Wirira

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 24 B gisanzwe

Ku ya 18 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 12, 12-14.27-31a; Zaburi 100 (99), 1-5; Luka 7, 11-17

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Wirira

Kuri uyu munsi Yezu Kristu arahoza umupfakazi wapfushije umwana we w’ikinege. Ntamuhoza amubwira amagambo meza gusa. Ahubwo aramuhoresha impuhwe ze zishobora no gusubiza ubuzima abari mu mva. Ubwo Yezu yajyaga mu mugi witwa Nayini. Maze ahurira n’abahetse umurambo ku irembo ry’umugi. Ubwo nyina ni we yagiraga gusa. Kandi yari umupfakazi. Nuko Yezu amubonye impuhwe ziramusaga. Maze amubwirana umutima wuje impuhwe ati ‹‹wirira›› Nuko Yezu yegera ikiriba. Maze ategeka uwari wapfuye guhaguruka agira ati ‹‹wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!›› Nuko arongera aba muzima.

Uyu munsi rero Yezu Kristu wapfuye akazuka aje natwe kuguhagurutsa mu cyaha kitwica. Bityo abo urupfu rwacu rwarizaga babonereho guhozwa. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje kuduhoza mu bituriza byose. Kandi iby’ingenzi ni bibiri niba atari byo gusa: icyaha n’urupfu. Yezu Kristu Nyirimpuhwe rero uyu munsi aje ashaka rwose kutuvura urupfu n’icyaha. Kandi abifitiye ububasha bwose. Icyo akeneye ni uko tumwemerera gusa. Nk’uko uriya wari wapfushije umwana we yemeye Ijambo rya Kristu. Maze n’abari bahetse ikiriba bemera guhagarara no guha igihe Yezu Kristu. Maze na we aboneraho kubagaragariza ububasha bw’Impuhwe ze.

Uyu munsi aje guhoza abarira. Arahoza abarizwa n’urupfu rw’ababo abereka ububasha bw’izuka rye agira ati ‹‹ukomera ku magambo yanjye ntateze gupfa bibaho›› (Yh 8, 51). Nyagasani arahoza none urimo kurizwa n’urupfu rw’uwe yungamo ati ‹‹ni jye Zuka n’ubugingo; unyemera, naho yaba yarapfuye, azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa.›› (Yh 11, 25-26). Pasika ya Kristu Yezu yadukinguriye amarembo y’ubugingo buhoraho. Muri ubwo bubasha afite ku rupfu ni ho duhorezwa urupfu rw’abacu. Maze tukabaho twizeye igihe cyose kunga ubumwe na bo mu gitambo cya Misa n’ahandi hose hadufasha kunga ubumwe na Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Yezu Kristu rero arazenguruka none muri twe ahoza uwo wese uririra ku mva y’uwe wapfuye. Cyangwa waheranywe n’agahinda kuva yapfusha uwo yakundaga kuruta abandi bose. Yezu Kristu wapfuye akazuka aramubwira uyu munsi ati ‹‹wirira››. Yezu Kristu wapfuye akazuka arabwira uriya uheruka gupfusha umugabo we bari bamaranye igihe gito kandi bakundanye rwose ati ‹‹wirira››. Yezu Kristu wapfuye akazuka arahoza uriya mubyeyi wapfushije umwana yari asigaranye nyuma y’urupfu rw’umugabo we. Yezu aramubwira ati ‹‹wirira›. Yezu Kristu wapfuye akazuka arihoreza uriya mwari uheruka gupfusha fiyansi we azize ubugome bw’abantu ati ‹‹wirira››.

Yezu Kristu wapfuye akazuka none arahoza uwapfushije umuryango we uzize jenoside ati ‹‹wirira››. Yezu Kristu wapfuye akazuka arabwira uriya mwana wamenye ubwenge agasanga ababyeyi be barishwe n’impanuka y’imodoka amubwira ati ‹‹wirira››. Ijambo rya Yezu Kristu kandi twemera ko rifite ububasha bwo kurema byose bundi bushya. Ntabwo rero Ijambo Yezu abwira abamwemera ari iryo kubahumuriza gusa. Ahubwo ni iryubaka muri bo no mu babo batakibona ubuzima bushyashya. Kuko nk’uko Roho Mutagatifu abitubwira ‹‹ nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima›› (Rom 14, 7-9).

Yezu Kristu kandi aratugendagendamo yomora ibikomere byose bifitanye isano n’urupfu rwaduhushije cyangwa rugatwara incuti n’abandi twakundanaga. Yezu Kristu arahumuriza buri wese amwereka urumuri rwe rutazima. Kugira ngo rwirukane mu mutima we no mu ruhanga rwe icuraburindi ry’urupfu. Nyamara Yezu Kristu wapfuye akazuka aranahoza bariya bose barizwa n’urupfu rw’ababo rwa roho. Kuko Yezu aje rwose kubazura none. Kugira ngo abahagurutse aho Sekibi yabatsinze. Beguke bagana uwabameneye amaraso ye ku musaraba.

Abo bose rero barambaraye mu cyaha nyuma yo guha Umwanzi icyuho, Yezu Kristu wapfuye akazuka arababwira none ati ‹‹wa musore we , wa mugore we, wa mugaboo we, wa mwana we, wa mukobwa we…ndabigutegetse, haguruka mu cyaha››. Kuko kuva mu byaha ni ko guhaguruka nyako, ni ko kuzuka nyako. Ni byo Roho Mutagatifu adusaba twese agira ati ‹‹kanguka, wowe usinziriye! Haguruka, uve mu bapfuye, maze Kristu akumurikire!›› (Ef 5, 14). Abo bose rero barira kubera ubusinzi bukabije bw’ababo, kubera ubusambanyi bw’abana babo , ababyeyi babo, abagabo babo cyangwa abana babo, Yezu Kristu wapfuye akazuka arabahumuriza buri wese ku giti cye agira ati ‹‹ wirira››. Yezu Kristu ntawe ahumuriza agamije kumuhuma amaso. Ahubwo nuko aba azi neza aho agejeje igikorwa gikomeye cyo kugaragariza impuhwe ze, abarizwa n’uko baba bibeshya ko zabihishe.

Umubyeyi Bikira Mariya Nyirimpuhwe naduhe kwakira Yezu Kristu uje none kuguhumuriza no kuduhoza akoresheje ububasha bw’Impuhwe ze bwomora ibikomere by’urupfu, bugaha abapfuye amahoro adahera, kandi bugahindura abanyabyaha ruharwa. Bikira Mariya natwakire twese atugire natwe ibikoresho byo guhumuriza no guhoza abandi muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Maze ubuziraherezo tuzahore dusingiza Uwapfuye akazuka.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

1 Abanyakorinti 11,17-26

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 11,17-26

Tuvuye muri ibyo hari n’ibindi ntabashimaho: amakoraniro yanyu, aho kubagirira akamaro, abagwa nabi. Icya mbere cyo, bambwiye ko, iyo muhuriye mu ikoraniro, mwiremamo ibice kandi bisa n’aho ari byo: wagira ngo ni ngombwa ko muri mwe habamo amakimbirane, kugira ngo ababakomeyeho babigaragaze. Igihe rero muteraniye hamwe, ntimuhuzwa n’isangira rya Nyagasani, kuko buri wese amaranira kurya ibyo yizaniye, ku buryo umwe yicwa n’inzara, undi yasinze. Mbese nta mazu mugira yo kuriramo no kunyweramo? Cyangwa muzanwa no gusuzugura imbaga y’Imana, no gukoza isoni abagira icyo bafite? Mbabwira iki se? Mbashime se? Oya, muri ibyo simbashimye. Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho: Nyagasani Yezu araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.” Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati “Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.” Kuko igihe cyoes murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,1-10

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,1-10

Yezu amaze kubwira rubanda ayo magambo, arahaguruka, ajya i Kafarinawumu. Hakaba umutware w’abasirikare wari urwaje umugaragu yakundaga, yenda gupfa. Yunvise bavuga Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b’Abayahudi, ngo bamumwingingire aze gukiza umugaragu we. Bageze iruhande rwa Yezu bamwinginga bakomeje, baramubwira bati “Uwo muntu akwiye ko wamutabara, kuko akunda umuryango wacu, kandi ni we watwubakiye isengero.” Nuko Yezu ajyana na bo. Agiye kugera hagati y’urugo, umutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti “Nyagasani, wikwirushya, kuko ndakwiye ko winjira mu nzu yanjye. Ni na cyo gituma ndatinyuka kugusanga; ahubwo vuga ijambo rimwe gusa, umugaragu wanjye arakira. Erega, n’ubwo ndi umuntu utegekwa, nanjye mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda; nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza; nabwira n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.” Yezu yumvise ayo magambo, aramutangarira cyane; ahindukirira abantu bari bamukurikiye, arababwira ati “Ndababwira ukuri: no muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabona.” Nuko abari batumwe bahindukiye, basanga umugaragu yakize rwose.

No muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabona

Ku wa mbere w’icyumweru cya 24 B gisanzwe

Ku ya 17 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 11,17-26; Zaburi 40 (39),5-7.12-13; Luka 7,1-10

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹No muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabona ››

Kuri uyu munsi Nyagasani Yezu arakiza umugaragu w’umutegeka w’abasirikare. Yezu aragirira ukwemera kwe maze yumve isengesho rye. Ubwo uwo musirikare wari umunyaroma yatumye abayahudi kuri Yezu kugira ngo bamumwingingire. Koko baramusabiye. Kuko ngo yabagiriraga neza. Dore ko ngo yari yarabubakiye n’isengero. Mu gihe Yezu yari mu nzira ahagana, ni bwo uwo musirikare yamutumyeho abamubwira ngo yo kwirwa yirushya. Ahubwo avuge ijambo rimwe gusa rirakiza uwo mugaragu. Yezu yabanje gutangarira cyane ukwemera k’uwo musirikare. Maze koko amukiriza umwana atiriwe ajya iwe.

Uyu munsi rero natwe Yezu aje iwacu kugira ngo adukirize abarwayi. Aje iwacu kugira ngo abamwemera bakamwakira abagirire impuhwe. Maze abakirize ababo uko babimusaba babyemera. Kuko nta kwemera nta cyo dushobora gukorerwa mu rwego rw’ukwemera nyine. Yezu rero aje adusanga kugira ngo adusabe kandi aduhe ingabire yo kurushaho kumwemera. Kwemera Yezu Kristu ni ukumugirira ikizere nyacyo mu byo adusaba n’ibyo adusezeranya. Kandi ukirinda kumuhemukira urenga ku itegeko atanga ritubuganizamo ubuzima buzira iherezo. Dukeneye rero none ko Yezu Kristu wapfuye akazuka yongera ukwemera kwacu. Kuko hari ibyo tumusaba dushidikanya ko abishoboye. Cyangwa se tugashidikanya ko yatwumvise cyangwa se ko atwitayeho.

Uyu munsi rero Yezu Kristu wapfuye akazuka naze akomeze ukwemera kwacu. Twemere tudashidikanya ko Yezu afite ububasha mu Ijuru no ku isi. Twemere tudashidikanya Yezu Kristu wapfuye akazuka afite ububasha kandi yanahaye Kiriziya ye bwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwaubumuga cyose (Mt 10,1; Mt 28, 16-20). Bityo twemere tudashidikanya ko Yezu Kristu wapfuye akazuuka afite ububasha bwo kurinda Kiliziya ye no kurinda buri wese muri twe ububasha bwose bw’umwanzi Sekibi. Twemere ko Yezu Kristu wapfuye akazuka afite ububasha bwo kudukiza ubumuga bwo ku mutima no ku mubiri twatewe n’ibyaha byacu cyangwa iby’abandi; cyangwa se ubumuga twatewe n’ibyago byacu cyangwa ibyago by’abacu.

Kwemera kandi Yezu Kristu wapfuye akazuka tubiterwamo inkunga n’abandi. Uriya musirikare yafashijwe cyane n’incuti ze z’abayahudi kugira ngo ashobore kwinjiza iwe umukiro Yezu Kristu atanga. Umukristu ntashobora kubaho nk’aho abandi bakristu batabaho. Yezu Kristu wapfuye akazuka yashinze umuryango w’abamwemera ari wo Kiliziya. Ndetse uwo muryango wunze ubumwe rwose muri Kristu ku buryo bose bumva ko ari abavandimwe. Ndetse birenze kuba abavandimwe. Kuko bose bumva ko bagize umubiri umwe, Kristu abereye umutwe. Kandi buri rugingo rukaba rukeneye izindi ngo rubeho. Bityo kugira ngo rukomeze kugira ubuzima, buri rugingo rukaba rugomba kuguma kunga ubumwe n’umubiri wose. Kandi rukaba rudashobora kugira ubuzima igihe cyose rutandukanye n’umubiri (Kol 1, 18; 1 Kor 6, 15; Yh 15, 1-5). Niyo mpamvu umuntu uvuga ati ‹‹njye nemera Yezu ndi umukristu rwose ariko sinemera Kiliziya››, uwo muntu aba yihenda ubwe. Atabuze no guhenda abandi.

Kuri uyu munsi rero Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya nadufashe kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka uje kudukiza indwara za roho n’iz’umubiri. Cyane cyane adufashe kongera ukwemera tumufitiye. Bityo tubashe kumuhamya turangwa n’urukundo dufitiye Kiliziya ye. Kandi twese twunge ubumwe muri Kristu nk’abagize umubiri umwe. Maze amacakubiri acike burundu mu bo Yezu Kristu yasukuje amaraso ye. Umwami w’Ijuru n’isi Yezu Kristu nasingizwe iteka ubuziraherezo.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.