Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 2, Adiventi

Isomo rya 1: Mwene Siraki 48,1-4.9-11

Nyuma hadutse umuhanuzi Eliya, aza ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. Yabaterereje inzara, irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. Mbega Eliya, ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe? wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana; wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana. Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta shiti.

Zaburi ya 79 (80), 2ac.3b, 15-16a, 18-19

Mushumba wa Israheli, tega amatwi,

Wowe wicaye hejuru y’ Abakerubimu,

Garagaza ububasha bwawe, maze udutabare !

 

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke,

urebere mu ijuru witegereze,

maze utabare uwo muzabibu,

urengere igishyitsi witereye.

 

Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye

Kuri ya Ntore yawe ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,

uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.

Bityo ntituzongera kuguhungaho,

uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo  17,10-13

Nuko abigishwa baramubaza bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza? Arabasubiza ati «Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose; ariko mbabwire: Eliya yaraje, nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batyo.» Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga.

Publié le