Amasomo, ku cyumweru cya 23 B gisanzwe

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 35,4-7a

Nimubwire abakutse umutima muti «Nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.» Nuko lmpumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. Abacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo. Ubutayu buzavubukamo amasoko, n’imigezi itembe ahantu h’amayaga. Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga, akarere kishwe n’inyota kavubukemo amasoko y’amazi.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa 2,1-5

Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo. Koko rero niba mu ikoraniro ryanyu hinjiye umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, hakinjira n’umukene wambaye imyenda y’ibishwangi, maze mukarangamira umuntu wambaye imyambaro myiza mukamubwira muti «Wowe icara muri uyu mwanya w’icyubahiro» naho umukene mukamubwira muti «Wowe hagarara hariya», cyangwa se «Wicare mu nsi y’akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye», ubwo se ntimuba mwivanguye ubwanyu? Ntimuba se mubaye abacamanza b’ibitekerezo bifutamye? Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?

Ivanjili ya Mariko 7,31-27

Ivanjili ya Mariko 7,31-37

Muri icyo gihe, Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galileya yerekeje kuri Dekapoli. Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. Amuvana muri rubanda amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata», bikavuga ngo «zibuka.» Ako kanya amatwi ye arazibuka n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga neza. Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza, akaba ari ko barushaho kubyamamaza. Bagatangara cyane bakavuga bati «Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga.”

Efata: Zibuka

Icyumweru cya 23 B gisanzwe

Ku ya 9 Nzeri 2012

AMASOMO: Izayi 35,4-7a; Zaburi 146(145), 6-10; Yakobo 2,1-5;

Mariko 7, 31-37

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Efata: Zibuka.

  1. Uyu munsi Yezu arazibura amatwi y’uwari warapfuye amatwi kandi wadedemangaga

Uyu munsi Yezu Kristu baramuzanira uwapfuye amatwi kandi wadedemangaga. Maze bamumwingingire bakomeje kugira ngo amukize. Maze Yezu Nyirimpuhwe utajya yima amatwi abamutakiye, amuramburireho ibiganza. Nuko amwigize ahitaruye rubanda. Ashyire intoki ze mu matwi ye. Acire amacandwe ayamukoze ku rurimi. Maze yubure amaso ayerekeze hejuru maze asuhuze umutima abwire uwo wari warapfuye amatwi ati ‹‹efata›› bivuga ngo zibuka. Nuko uwari yarapfuye amatwi atangira kumva ndetse n’ururimi rwe ruragobodoka. Maze atangira kuvuga neza. Ibyo byateye abari aho gutangarira cyane Yezu. Ku buryo we yabasabye akomeje ko batagira undi babibwira. Ariko uko abibabuza bakarushaho ahubwo kubisakuza no kubisakaza hose. Yezu Kristu rero natwe aje adusanga none ngo uwo mukiro awudusesureho. Nimucyo tumwegere kandi tumwegereze abandi. Maze kuri iki cyumweru ntihagire n’umwe usigara Yezu atamuramburiyeho ibiganza.

  1. Twegereze Yezu Kristu abarwayi n’abamugaye kugira ngo abakoreho

Kubera ineza y’igisagirane, Yezu agaragariza isi none akiza uwari yarapfuye amatwi, tuzirikane cyane uburyo uriya kugira ngo akizwe na Yezu atari we wenyine wabigizemo uruhare. Hari benshi babimufashijemo. Baramumuzaniye. Kandi baramumwingingira. Aha twazirikana cyane ku bantu bose bababaye bifuza kumva Misa nibura umunsi ntibabone ubaheka ngo abageze aho batura igitambo cya Misa. Ahari abasaseridoti babishoboye, baritanga bakabasanga mu miryangoremezo yabo cyangwa se no mu ngo zabo. Ariko hagize ubaheka akabageza rwose mu Kiliziya y’irunaka abenshi muri bo baba barabatirijwemo, bagakomerezwamo, bagashyingirirwamo… byababera ikintu gikomeye kongera kuyumviramo Misa.

Uyu munsi Yezu araduha urugero rwa bariya bazanye uriya wari warapfuye amatwi, kugira ngo natwe rwose dutinyuke, tumusabe uyu munsi ingabire yo guheka abarwayi bacu, abamugaye bacu cyangwa abageze mu zabukuru ngo tubamushyire mu ngoro ye ntagatifu. Kugira ngo abahe umugisha. Kandi ntabwo bigomba kuba kubaheka gusa ngo tubakubite imbere ye. Ahubwo tugomba no kubamwingingira. Sinshidikanya ko Umuryangoremezo wakwiha gahunda yo kujya Uha amahirwe yo kumva misa abarwayi bawo, bitangira kubaheka babashyiriye Yezu Kristu bahakura imigisha ikomeye. Ariko se ubundi ko tubaheka tubashyiriye mwene kanaka w’umuganga, mwagira ngo urushinge abatera hari aho ruhuriye n’umugisha Yezu Kristu atangira mu Ngoro ye Ntagatifu. Nyamara icyo gihe turabyitabira tugaheka uwo murwayi. Kuki se tutanamuheka ngo tumushyire Umuganga w’abaganga, Umukiza n’Umutegetsi? Tuvuge ko muganga uwo agiye kwita ku mubiri we da! Kandi rimwe na rimwe arabikora. Ubundi bikamushobera burundu. Ariko se twibwira ko umuntu agizwe n’umubiri gusa? Cyangwa ntitwibuka amagambo Yezu adahwema kudusubiriramo atubwira ati ‹‹ Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro›› (Yh 6,63a)? Birakwiye rero kwita kuri roho z’abantu bose batishoboye mu mubiri. Kuko burya na zo ziba zigeze mu bihe bikomeye.

Koko rero, Yezu Kristu yahaye Kiliziya ye amasakaramentu adutungira ubuzima. N’abarwayi, abamugaye, abanyantege nke banyuranye ntibagomba kuvutswa ayo mahirwe. Kubahata ibinini n’inshinge ni byo. Ariko se roho yabo yo izamera ite niba Nyagasani Yezu adatanze ingabire zo kubaheka muri Kiriziya ye uyu munsi? Twakire iyo ngabire. Ntituzigere tuvutsa abarwayi bacu amahirwe yo guhura na Yezu Krsitu muri ibyo bihe bikomeye by’ubuzima bwabo. Koko rero tugomba kumva ko Ugusigwa kw’abarwayi nk’uko twavuga ko Yezu yabikoreye uriya bamuzaniye, kutagenewe gusa abo tubona ko barembye mbese gupfa kwabo byatangiye. Birababaje kubona abakristu benshi tutarumva ko Ugusigwa kw’abarwayi ari Isakaramentu rihabwa abazima kandi rigatanga ubuzima. Ryo ubwaryo rishobora gukiza indwara z’umubiri. Ariko uwo mubiri wenda nurorere. Kuko na Lazaro Yezu yazuye yarongeye arapfa. Ikidashidikanywaho ni umukiro ukomeye wa roho iryo sakaramentu rizanira urihawe. Kiriziya kandi imuha Penetensiya, ikamuhuza na Yezu mu Ukaristiya. Maze Nyagasani agakoresha atyo ubwo burwayi bwe kugira ngo atagatifuze abanyantegenke be. Ese iyo mu rugo cyangwa mu muryangoremezo hapfuye umuntu, warwaye igihe, maze akageza ubwo apfa adahawe amasakaramentu amuherekeza, ubwo ba nyir’umuntu n’abaturanyi bose baba batazabazwa roho y’uwo muntu?

  1. Twemere ko Yezu adukora mu matwi kandi akoze amacandwe ye ku rurimi rwacu

Igihe cyose ubwirasi bwacu budutandukanya n’umukiro wa Kristu. Ese iyo uriya aza kwanga ko Yezu amukoza amacandwe ye ku rurimi byari kugenda bite? Mu by’ukuri umuntu ashobora kuvuga ko umukiro wacu ushingiye ku kwemera gusangira na Yezu Kristu wigize umuntu ubuzima bwe bwose. Kunga ubumwe na we mu ntege nke ze no mu ikuzo rye (Fil 3, 7-11; 2Tim 2,8-13). Hari aho tugera kuba uwa Kristu bikaduhesha ishema maze tukishimira kubigaragaza no kubyitwa. Ariko twagera aho bajoga abakristu babagaraguza agati, amashapure, imisaraba n’imidari tukabifasha hasi cyangwa tukabihisha. Ngo hata hatagira uduseka. Maze tugaseba imbere y’abandi banyacyubahiro b’igihugu. Ntidushobora rero gusangira na Kristu ikuzo rye, niba tutemeye gusangira na we agashinyaguro agirirwa (Heb 12, 1-4).

Koko rero hari igihe guhura na Yezu, bitwambikisha ikamba ry’ikuzo. Hakaba n’ubundi bitwambikisha ikamba ry’amahwa. Ibyo byose tugomba kubyakira kubera ikuzo rye ritagatifu. Hari rero amasakaramentu umuntu ahabwa arimo ashinjagirana ishema ingoma n’amashyi bivuga (Batisimu, Ukaristiya ya mbere, Ugukomezwa, Ugushyingirwa cyangwa Ubusaseridoti), ariko hari n’ayandi atagize aho ahuriye n’ishema rya muntu (penetensiya, ugusigwa kw’abarwayi). Nyamara niba dushaka guhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka, tugomba kuyahabwa no gushishikariza abandi bose kuyahabwa uko Yezu abiduhamagarira.

Ni yo mpamvu tugomba gukora ubutumwa. Abantu bose tukabashishikariza kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka no guhabwa amasakaramentu uko bikwiye. Kuko hari benshi batabyitabira kuko nta muntu wigeze abibashishikariza. Hari na benshi ubu bari mu nzira yo kwitagatifuza babikesha ubutumwa bagenzi babo babakozeho. Ntukigaye cyangwa ngo ugire ubwoba. Kuko si wowe uvuga ni Roho Mutagatifu. Kuko muri rusange amagambo yacu abantu turayazi ko aba yerekeza ku by’isi gusa.

Twemere rero kwicisha bugufi Yezu aduhe amasakaramentu ye. Twemere kwiyambura ibyubahiro Shitani itwambika itubeshya ko turi intungane. Maze dushake penetensiyea neza ntacyo duciye ku ruhande. Kabone naho cyaba giteye isoni kandi kukivuga bikaba rwose bikomeye kuko ari amahano ateye isoni, adakwiriye umuntu wo mu rwego rw’ubutungane Sekibi yatubeshye ko twagezemo. Twemere duhaguruka kuri iyo ntebe itari iyacu. Maze twicare mu ivu. Yezu Kristu mu kutugirira impuhwe, abe ari we utwicaza ku ntebe dukwiriye. None se aka kanya twibagiwe ko Yezu ahora atubwira ko uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi akazakuzwa?(Mt23, 12). Twemere rero guhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka tudatinye ingorane zahatugongera. Kuko ingororano ahatangira zitambutse kure izo ngusho.

  1. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje none kuduhemba aganza abanzi bacu ari bo: ubuhumyi, ubupfamatwi, uburema, uburagi, agahinda, amapfa, ubunyamaswa, kubera abakire no guheza abakene

Yezu Kristu Kristu wapfuye akazuka rero adusesekayemo none kugira ngo adusesureho Ubwisanzure bwe butagatifu. Araje ngo ahashye ibyari bituboshye maze abyereke ko ari Umubohozi utaboshywe n’ingoyi na mba. Kandi akaba ntacyo akoraho ngo kigire ibamba. Yezu Kristu wapfuye akazuka ahagaze hagati yacu. N’umwanzi wacu wese araganjwe ku bw’ububasha bwe butagira ikibunanira. Nyamara iyo nitegereje ab’isi ukuntu turi abirasi, kandi mu by’ukuri nta cyo turi cyo nibaza ibyo turimo bikanshobera. Hari ibihugu byiyita ibihangange. Hari ngo abavuzi kabuhariwe. Hari abibitseho impamyabushobozi z’ikirenga. Ngo hari abiga cyangwa bigisha muri Kaminuza. Hari abiyita inzobere mu ikoranabuhanga runaka cyangwa mu rwego uru n’uru rw’ubumenyi. Ntawe mbujije kwivuga ibigwi by’ibyo ashoboye. Niba abishoboye koko. Ariko se muvandimwe ibyo udashoboye bingana iki? Ibyo utazi uzapfa utanamenye bingana iki? Hari n’abahanga shenge mu kuvuga indimi nyinshi. Uvuga zingahe? Reka tuguhe nyinshi zishoboka. Uvuga indimi icumi udategwa. Ariko se muvandimwe, izo utumva kandi utazigera umenya zingana iki? Mwana wa Adamu. Menya ko wavuye mu gitaka. Kandi ko ejobundi cyangwa ejo uzagisubiramo. Wisubireho maze usenge Mudasumbwa Yezu Kristu Igihangange nyacyo, Umwami w’abami, Umutegetsi w’abategetsi. Emera Yezu agukize ubuhumyi. Kuko nturi kubona agaciro kawe nyako ko atari ibyo wakwigezaho cyangwa waherezwa n’abantu. Ahubwo agaciro kawe nyako ni ukubana na Yezu Kristu muri ubu buzima n’ubuzaza. Maze akagutsindira icyaha n’urupfu ubuziraherezo. Ibyo rero ntushobora kubihabwa n’ubwenge bwawe cyangwa ubw’undi. Yezu Kristu wapfuye akazuka wenyine ni we ubigushoboreye.

Si ubuhumyi nk’ubwo Yezu Kristu wapfuye akazuka aje kudukiza bwonyine. Aje rwose kudufungura amatwi ngo twumve. Ngo twumve Ijambo ry’Imana. Ese ubwo wari uzi ko hari abantu amatwi yabo yapfuye agatsiratsiza ku byerekeranye n’Ijuru n’Ijambo ry’Imana? Basoma Ijambo ry’Imana yicaye aho atuje, ukagirango hari ikIrimo kwinjira mu matwi. Cyahe cyo kajya. Birababaje kubona abenshi mu bakristu bacu nk’ikigereranyo kirenga mirongo inani ku ijana, barapfuye amatwi kuri ubwo buryo. Abahagaze kuri Alitari bakigisha bakongera bakigisha. Bamenye umubare w’ababateze amatwi uko bangana, ubanza abenshi bacika intege bakabihagarika. Ibyo ariko byaba atari byo. Menya ko kuri Yezu Kristu icya ngombwa atari umubare. Kubera umukiro w’umwe muri twe, Yezu Kristu yiteguye kongera kubabara nk’uko yababaye. Ariko iyo roho ikarokoka. None se Umushumba mwiza si we usiga mirongo cyenda n’icyenda ziri aho maze akajya gushaka imwe yazimiye mpaka ayibonye (Lk 15, 3-8)? Nadukize rero ubwo bupfamatwi bwa roho ndetse n’ubw’umubiri ku babufite. Kuko nabyo Yezu ashoboye kubikora. Kandi rwose nta mvune namba bimuteye.

Natwe nadukore mu matwi maze avuge abwira buri wese ati ‹‹efata: zibuka››. Zibuka wumve Ijambo ry’Imana n’inyigisho irigusobanurira. Zibuka uryoherwe n’indirimbo ziha Kristu ikuzo aho guhora wirohamo za ndombolo zo mu gihe tugezemo. Zibuka wumve amajwi meza y’abamarayika n’ay’abatagatifu bo mu Ijuru uburyo yifatanya n’abari mu isi kuzamura Ibisingizo bya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje no kudukiza biriya byose birondorwa n’isomo rya mbere, irya kabiri cyangwa se na Zaburi. Tucike ku muco mubi wo guhakirizwa ku bifite. Ahubwo tubamenyeshe ububasha bwa Yezu Kristu wapfuye akazuka uje none kubakiriza hamwe natwe. Ese niba Kiliziya ntawe igira Umutagatifu akiri hano ku isi kuki twe dutinyuka kurata bamwe muri twe kandi tutayobewe amakosa yabo agahiryi? Uragowe wowe ubereyeho kurata uwo munyabyaha, aho guha Yezu Kristu Icyubahiro yihariye! Uragowe nawe utegereje ko abantu bakurata kandi uzi neza ko ibyaha byawe ari byinshi cyane! Subiza Kristu icyubahiro wamunyaze by’akanya gato. Nawe azagusubiza icyubahiro nyakuri wari waratakaje kandi akiguhe ubuziraherezo (Luka 6,26;16,16; Yh 5, 44).

  1. Hamwe na Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene turengere abavamahanga, dushyigikire imfubyi n’umupfakazi kandi tuyobagize inzira z’ababi

Koko rero hari ikintu uyu munsi Yezu adukangurira ku buryo bwihariye. Ni ukwita ku mibabaro y’abandi. Kandi tukabikorana urukundo n’ubwicishe bugufi. Yezu arabitwereka abiduhaho none urugero rufatika. Kandi abiduhera n’imbaraga. Twifatanye rero na Bikira Mariya maze muri Yezu Kristu wapfuye akazuka kandi tuyobowe na Roho Mutagatifu dusabe Data Uhoraho gukomeza kuturebana impuhwe za kibyeyi. Kugira ngo twebwe abemera Kristu tugire ubwigenge nyakuru n’ubugingo buhoraho. Inzira rero yo kugera muri ubwo bugingo bw’iteka ni ukwita ku batereranwe, ni ugutabara abafite ibibazo byihariye: imfubyi, abapfakazi, impunzi n’abasuhuke abo ari bo bose.Ngibyo bimwe mu byo tugomba gukora tubifashijwemo na Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene.

Koko rero birababaje kubona umuntu w’umukristu wakira nabi abanyamahanga baba bari mu karere ke cyangwa mu gihugu cye. Birababaje kubona Paruwasi iyi n’iyi itita na busa ku mpunzi ziba ziri mu gihugu na yo ikoreramo. Ikabaho nk’aho abo bantu badahari. Birababaje kubona umuntu ushinzwe guhumuriza roho z’abahabye, ari we ubiba inabi mu bantu, ahuga imfubyi, ahirika abapfakazi. Ngibyo bimwe mu byo tugomba gutera umugongo tubifashijwemo na Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene. Kandi tugakoresha imbaraga zose z’Ivanjiri kugira ngo ako karengane kave muri twebwe ubwacu no muri buri wese.

Yezu Kristu wapfuye akazuka uje kutubohora ku ngoyi y’icyaha n’urupfu, kuri uyu munsi yazutseho akava mu bapfuye nahererwe ikuzo mu mitima yacu yose no mu Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.