Amasomo yo ku cyumweru cya 3 B, Adiventi

Isomo rya 1: Izayi  61, 1-2a. 10-11

Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho. Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye, cyangwa umugeni witatse imirimbo ye. Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo, n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo, ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo imbere y’amahanga yose.

Indirimbo: Luka 1, 47-48, 49-50, 53-54

 Umutima urasingiza Nyagasani,

kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.

Kuko yibutse umuja we utavugwaga,

Rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.

 

Ushoborabyose yankoreye ibitangaza,

Izina rye ni ritagatifu.

Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose.

 

Abashonje yabagwirije ibintu,

Abakungu abasezerera amara masa.

Yagobotse Israheli umugaragu we,

Bityo yibuka impuhwe ze.

 

Isomo rya 2: 1 Abanyatesaloniki  5, 16-24

Bavandimwe, mujye muhora mwishimye, musenge ubudahwema, mushimire Imana muri byose kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu. Muramenye ntimuzimye Roho w’Imana, ntimugahinyure ibyahanuwe; ahubwo mujye mugenzura byose, ibyiza mubigumane, naho ikibi cyose mucyirinde. Imana y’amahoro ubwayo nibatagatifuze binonosoye, kugira ngo izasangemuri indahemuka mwese nta makemwa mufite ku mutirna no ku mubiri, ku munsi Umwami wacu Yezu Kristu azaziraho. Ubahamagara ni indahemuh azakora n’ibyo ngibyo.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani  1, 6-8. 19-28

Habayeho umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urumuri, kugira ngo bose bamukeshe ukwemera. Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. Dore ubuhamya bwa Yohani igihe Abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho abaherezabitambo n’Abalevi kumubaza, ngo «Uri nde? » Yohani yaremeje ntiyahakana, ahamya agira ati «Sindi Kristu.»  Na bo baramubaza bati «Bite se? Uzabe uri Eliya?» Arabasubiza ati «sindi we.» «Uzabe se uri umuhanuzi ugomba kuza:» Arabasubiza ati «Oya. » Baramubwira bati «Rwose uri nde kugira ngo tugire icyo dusubiza abadutumye. Wibwira ko uri nde? » Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati “nimutunganye inzira ya Nyagasani” nk’uko Umuhanuzi Izayi yabivuze.» Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi. Bongera kumubaza bati «None se ko ubatatiza kandi utari Kristu, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, ubitewa n’iki? » Yohani arabasubiza ati « Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi. Ni  We ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.» Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorudani, aho Yohani yabatirizaga. 

Publié le