Amasomo ku munsi wo gusabira abapfuye, ku ya 2 Ugushyingo

Isomo rya 1: Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe 12, 43-45

Batangiye gusenga basaba ko icyo cyaha cyakozwe cyakibabarira rwose. Hanyuma intwari Yuda agira abahakoraniye inama yo kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose, kuko bari bamaze kwibonera ubwabo ibyabaye, bitewe n’amakosa y’abari bapfuye. Amaze gukoranya amaturo y’abantu be, yohereza i Yeruzalemu amadarakima ibihumbi bibiri ,agira ngo bature igitambo cy’impongano y’ibyaha. Icyo gikorwa cyiza kandi cya gipfura yaragitunganyije, abitewe nuko yazirikanaga izuka! Koko rero, iyo ataba yizeye ko abaguye ku rugamba bagomba kuzuka, gusabira abapfuye ntacyo byajyaga kuba bimaze, ndetse byari n’ubucucu. Ibiramambu ntiyashidikanyaga ko hari ingororano itagira uko isa, igenewe abapfiriye mu busabaniramana, akikomezamo icyo gitekerezo kiboneye kandi gitagatifu. Ni cyo cyatumye ategeka ko batura icyo gitambo cyo gusabira abapfuye, kugirango bavanwe ku ngoyi y’ibyaha byabo.

 

Isomo rya 2: Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 15, 51-57

Ngiye noneho kubahishurira ibanga. Twese ntituzapfa, ahubwo twese tuzahindurwa ukundi, mu kanya gato, nk’uhumbije ijisho, akarumbeti k’imperuka kavuze. Koko akarumbeti kazavuga maze abapfuye bazukire kudashanguka, nuko natwe duhindurwe ukundi. Ni ngombwa ariko ko uyu mubiri wagenewe kubora ugezwa kubudashanguka ,kandi uyu mubiri wagenewe gupfa ukagabizwa ukutazapfa. Igihe rero uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa kubudashanguka, kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabizwa ukutazapfa, ubwo ngubwo ibyanditse bizaba byujujwe ngo «Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo. Rupfu we! ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri hehe, wa rupfu we?» Koko rero urubori rw’urupfu ni cyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko. Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw’umwami wacu Yezu Kristu.