Amasomo yo ku cyumweru cya 1 cya Adiventi, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 2,1-5

Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu.

Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro
uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose.
Nuko amahanga yose agende awugana.
Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati
«Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho,
ku Ngoro y’Imana ya Yakobo.
Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.»
Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni,
i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho.
Azacira amahanga imanza,
akiranure abantu b’ibihugu byinshi.
Inkota zabo bazazicuramo amasuka,
amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo.
Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota,
ntibazongera ukundi kwiga kurwana.
Nzu ya Yakobo, nimuze,
tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.
Zaburi ya 121 (122), 1-2, 3-4ab, 4cd-5, 6-7, 8-9
 

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!»

None urugendo rwacu rutugejeje

ku marembo yawe, Yeruzalemu!

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango ya Israheli,

imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro,

gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe.

Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,

muti «Abagukunda bose baragahorana ituze;

amahoro naganze mu nkike zawe,

n’ituze rikwire mu rugo rwawe!»

Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye,

mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe!»

Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu,

nkwifurije ishya n’ihirwe!

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 13,11-14a

Bavandimwe, cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo, ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera. Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri. Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 24,37-44

Mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu bizamera nko mu minsi ya Nowa. Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga kandi baranywaga, bashakaga abagore cyangwa abagabo, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato, nuko abantu ntibagira icyo bamenya, kugera igihe umwuzure uziye ukabahitana bose. Nguko uko bizamera mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu. Mu bagabo babiri bazaba bari mu mirima, umwe azatwarwa undi asigare; mu bagore babiri bazaba basya, umwe azatwarwa undi asigare. Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho. Murabizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.