Amasomo yo ku wa 24 Ukuboza – Adiventi

Isomo rya 1: 2 Samweli 7, 1-5.8b-12.14a.16

Umwami Dawudi atura mu ngoro ye kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije. Bukeye umwami abwira umuhanuzi Natani ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’lmana bukaba mu ihema!» Natani abwira umwami ati « lcyo utekereza gukora cyose genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.» Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo: «Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti “Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu kugira ngo nyituremo? Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa lsraheli, umuryango wanjye. Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose, bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’ iry’abandi bakomeye bo ku isi. Nzagenera lsraheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi, kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo nk’uko byagendaga kera, mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko We ubwe azakubakira inzu. N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe ; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.” »

Zaburi ya 88 (89), 2-3, 4-5, 27.29

Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,
Kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;
umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,
kuko wavuze uti «lmpuhwe zashyizweho ubuziraherezo,
ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.

«Nagiranye isezerano n’intore yanjye,
nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti
“Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,
kandi intebe yawe y’ubwami,
nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.”

«We azanyiyambaza agira ati “Uri Data,
uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!“
Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,
kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.»

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,69-79

Nuko se Zakariya yuzura Roho Mutagatifu, ahanura avuga ati

«Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli,

kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza.

Yatugoboreye ububasha budukiza

mu nzu ya Dawudi umugaragu we,

nk’uko abahanuzi be batagatifu

bari barabitumenyesheje kuva kera

ko azadukiza abanzi bacu,

akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.

Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,

maze yibuka isezerano rye ritagatifu,

ya ndahiro yarahiye Abrahamu umubyeyi wacu,

avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,

azaduha kumukorera nta cyo twikanga,

turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,

iminsi yose y’ukubaho kwacu.

Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose,

kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,

ukamenyesha umuryango we umukiro,

bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo.

Koko Imana yacu igira impuhwe zihebuje,

ari na zo zatumye Zuba‐rirashe amanuka mu ijuru aje kudusura,

akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,

kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.»

Publié le