Amasomo yo ku wa gatandatu w’icya 25 gisanzwe A

Amasomo ku wa gatandatu XXV, A
Kuwa 30/09/2017
ISOMO RYA MBERE
Igitabo cy’Umuhanuzi Zakariya  (Zak 2, 5-9.14-15a)
Jyewe Zakariya, 5ngo nubure amaso ndabonekerwa : mbona umuntu ufashe mu kiganza inago yo gupimisha. 6Ndamubaza nti «Uragana he ? » Aransubiza ati « Ngiye gupima Yeruzalemu, kugira ngo menye ubugari n’uburebure bwayo. » 7Nuko wa mumalayika twavuganaga aratambuka, undi mumalayika aza amusanganiye. 8Arambwira ati « Irukanka ubwire uriya musore uri hariya uti ‘Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo. 9Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzawubera inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina.’ » 14Sabagizwa n’ibyishimo, uhimbarwe mwari w’i Siyoni kuko nje kuguturamo rwagati, uwo ni Uhoraho ubivuze. 15aUwo munsi amahanga menshi azayoboka Uhoraho : ahinduke umuryango wanjye bwite ntuyemo nyirizina.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
INDIRIMBO   (Yeremiya 31, 10, 11-12ab, 13)
Inyik/  Nyagasani, koranya umuryango wawe watatanye.
Mahanga yose, niimwumve ijambo ry’Uhoraho,
muryamamaze mu ntara za kure mugira muti
« Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,
azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe. »
Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira,
kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.
Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni ;
bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho.
Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,
kimwe n’abasore n’abasaza.
Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,
abagowe mbahe kwidagadura.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (2 Tim 1, 10)
Alleluya AIleluya.
Yezu Kristu, Umukiza wacu yatsinze urupfu,
atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.
Alleluya.
IVANJILI
+ Luka   (Lk 9, 43b-45)
43bMu gihe bose bagitangarira ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati 44«Mwebweho mutege amatwi mwumve ibyo ngiye kubabwira :dore Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abantu. » 45Ariko ntibumva iryo jambo ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu