
Ntatinye ahari indwara z’ibyorezo nka ebola cyangwa SIDA. Ntatinye ahari inzara, amapfa cyangwa intambara. Ntakangwe aho bajya ku kwezi bagatembereza n’ibyuma byabo ku yindi mibumbe ijindirije ijuru yaremye. Ntatinye aho bicira abana mu nda n’aho abadamu babiri bashinga urugo. Ntatinye aho batakikoza akenda bagira ngo bubahirize umubiri wabo. Ntakangwe aho kuvuga ukuri ari ukwigabanyiriza iminsi yo kubaho. Ntakangwe n’aho kwitwa uwe bitemewe n‘Itegekonshinga ryaho. Ntakangwe n’aho kwica abe bifatwa nk’ubutwari bukomeye. Ntakangwe aho izuba rirasa ntirirenge cyangwa rikamara ighe nta ryo babona. Ntakangwe aho bihebye bumva ko basigaranye gusa igihe kibaze cyo kwitegura urupfu. Yezu Kristu wapfuye akazuka Umwami w’Ubuzima buhoraho nadutambagiremo nta ntambamyi maze hose ahatore abatangaza izina rye kandi bagatanga amasakaramentu mu izina rye. Kugira ngo abamukozeho bose bakire icyaha n’urupfu. Kandi Sekibi ntazabahindukize ngo bongere batikizwe n’ubukozi bw’ikibi bakize.
Koko rero dukeneye rwose izo ntumwa zituzanira Inkuru Nziza ya Yezu Kristu wapfuye akazuka. Nk’uko Izayi Umuhanuzi abivuga, Pawulo Intumwa akabisubiramo ‹‹mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye Inkuru Nziza, ivuga amahoro igatangaza amahirwe!›› (Iz 52,7; Rom 10,15). Mbega amahirwe kubona utumwe na Kristu Yezu wapfuye akazuka aje kutubibamo urukundo rwa Kristu n’amahoro ye ngo natwe tubikwize mu bandi! Ngabo abo Yezu Kristu wapfuye akazuka adutoramo none ku isi yose kugira ngo bakomeze ubutumwa bwa Petero Intumwa na bagenzi be baherekejwe n’amasengesho yabo. Ese aho none Yezu Kristu ntiyaba akurarika none, ngo utere benshi kubona ihirwe rihoraho, ariko wowe ukaba urimo gutinya? Humura! Uraterwa ubwoba n’iki na nde ko Yezu Kristu uduhamagara ntawe umurusha imbaraga? Aha! N’urupfu yararutsinze nkanswe muntu uzapfa? Wigira ubwoba bwo kwirekura ngo umuhamye udahumagira. Ugutora ntazagutererana. Yarabisezeranye kandi ntateze kwisubiraho (Mt 28, 16-20).
Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa nadusabire none twese kumva ko Batisimu yacu yatugize intumwa za Kristu ku buryo bwa rusange. Bityo no muri twe habonekemo abiyegurira burundu ubwo butumwa bwose mu budahemuka nk’ubwa Yohani Intumwa. Bikira Mariya narinde Kiliziya ya Kristu gutorwamo ba Yuda Isikariyoti bo muri iki gihe. Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa nasubize ubudahemuka n’ubuziranenge abatumwe na Kristu bose ariko bakamuhemukira. Nabahe kwisubiraho barira nka Petero (Mt 26,75) aho kugira ngo bihebe bakomeze kwiyahura mu byaha nka Yuda bibeshya ko ibyabo byarangiye (Mt 27, 5). Kandi Impuhwe za Yezu Kristu wapfuye akazuka zifite ububasha bwo kurema bundi bushya imitima yisubiyeho nta buryarya (Lk 22, 31-32).
Umubyeyi Bikira Mariya nafashe Kiliziya ya Kristu na buri wese ku giti cye gukoresha ububasha yahawe akiza abantu bose. Aho kugira ngo bukoreshwe burengera bamwe burenganya abandi. Umubyeyi Bikira Mariya nahe Kiliziya Gatolika imbaraga nshyashya zo kuganza ibinyoma byose byamamazwa n’amadini yose ayisebya. Maze ukuri gutsinde ikinyoma. Urukundo n’impuhwe bitsinde inzika, inzigo no kutababarira. Yezu Kristu wapfuye akazuka akuzwe na bose ubu n’iteka ryose.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.