Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 1, Mbangikane

Isomo rya 1 : 1 Samweli 8,4-7.10-22a.

Abakuru b’imiryango ya Israheli bose barakorana, maze basanga Samweli i Rama. Baramubwira bati «Dore urashaje kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero utwimikire umwami, ajye atuyobora nko mu yandi mahanga yose.» Ibyo bibabaza cyane Samweli, ubwo bavugaga bati «Twimikire umwami ajye atuyobora.» Nuko Samweli atakambira Uhoraho. Uhoraho abwira Samweli, ati «Tega amatwi abo bantu n’ibyo bakubwira byose. Si wowe banze, ahubwo ni jye. Ntibashaka ko mba umwami wabo. Nuko imbaga yasabaga umwami, Samweli ayisubiriramo amagambo yose Uhoraho yavuze. Arababwira ati «Dore uko umwami musaba azabategeka: azafata abahungu banyu, abagire abanyamagare ye n’abanyamafarasi ye, maze bazajye birukanka imbere y’igare rye. Azabagira abatware b’abantu igihumbi, n’ab’abantu mirongo itanu, abagire abahinzi b’imirima ye n’abasaruzi b’imyaka ye, bamucurire intwaro zo kurwanisha n’ibyuma byo gushyira ku mafarasi ye. Azafata abakobwa banyu ho abakozi b’imibavu, abanyagikoni n’abatetsi b’imigati. Azabatwara imirima yanyu, imizabibu n’imizeti yanyu y’inyamibwa, azabigabire abagaragu be. Azafata umugabane wa cumi w’imbuto zanyu n’uw’imizabibu yanyu, maze abigabire abanyarugo be n’abagaragu be. Azabanyaga abagaragu n’abaja banyu, n’inyamibwa zo mu basore banyu, n’indogobe zanyu, maze abikoreshe imirimo ye. Azafata umugabane wa cumi w’amatungo yanyu, namwe ubwanyu muzahinduke abacakara be. Nuko uwo munsi muzacure imiborogo mutewe n’uwo mwami mwihitiyemo, nyamara uwo munsi Uhoraho ntazabasubiza.»
Ariko iyo mbaga yanga kumvira Samweli, baravuga bati «Icyo dushaka ni umwami, kugira ngo natwe tuzamere nk’andi mahanga yose. Umwami wacu azatuyobora, azatujye imbere, anaturengere mu ntambara turwana.» Samweli atega amatwi ayo magambo yose ya rubanda, maze ayageza kuri Uhoraho. Nuko Uhoraho abwira Samweli, ati «Bemerere, ubimikire umwami.» Samweli ni ko kubwira Abayisraheli, ati «Nimugende, buri muntu asubire mu mugi we.»

Amasomo yo ku wa kane, Icya 1 gisanzwe, mbangikane

Isomo rya 1: 1 Samweli 4,1-11.

Kandi ijambo rya Samweli ryakirwaga n’Abayisraheli bose.
Bukeye, Abayisraheli batera Abafilisiti, baca ingando hafi ya Ebenezeri, naho Abafilisiti bazica Afeki. Abafilisiti bohereza ingabo zabo, zisakirana n’iz’Abayisraheli, urugamba rurakomera, maze Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti. Kuri urwo rugamba haguye abantu bagera ku bihumbi bine mu ngabo z’Abayisraheli. Ingabo zihungira mu ngando, maze abakuru b’imiryango ya Israheli baravuga bati «Ni kuki uyu munsi Uhoraho yaretse dutsindwa n’Abafilisiti? Tujye i Silo gushakayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, kugira ngo bujye hagati yacu kandi buturinde abanzi bacu!» Abayisraheli bohereza abantu i Silo, bavanayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Nyir’ingabo, utetse ijabiro hejuru y’Abakerubimu. Hafi y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, hari abahungu babiri ba Heli, Hofini na Pinehasi.
Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bugeze mu ngando, Abayisraheli bose baterera hejuru icyarimwe, mu ijwi riranguruye, maze isi iradagadwa. Abafilisiti bumvise urwo rwamo, baravuga bati «Urwo rwamo rurenga ruturutse mu ngando y’Abahebureyi ni urw’iki?» Hanyuma baza kumenya ko Ubushyinguro bw’Uhoraho bwageze mu ngando. Abafilisiti batahwa n’ubwoba, kuko bavugaga bati «Imana yageze mu ngando yabo!» Nuko baravuga bati «Turagowe! Ibi nta bwo byari biherutse kubaho. Turagowe koko! Ni nde uzaturokora ikiganza cy’iyo Mana ishobora byose? Iyo Mana ni yo yateje Abanyamisiri ibyago by’ubwoko bwose mu butayu. Bafilisiti mwe, nimukomere mube abagabo! Hato mutaba abaretwa b’Abayisraheli, nk’uko na bo bigeze kuba abacakara banyu. Nimube abagabo kandi murwane!» Nuko Abafilisiti baratera, Abayisraheli baratsindwa, maze buri muntu ahungira mu ihema rye. Baratsindwa bikabije: muri bo hapfa abantu ibihumbi mirongo itatu. Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa, kandi n’abahungu bombi ba Heli, Hofini na Pinehasi, barahagwa.

Amasomo yo ku wa Gatatu, icya XXIV gisanzwe A

Amasomo yo kuri Kristu Umwami, icyumweru cya 34 Gisanzwe, A

Isomo rya mbere : EzekiyeIi 34, 11-12.15-17

11Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho. 12Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima. 15Ni jye ubwanjye uziragirira intama zanjye -uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – jye nzazibyagiza ziruhuke. 16Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera. 17Naho mwebwe rero ntama zanjye, nimwumve uko Nyagasani Uhoraho avuze : Dore ngiye gukiranura inyagazi n’izindi ntama, nkiranure amapfizi y’intama n’amasekurume.»

Zaburi 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6

  

R/ Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura !

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura !

Andagira mu rwuri rutoshye.

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

Isomo rya kabiri : 1 Abanyakorinti 15, 20-26.28

Bavandimwe, 20Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose. 21Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe. 22Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu ; 23nyamara buri wese mu rwego rwe : uw’ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse igihe azazira. 24Nuko byose bizarangire igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose. 25Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye. 26Umwanzi w’imperuka uzarimburwa ni urupfu. 28Nuko rero igihe byose bizaba bimaze kumuyoboka, ubwo Mwana na we aziyegurire Se wamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose muri bose.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25, 31-46

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati 31« Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. 32Ibihugu byose bizakoranyirizwa imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. 33Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso.

34Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe ati ‘Nimuze abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; 35kuko nashonje mukamfungurira ; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; 36nari nambaye ubusa muranyambika ; nari ndwaye muransura ; nari imbohe muza kundeba.’ 37Nuko intungane zizamusubize ziti ‘Nyagasani, twakubonye ryari ushonje maze turagufungurira ; ufite inyota tuguha icyo kunywa ; 38uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika ; 39urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?’ 40Nuko Umwami azabasubize ati ‘Ndababwira ukuri : ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, : ni jye rnwabaga mubigiriye.’

41Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso ati‘Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; 42kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; 43naje ndi umugenzi ntimwancumbikira ; nari nambaye ubusa ntimwanyambika ; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.’ 44Nuko abo na bo bazamubaze bati‘Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota ; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?’ 45Nuko azabasubize ati ‘Ndababwira ukuri : ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.’ 46Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka”.