Amasomo yo ku cyumweru cya 3 cya Adiventi

Isomo rya 1: Sofoniya 3, 14-18a

Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni! Israheli, hanika uririmbe! Ishime uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu! Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye, yirukanye abanzi bawe! Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe akurimo rwagati; ntuzongera ukundi gutinya icyago. Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu bati «Witinya, Siyoni! Ibiganza byawe nibireke gucika intege! Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni we Ntwari ikiza! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe, mbese nko mu byishimo by’iminsi mikuru.»

 Indirimbo: Izayi 12, 2, 4b-e, 5-6

R/ Niturangurure ijwi tuvuze impundu, kuko Imana ituye rwagati muri twe.

DoreImanaUmukiza wanjye,
ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,

kukoimbaraga zanjye n’indirimboyanjye ariUhoraho,
wambereyeagakiza.

Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,
nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.
Nimubisubiremo muti «Izina rye ni ikirangirire»

Nimuririmbe Uhoraho kuko yakoze ibintu by’agatangaza,
kandi mubyamamaze mu nsi hose.

Rangurura ijwi uvuze impundu wowe utuye i Siyoni,
kuko Nyir’ubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati ari igihangange.

Isomo rya 1: Abanyafilipi 4,4-7

Bavandimwe, muhore mwishima muri Nyagasani ; mbisubiyemo, nimwishime. Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi. Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose muyisenga, muyinginga, munayishimira. Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu muri Kristu Yezu.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 3,10-18

Muri icyo gihe, inteko y’abantu basangaga Yohani kugira ngo ababatize, baramubazaga bati «Tubigenze dute?» Na we akabasubiza ati «Ufite amakanzu abiri agabane n’utayifite, n’ufite icyo kurya na we agenze atyo Abasoresha na bo bazaga kwibatirisha bakamubaza bati «Mwigisha, dukore iki?» Arabasubiza ati «Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe
Abasirikare na bo baramubaza bati «Twebwe se dukore iki?»
Arabasubiza ati «Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu Kuko rubanda rwari rutegereje, kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu, Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze ; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu
n’umuriro
. Afite urutaro mu ntoki kandi agiye gukubura imbuga ye : hanyuma azahunika ingano mu kigega cye, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.» Nguko uko Yohani yahuguraga rubanda mu nyigisho nyinshi, abagezaho Inkuru Nziza. 

Publié le