Ku wa mbere w’icyumweru cya 9 gisanzwe-B,
4 Kamena 2012
AMASOMO: 1º. 2 Pet 1, 1-7
2º. Mk 12, 1-12
Nimusenderezwe ineza n’amahoro
Petero intumwa agamije kudusobanurira ko dushobora kugera ku neza n’amahoro. Mu gihe twari tugiye gucika intege twihebye, nta mutekano twifitemo, iryo jambo ritugaruriye ubuzima. Ni ukuri, abantu bari bwumve iri jambo, si ko bose batekanye. Iri jambo rije kuguhumuriza wowe muvandimwe utifitemo amahoro kubera impamvu zinyuranye. Rije kandi gukangura abashobora kuba ubu nta bibazo biremereye bafite kugira ngo basabire abandi benshi bareganiwe aho bari hirya no hino ku isi. Babasabire kwigiramo ineza n’amahoro.
Petero agaragaza ko iyo neza n’amahoro, nta handi biva atari ku buntu bw’Imana n’Umukiza wacu YEZU KRISTU. Koko rero, nta muntu washobora gutanga ibyo atunze ngo agure ineza n’amahoro. Na zahabu y’isi yose ntishobora kuturonkera ineza n’amahoro. Hariho abatunze byinshi, abakire, abafite amaboko n’ibindi byose by’isi bifuza ariko nta mahoro bafite mu mutima wabo, nta mahoro mu ngo zabo, nta byishimo. Mu bihugu bikize, tubonayo ibintu biteye ubwoba: nk’abantu batagize icyo babuze biyahura; abantu bakiri bato, abasore n’abakobwa batagize icyo babuze mu miryango yabo bagira batya bakiyahura! Biterwa n’iki? None se bagire bate ko nta neza n’amahoro bifitemo? Iyo neza n’amahoro yashobora guturuka ku kwemera gukomeye, kuriya Petero aturatira yishimye. Dushobora gukeka ko twebwe muri iki gihe tudashobora kugira uko kwemera.
Urufunguzo rw’ukwemera YEZU KRISTU muri iki gihe rufitwe mbere na mbere n’abashinzwe umurimo wa gitumwa hirya no hino mu maparuwasi. Kwitangira ubutumwa cyane cyane mu rubyiruko birihutirwa. Akenshi twibwira ko abantu badashaka iby’Imana, ko YEZU KRISTU nta cyo ababwiye. Ubutumwa nakoze mu maparuwasi anyuranye, bwangaragarije ko abantu bakeneye kumva Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, bakeneye gukira, bakeneye ineza n’amahoro. Nta wundi ubitanga. Ni YEZU KRISTU. Ni muzima rwagati muri twe. Iyo twitangiye kwigisha Inkuru Nziza ye, ntidutinda kwibonera ukuntu abayoboke batera imbere mu kwemera. Uko kwemera YEZU KRISTU ni ko kubafungurira inzira y’imigenzo myiza. Gutoza abantu imigenzo myiza udashingiye kuri YEZU KRISTU, ni nko kubiba ku rutare. Iyo umuntu amenye YEZU KRISTU akamukunda, ibyiza byose arabimenya akabiharanira. Icyo gihe rero imigenzo myiza, ubumenyi bw’ibyiza, ubwizige muri byose, ubudacogora ku rugamba rw’ubukristu, ubusabaniramana n’ubuyoboke nyakuri, ibyo byose byinjiza mu mubano wa kivandimwe n’urukundo nyakuri. Ibyo byiza nabibonye aho nagiye ngera nkiyemeza gukora iyogezabutumwa mu rubyiruko. Hari aho nageraga nkasanga mu rubyiruko rwabatijwe haganje ingeso mbi! Nakundaga gutumira ab’ahandi b’urungano rwabo nabaga nzi ko bakiriye YEZU nta kuryarya. Ubuhamya babahaga bwabateraga ishyaka ryo guhindura icyerekezo. Habonetse abana bumvira YEZU. Babashije kumenya umuhamagaro wabo. Birashimishije kubona abubatse ingo zikomeye kandi batoza abana babo inzira y’Umukiro. Abandi biyeguriye Imana ku buryo batifuza kuba bavanga amasaka n’amasakaramentu. Birashoboka kubiba ineza n’amahoro bikiza abarembejwe n’ubuhendanyi bw’isi. Bisaba ko twitoza gukunda YEZU KRISTU mbere ya byose kugira ngo tumuhuze n’abo dushinzwe cyane cyane urubyiruko bo Rwanda rw’ejo.
Dusabire abatorewe ubutumwa bwo kwamamaza YEZU KRISTU gutsinda ibishuko byose bibayobya. Bibohore ku buryo bwose kugira ngo bashobore gufasha roho zahabye. Bazifashe kumenya inzira y’ineza n’amahoro bitangwa na YEZU KRISTU. Dusabe dukomeje kugira ngo umwuka wo kurwanya Ivanjili ya YEZU KRISTU utsindwe ku isi yose. Abanyamizabibu b’abahotozi bisubireho bakire. Haboneke mu nzego zose abashishozi birinde kuyoba no kuyobya abandi.
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE
YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
Padiri Sipriyani BIZIMANA