1 Abanyakorinti 15,1-11

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye

Abanyakorinti 15,1-11

Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nabibigishije; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa. Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri. Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icya rimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye. Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icya rimwe. Ubw’imperuka, nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe. Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana. Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo. Uko biri kose, yaba jye, cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza, kandi ari na byo mwemeye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,36-50

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,36-50

Nuko umwe mu Bafarizayi, atumira Yezu ngo basangire; yinjira iwe, ajya ku meza. Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza, mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu. Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma, anabisiga umubavu. Umufarizayi wari wamutumiye, ngo abibone, aribwira ati “Uyu muntu, iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we, n’icyo ari cyo: ko ari umunyabyaha.” Yezu araterura, aramubwira ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.” Undi aravuga ati “Mbwira, Mwigisha.” Yezu ati “Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda; umwe yari amurimo amadenari magana atatu, undi mirongo itanu. Babuze icyo bishyura, abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda.” Simoni arasubiza ati “Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.” Yezu aramubwira ati “Ushubije neza.” Nuko ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati “Urabona uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe, ntiwansuka amazi ku birenge; naho we, yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye. Ntiwampobeye unsoma; naho we, kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge. Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe; naho we, yansize umubavu ku birenge. Ni cyo gitumye nkubwira nti: ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.” Nuko Yezu abwira wa mugore ati “Ibyaha byawe birakijijwe.” Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati “Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha?” Nuko Yezu abwira wa mugore ati “Ukwemera kwawe kuragukijije; genda amahoro.”

Ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe

Ku wa kane w’icyumweru cya 24 B gisanzwe

Ku ya 20 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 15, 1-11; Zaburi 118 (117), 1-2.16-17.28; Luka 7, 36-50

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹ Ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi ››

Uyu munsi Yezu arasangira na Simoni Umufarizayi wari wamutumiye iwe. Mu gihe barimo gufungura umugore w’ihabara wari washengutse umutima kubera ibyaha byari bimuremereye na we yinjiye aho akurikiye Yezu. Nuko amutakambira akoresheje amarira ye yashokeraga ku birenge bya Yezu. Maze akabihanaguza imisatsi ye ariko anabisoma. Simoni ntiyihanganiye kutibaza niba Yezu ari umuhanuzi koko. Kuko yibwiraga ko atari yashoboye kumenya iby’uwo mugore w’umunyabyaha. Nyamara icyo Simoni atarebaga ni umutima w’uwo mugore n’icyo yashakaga kuri Yezu. Ntiyari anazi ko Yezu ari Imana ihoraho bityo akaba afite ububasha bwo kubabarira ibyaha abamutakambiye. Maze akabatandukanya na byo. Akabarema bundi bushya akoresheje impuhwe ze.

Yezu warebaga ibiri mu mutima wa Simoni wamutumiye, yashatse kumufasha gusobanukirwa ibyari birimo kuba. Nibwo amuhaye urugero rw’abantu babiri bafitiye umuntu umwenda: umwe amadenari magana atanu, undi mirongo itanu; maze bakabura icyo bishyura. Nuko akabagirira impuhwe akawubarekera. Yezu yabajije Simoni muri bombi uzakunda kurushaho uwabarekeye umwenda. Maze Simoni asubiza ko ari uwarekewe umwenda munini kurushaho. Nuko Yezu amwereka uburyo uwo mugore yeguriye Yezu umutima we wose, roho ye yose n’imbaraga ze zose abigiranye urukundo nyarwo. Bityo akaba agomba rwose kubabarirwa. Kuko yakunze cyane. Nyagasani Yezu abibwira Simoni agira ati ‹‹ni cyo gituma nkubwira nti: ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.››

Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka aje rero none iwacu ngo atumenyeshe Inkuru Nziza y’Impuhwe ze. Ni isomo rikomeye aje kuduha. Hadakoze ingabire ye nta n’umwe muri twe wasobanukirwa. Simoni yarasobanuriwe arabyumva. Natwe dusabe Nyagasani Yezu wapfuye akazuka adusobanurire rwose ibanga ry’Impuhwe ze. Twe urubanza twarangije kurukata ku munyabyaha ruharwa. Uhereye i Washingitoni, ukanyura i Parisi, Londre, Mosku na Pekini, umunyabyaha arahanwa na ho yakwicuza ate. Nashaka yikunenge, atakambe, arire, arire n’amaraso turamuhana ye! Nanareba nabi ntitwirwa tumugeza mu rukiko. Turamukubita iry’umufuka cyangwa iry’ubwonko maze ibye birangirire aho. Cyangwa se reka twikoze mu rukiko by’umuhango maze tumucire urwo dushaka tumwicire aho cyangwa tumwice urubozo cyangwa se urutamwica ngo apfe ahubwo yumve ububabare icyo ari cyo. Ng’iyo imikorere yacu twebwe abantu. Niyo mpamvu Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga ngo atwigishe ubundi buryo bwo kwakira umunyabyaha. Mbega amagambo meza Yezu ashaka kutubwira natwe none! ‹‹ibyaha byawe birakijijwe››, ‹‹ukwemera kwawe kuragukijije; genda amahoro.›› Amagambo ya Yezu aha abanyabyaha amahirwe yo kubaho ntajya anyura mu kanwa kacu. Kereka iyo twihuriye na we ubwe akaduturamo. Maze akajya ayatuvugiramo

Nyamara se turinda twakwigira abacamanza b’abazirampuhwe, ni nde muri twe udakeneye izo mbabazi? Rwose Nyagasani Yezu wapfuye akazuka naze none azidukwizemo. Dukeneye kubabarirwa twebwe abahinduye ibyaha uburyo nyabwo bwo kwirwanaho no guharanira ubukire ( ruswa, uburaya, ubutekamutwe, ubujura). Dukeneye kubabarirwa twewe tutagira umuntu n’umwe dukunda usibye gukurikirana inyungu zacu bwite mu bo twitwa ko dukunda, dukorera cyangwa twitangira (ubusambanyi, kunyereza ibigenewe abandi, ubunebwe mu kazi, ikimenyane, gusahurira ingo mu kabari cyangwa mu ndaya cyangwa mu mashusho ateye isoni ya interineti n’ahandi aturuka…). Nyagasani Yezu wapfuye akazuka naze aturebane impuhwe twebwe abimitse urwango. Naze Yezu Kristu atubabarire twebwe abimitse amashitani tukayasenga tuyasaba gusonzoka. Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka naze atubabarire twebwe abicira impinja mu nda cyangwa tukagira uruhare mu gushyigikira ibikorwa nk’ibyo byo kwaka ubuzima abaziranenge.

Nyagasani Yezu wapfuye akazuka naze atubabarire twebwe abibwira ko turi abantu bakomeye. Ndetse dufite ububasha bwo kwica no gukiza. Tujye twibuka nyamara ko natwe twambaye umubiri. Ko ibyo dukorera abandi mu gitondo natwe dushobora kubikorerwa nimugoroba (Mt 26, 52). Yezu Kristu ni we ufite ububasha bwo kudapfa no kuticwa (Hish 1, 17-18;1Kor 15,1-5). Uwo ni we dukwiye twese gupfukamira no kwigana none (Fil 2, 5-11). Maze tukareka urukundo rukatwigarurira. Aho kwigarurirwa n’ingeso mbi y’ubwirasi ituma dusuzugura uwo Yezu Kristu yameneye amaraso ye. Aho kwigarurirwa n’agakungu katubonekera kiyita urukundo maze kagakunkumura roho yacu kayiroha aho Yezu yakuye Mariya Madalena.

Umubyeyi Bikira Mariya Nyirimpuhwe nahe buri wese muri twe kwakira none Yezu Kristu wapfuye akazuka. Uwo Mutegetsi wacu n’Umukiza rukumbi aje atugana ngo atugabire umutima wuje impuhwe. Bityo duherukire aho guhora tuvumira ku gahera abaduhemukiye. Ahubwo tubahereze Uhoraho ubudahwema ngo ahindure ubuhemu bwabo abahe guhinduka batarahwera. Bikira Mariya Umubyeyi w’Isugi nasabire none bariya bagore n’abakobwa ndetse n’abagabo amamiliyoni n’amamiliyoni biyemeje kubeshwaho no kwicuruza mu buryo bwinshi. Bashobore guhinduka bagarukire Yezu Kristu wapfuye akazuka biyemeje kumukunda nta buryarya. Ababaha icyashara kandi bihishe cyangwa ku mugaragaro, Bikira Mariya nabasabire guhagarika ayo mahano. Impanda yo guhinduka no kugirirwa impuhwe iravuze none. Nimucyo tuyumvire kuko tuyumvise. Kuko ntacyerekana ko ejo tuzaba tugishoboye kuyumva. Abiyemeje guhinduka none mwese nimucyo dusingize Yezu Kristu wapfuye akazuka uturemye bundi bushya.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

1 Abanyakorinti 12,31;13,1-13

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye

Abanyakorinti 12,31;13,1-13

Bavandimwe, nimuharanire ingabire zisumbuye, kandi ngiye kubereka izitambutse zose. N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. N’aho nagira ingabire ‘ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo. N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye. Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se, Buzashira. Indimi se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoyoka. Koko ubumenyi bwacu buracagase, kimwe n’uko ubuhanuzi bwacu bucagase. Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira! Mu gihe nari umwana, navugaga ay’abana, nkazirikana nk’abana; aho mbereye umugabo, nikuyemo ibya rwana byose. Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo, ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi. Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu, birabangikanye; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo.