Amasomo yo ku cya 24, A, 17/09/2017

Kuwa 17/09/ 2017

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki   (Sir 27, 30; 28,1-7

27,30Inzika n’umujinya ni ibintu biteye ishozi, kandi umunyabyaha aba yarabizobereyemo. 28,1Uwihorera ku bandi, Uhoraho na we azamwihoreraho kuko ibyaha byose abibara yitonze. 2Jya ubabarira mugenzi wawe ibicumuro bye, bityo nusenga n’ibyaha byawe bizahanagurwa. 3Umuntu urakarira undi akaritsira, yasaba ate Uhoraho ngo amurokore ? 4Bite se ? Yaba atababarira mugenzi we, kandi agatakambira Uhoraho kubera ibyaha bye ! 5We ubwe ko agira inzika kandi ari umubiri ashoreye, ni nde wamubabarira ibyaha bye ? 6Jya wibuka amaherezo ya byose maze ureke kwangana ; ubwo ugenewe kuzapfa no kubora, ubahiriza amategeko. 7Jya wibuka amategeko woye kugirira inzika mugenzi wawe, wibuke isezerano ry’Umusumbabyose wange ubuhemu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana 

ZABURI  (Zab 103 (102), 1-2,3-4,9-10,11-12

Inyik/ Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe

Mutima wanjye singiza Uhoraho.

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu !

Mutima wanjye singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose;

we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

Ntatongana ngo bishyire kera,

ntarwara inzika ubuziraherezo,

ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

ntatwihimura akurikije amafuti yacu.

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya,

uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

ISOMO RYA KABIRI 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 14, 7-9)

Bavandimwe, 7koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. 8Niba turiho tubereyeho Nyagasani ; niba kandi dupfuye dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. 9Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima.

Iryo ni Ijambo ry’Imana 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Yh 13, 34)

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yadusigiye itegeko rishya,

ati «Nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze.»  

Alleluya.

IVANJILI

+ Matayo  (Mt 18, 21-35)

Muri icyo gihe, 21Petero yegera Yezu aramubaza ati «Nyagasani, uwo tuva inda imwe nancumuraho nzamubabarire kangahe ? Nzageza ku ncuro ndwi ?» 22Yezu aramusubiza ati «Sinkubwiye kugeza kuri karindwi, ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi.

23Nuko rero, Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami washatse ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye. 24Atangiye kumurikisha, bamuzanira umwe wari umurimo amatalenta ibihumbi cumi. 25Uwo muntu abuze icyo yishyura, shebuja ategeka ko bamugura we n’umugore n’abana be n’ibye byose, bityo akaba yishyuye umwenda we. 26Nuko umugaragu arapfukama, arunama avuga ati ‘Nyorohera nzakwishyura byose’. 27Shebuja agize impuhwe, aramurekura kandi amurekera uwo mwenda we

28Uwo mugaragu akivaho, ahura n’umwe muri bagenzi be wari umurimo umwenda w’amadenari ijana, amufata mu muhogo aramuniga ati ‘Ishyura ibyo undimo byose.’ 29Nuko mugenzi we amupfukama imbere, aramwiginga ati ‘Nyorohera nzakwishyura .’ 30Ariko undi ntiyabyemera, ahubwo aragenda  amuroha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yishyuriye umwenda we. 31Bagenzi be babibonye birabarakaza cyane ; ni ko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose. 32Nuko shebuja aramutumiza, aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, nakurekeye umwenda wawe wose kuko unyinginze ; 33wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye ?’ 34Shebuja ararakara, amugabiza abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose. 35Nguko uka Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.’» 

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu