Amasomo yo ku munsi wo gusabira Abapfuye [Ku ya 2 Ugushyingo]

[wptab name=’Isomo rya 1: Ubuhanga 2′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 2,23; 3,1-6.9

Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka,

imurema ari ishusho ryayo bwite;

Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,

kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.

Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,

barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,

bagiye kure byitwa ko barimbutse,

nyamara bo bibereye mu mahoro.

Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,

bahorana amizero yo kutazapfa.

Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,

bazahabwa ingororano zitagereranywa.

Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;

yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,

ibakira nk’igitambo kitagira inenge.

Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,

abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo,

kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,

ntanareke gusura abo yitoreye.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 30 (31)’]

Zaburi ya 30 (31), 2-3a, 3bc.6, 11.15

Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,

singateterezwe bibaho!
Girira ubutabera bwawe, maze umbohore;
ntega amatwi, maze ubanguke untabare!
 
Mbera urutare rukomeye,
n’urugo rucinyiye nzakiriramo.
Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe;

ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.
Ubuzima bwanjye buhereye mu kababaro,

imyaka y’ukubaho kwanjye ishiriye mu maganya.
Kubera ko nacumuye byatumye imbaraga zanjye zikendera,
n’amagufwa yanjye aramungwa.
Ariko ndakwiringiye, Uhoraho,

ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!»

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Rom 6′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 6,3-9

Bavandimwe, ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya. Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na We. Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. [/wptab]

[end_wptabset]