Amasomo Matagatifu, ku wa 1, 24,A,18/09/2017

ISOMO RYA MBERE 

Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote  (1 Tim 2, 1-8)

Nkoramutima yanjye, 1ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza lmana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose.

 2Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsi bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe. 3Ngicyo ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu, 4Yo ishaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri. 5Koko rero Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe : ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina 6witanze ngo abe incungu ya bose. Ngicyo icyemezo cy’ugukizwa kwacu cyatanzwe igihe cyabigenewe kigeze, 7kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa ya kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri. 8None rero ndashaka ko abagabo bajya basenga, aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya 

Iryo  ni  Ijambo ry’Imana 

ZABURI    (Zab 28 (27), 1a.2. 7. 8-9)

Inyik/  Nasingizwe Uhoraho,

kuko yumvise ijwi ryanjye rimutakambira !

Uhoraho ndagutabaza,

Rutare rwanjye, ntiwice amatwi !

Umva ijwi ryanjye ritakamba igihe ngutakiye,

n’igihe nerekeje ibiganza byanjye ku Ngoro yawe ntagatifu.

Uhoraho ni we maboko yanjye n’ingabo nikingira,

umutima wanjye waramwiringiye maze arantabara.

Ndasimbagizwa n’ibyishimo byansabye umutima,

maze nkamushimira muririmbira.

Uhoraho ni we mbaraga z’umuryango we, 

ni we buhungiro bukiza intore ye.

Kiza umuryango wawe,

uhe umugisha abo wagize imbata zawe ;

babere umushumba, uzahore ubaragiye iteka !

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Yh 3, 16)

Alleluya Alleluya.

Imana yakunze isi cyane,

bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege.

Umwemera wese agira ubugingo bw’iteka.

Alleluya.

IVANJILI

+ Luka  (Lk 7, 1-10)

Muri icyo gihe, 1Yezu amaze kubwira rubanda ayo magambo yose, arahaguruka ajya i Kafarinawumu. 2Hakaba umutware w’abasirikare wari urwaje umugaragu yakundaga, yenda gupfa. 3Yumvise bavuga Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b’Abayahudi, ngo bamumwingingire aze gukiza umugaragu we. 4Bageze iruhande rwa Yezu bamwinginga bakomeje, baramubwira bati « Uwo muntu akwiye ko wamutabara 5kuko akunda umuryango wacu kandi ni we watwubakiye isengero. » 6Nuko Yezu ajyana na bo. Agiye kugera hafi y’urugo, umutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti «Nyagasani, wikwirushya kuko ndakwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye. 7Ni na cyo cyatumye ndatinyuka kugusanga ; ahubwo vuga ijambo rimwe gusa, umugaragu wanjye arakira. 8Erega n’ubwo ndi umuntu utegekwa, nanjye mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’, aragenda ; nabwira undi nti ‘Ngwino’, akaza ; nabwira n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora. » 9Yezu yumvise ayo magambo, aramutangarira cyane ; ahindukirira abantu bari bamukurikiye, arababwira ati « Ndababwira ukuri : no muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabona.» 10Nuko abari batumwe bahindukiye, basanga umugaragu yakize rwose. 

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu