Amasomo ku cyumweru cya 27 B

Isomo rya mbere: Igitabo cy’Intangiriro 2,18-24

Nuko Uhoraho Imana aravuga ati “Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.” Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigira izina cyiswe na we. Muntu yita amazina ibitungwa byose, n’inyoni zo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye. Nuko Uhoraho Imana atera muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. Umugabo ariyamira aravuga ati “Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore, kuko mu mugabo ariho avuye.” Nicyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.

 

Isomo rya kabiri: Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 2,9-11

Nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo, ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo – ari we uburokorwe bwose buturukaho -, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. Koko rero utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe.