Amasomo: Ivuka rya Bikira Mariya – 08 Nzeli

Amasomo ku wa 8 Nzeri:

IVUKA RYA BIKIRA MARIYA MUTAGATIFU

Kuwa 8/9/2017

ISOMO RYA MBERE

Bashobora guhitamo rimwe muri aya masomo uko ari abiri:

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Mika   (Mik 5, 1-4a)

Uhoraho avuze atya : 1Wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli ; inkomoko ye ni iyo hambere, mu bihe bya kera cyane. 2Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli. 3We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi. 4aNi we ubwe uzazana amahoro !

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma  (Rom 8, 28-30)

Bavandimwe, 28tuzi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. 29Abo yamenye kuva kera yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo, ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. 30Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye ; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane ; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.

INDIRIMBO   (Izayi 61, 10abcd, 11 ; 62, 1, 2, 3)

Inyik/  Ndasabagizwa n’ibyishimo mu Mana, Umwami wanjye.

Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho,

umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye,

kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro,

akansesuraho umwitero w’ubutungane.

Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo,

n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo,

ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo,

imbere y’amahanga yose.

Sinzigera ntererana Siyoni,

sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu,

kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi,

n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri.

Bityo amahanga azabone ubutungane bwawe,

abami bose babone ikuzo ryawe.

Nuko bazakwite izina rishya,

rizatangazwa n’Uhoraho.

Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho,

nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.

Duhimbaze ivuka rya Bikira Mariya :

muri we, umumero washibutse ku gishyitsi cya Yese,

Imana yacu yaduhereye umugisha muri we.

Alleluya.

IVANJILI

+ Intangiriro y’Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo    (Mt 1, 1-16.18-23)

1Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu. 2Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be, 3Yuda abyara Faresi na Zara kuri Tamara, Faresi abyara Esironi, Esironi abyara Aramu. 4Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni. 5Salimoni abyara Bowozi kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi kuri Ruta, Yobedi abyara Yese, 6Yese abyara umwami Dawudi.

Dawudi abyara Salomoni ku mugore wa Uriya, 7Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa, 8Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi, 9Oziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi, 10Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi, 11Yosiyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.

12Ijyanwa bunyago ry’i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli, 13Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, E1iyakimu abyara Azori, 14Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Eliyudi, 15Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo, 16Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye  Yezu witwa Kristu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu