Inyigisho yo ku cyumweru cya 1 cya Adiventi A
[Ku ya 01 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA]
Bakristu bavandimwe , Kristu Yezu akuzwe,
Twinjiye mu gihe cya Adventi . Nta gushidikanya benshi muri twe tumaze guhimbaza Adventi nyinshi. Tukamara ibyumweru hafi bine mu gihe cyitwa Adventi. Adventi bikavuga gutegereza. Umubyeyi wacu Kiliziya iduteganyiriza icyo gihe mu mwaka wa Liturujiya ngo tuzirikane ko dutegereje. “Turi abategereje Umukiza“. Uyu munsi Ivanjili iratubwiriza kuba maso.
Uyu munsi muri Kiliziya yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari “ACEAC“ ni ukuvuga u Rwanda, u Burundi, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo turafatanya dusabe Amahoro, Ubutabera n’ubwiyunge nk’uko byasabwe n’inama y’abepiskopi bo muri ibyo bihugu mu nama yabo yo kuwa 13-18/05/2002.
Turi, abategereje
Dutegereje iki? Hari igihe twihenda tukibwira ko dutegereje Umunsi mukuru wa Noheli bityo tukaba ntaho twaba dutaniye n’abandi bose yemwe batangiye mbere ya Adventi kwitegura Umunsi Mukuru wa Noheli ku buryo bwabo.