Amasomo yo ku wa kabiri – Icyumweru cya 2, Adiventi

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 40,1-11

Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize – ni ko Imana ivuze – nimukomeze Yeruzalemu; muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe ; Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo. Ijwi rirarangurura riti «Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.» Ijwi riravuga riti «Ngaho vuga!» Nanjye ndabaza nti «Mvuge iki se? Ibinyamubiri byose ni ibyatsi, imikomerere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murima: icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, iyo umwuka w’Uhoraho ubinyuzeho. Ni byo koko, imbaga y’abantu ni icyatsi: icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka!» Naho wowe, zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi, wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye, wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu! Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti «Dore Imana yanyu!» Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere. Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.

Zaburi ya 95 (96), 1-2a, 3a.10ac, 11-12a, 12b.13ab

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho!

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose!

Nimuvuge mu mahanga muti « Uhoraho ni Umwami! »

Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose!

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

Ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho kuko aje,

kuko aje gutegeka isi. 

Publié le