Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 3, Adiventi

Isomo rya 1: Sofoniya 3, 1-2.9-13

Uwo mugi w’ikirara uriyimbire,
wo wahindanye kandi ugategekesha igitugu!
Ntiwumvise ijwi riwuhamagara
cyangwa ngo ukurikize amabwiriza;

ntiwigeze wiringira Uhoraho, ntiwegera n’Imana yawo.

Koko rero, nzahindura abanyamahanga bazire ubwandure,
kugira ngo bose bazambaze izina ry’Uhoraho,
bamukorere n’amatwara amwe.
Ndetse no hakurya y’inzuzi z’i Kushi,
abansenga bazanzanira amaturo yabo.
Uwo munsi ntuzaba ukimwazwa n’ibikorwa bibi byose wankoreye,
kuko icyo gihe nzaba nakuvanyemo abirasi bikuza,
bityo ukazarekera aho kwiyemera ku musozi wanjye mutagatifu.
Nzagusigamo umuryango wiyoroshya, ukanicisha bugufi,
ukazashakira ubuhungiro mu izina ry’Uhoraho.
Abasigaye bo muri Israheli ntibazongera gucumura ukundi,
cyangwa ngo bavuge ibinyoma;
ururimi rubeshya ntiruzongera kumvikana ku kanwa kabo,
ahubwo bazarya kandi baruhuke nta we ubatera intugunda.

Zaburi ya 33 (34), 2-3, 6-7, 16-18, 19.23

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!
 
Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.
 
Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,
amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.
horaho ashyamirana n’abagiranabi,
kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.
Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,
maze akazikiza amagorwa yazo yose.
Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,
akaramira abafite umutima wihebye.
Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be,
kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 21, 28-32

Ngaho nimumbwire uko mubyumva. Umugabo yari afite abahungu babiri. Asanga uwa mbere, aramubwira ati ‘Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu.’ Undi aramusubiza ati ’Ndanze!’; ariko yisubiraho, ajyayo. Se abwira uwa kabiri kwa kundi; undi arasubiza ati ‘Yego, Mubyeyi’, nyamara ntiyajyayo. Ni uwuhe muri abo bombi wakoze icyo se yashatse?» Bati «Ni uwa mbere.» Nuko Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana. Kuko Yohani yaje abayobora inzira y’ubutungane, maze ntimwamwemera; abasoresha bo n’abakobwa b’ibyomanzi baramwemera. Naho mwebwe mubonye urwo rugero, ntimwarushya mwisubiraho ngo mwemere.
Publié le