Amasomo yo ku Cyumweru cya 23 Gisanzwe

ISOMO RYA MBERE:  Ezekiyeli 33, 7-9
________________
Uhoraho ambwira iri jambo ati 7«Nawe rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye. 8Ndamutse mbwiye umugome nti “Wa mugome we, ugiye gupfa”, naho wowe ntumuburire ngo ahindure imyifatire ye, uwo mugome azapfa azize ikosa rye, kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye. 9Ariko nuramuka umuburiye ntazibukire imyifatire ye mibi ngo ahinduke, uwo mugome azapfa azize icyaha cye, naho wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI 95 (94),1-2, 6-7b, 7d-8a.9
_______________
Inyik/ Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu, ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Nimuze tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza
tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.

Nimwinjire duhine umugongo twuname,
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.
Kuko ari we Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe.

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye !
Ntimugundirize umutima wanyu nko mu butayu,
aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

ISOMO RYA KABIRI: Abanyaroma   13, 8-10
_________________
Bavandimwe, 8ntihakagire uwo mubamo umwenda atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi aba yujuje amategeko. 9Kuko kuvuga ngo «Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi» kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.» 10Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IVANJILI:  Matayo  18, 15-20
_____________
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 15«Umuvandimwe wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva uzaba ukijije uwo muvandimwe. 16Natakumva uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri ucyangwa batatu. 17Niyanga kumva abo ngabo ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyamahanga n’umusoresha. 18Ndababwira ukuri : ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose bizabohwa no mu ijuru ; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi bizabohorwa no mu ijuru. 19Byongeye kandi ndababwira ukuri : niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru. 20Koko iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu