Amasomo ku wa kabiri, icyumweru cya 24, A,

ISOMO RYA MBERE: Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote   (1 Tim 3, 1-13) 

Nkoramutima yanjye, 1dore ijambo rigomba kwizerwa : ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. 2Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha, 3ntabe umunywi cyangwa umunyamahane, ahubwo agahorana ineza, akazira gushotorana kandi ntabe umunyabugugu. 4Akamenya kugenga urugo rwe no gutoza abana be kumvira ; ibyo byose bigakorwa mu bwiyubahe. 5None se koko umuntu utazi gutegeka urugo rwe bwite, yashobora ate kwita kuri Kiliziya y’Imana? 6Byongeye, ntazabe ari umuntu ugarukiye Imana mu bya vuba, hato atazatwarwa n’ubwirasi bigatuma acirwa urwa Sekibi. 7Ubundi kandi, rubanda rwo hanze rugomba kuba rumuvuga neza kugira ngo atavaho yamaganwa, cyangwa akongera kugwa mu mitego ya Sekibi.

8Abadiyakoni na bo bagomba kuba ari abantu b’inyangamugayo, bazira uburyarya, ntibarenze urugero mu kunywa inzoga, cyangwa ngo bararikire inyungu zidaciye mu mucyo. 9Bagomba kandi gukomera ku iyobera ry’ukwemera, barangwa n’umutimanama ukeye. 10Na bo kandi bazabanze babagerageze, hanyuma nibasanga ari indakemwa, bazabone kubashinga umurimo w’ubudiyakoni. 11N’abagore ni uko : bagomba kuba ari inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ntibagire inda nini kandi bakaba indahemuka muri byose. 12Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite. 13Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu. 

Iryo ni Ijambo ry’Imana  

ZABURI: Zab 101 (100), 1-2ab, 2cd-3ab, 5,6

Inyik/  Ngiye kwibanda ku nzira y’ubutungane.

Ngiye kuririmba impuhwe n’ubutungane,

maze ngucurangire, wowe Uhoraho.

Ngiye kwibanda ku nzira y’ubutungane ;

mbese uzansanganira ryari ? 

Nzaharanira ubutungane bw’umutima wanjye,

mu bo tubana.

Sinzigera nshimishwa n’ibidakwiye,

nk’uko nanga imyifatire y’abahakanyi.

Ubeshyera mugenzi we rwihishwa, nzamucecekesha.

Abasuzugura abandi n’abirata, abo sinzabihanganira.

Mu gihugu, nzahitamo abantu b’inyanganugayo,

kugira ngo abe ari bo bankikiza.

Ugendera mu nzira iboneye,

ni we uzambera umunyamirimo. 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Lk 7 ,16)

Alleluya Alleluya.

Nihasingizwe Nyagasani Imana yacu :

yasuye umuryango we awusubiza ubuzima.

Alleluya. 

IVANJILI

+ Luka  (Lk 7, 11-17)

Muri icyo gihe, 11Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. 12Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi ; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. 13Nyagasani amubonye amugirira impuhwe ; aramubwira ati «Wirira.» 14Nuko yegera ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagara. Aravuga ati « Wa musore we, ndabigutegetse haguruka ! » 15Nuko uwari wapfuye areguka, aricara atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. 16Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati « Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo. » 17Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije. 

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu