Amasomo yo ku wa Gatanu w’icyumweru cya 24 gisanzwe A

Kuwa 22/9/2017
ISOMO RYA MBERE
Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote   (1 Tim 6, 2c-12)
Nkoramutima yanjye, 2cngibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi. 3Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira Imana, 4azaba ari umuntu wahumishijwe  n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakibirane, gutukana, gukekana nabi, 5n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu. 6Yego nanone gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi cyane, ariko ku muntu wishimiye ibyo afite. 7Koko rero nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho.
8Igihe rero dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo. 9Naho abararikiye kurunda ubukire bagwa mu mutego w’ibishuko, no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo.
10Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.
 11Naho wowe muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato ; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza.
12Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga mu ruhame rwa benshi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI   (Zab 49 (48), 6-7, 8-9, 17-18, 19-20)
Inyik/ Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.
Ni kuki nagira ubwoba mu minsi mibi,
ngatinya ubugome bw’inyaryenge zinkikije,
cyangwa abantu biringira ubukungu bwabo,
maze bakiratana ko batunze byinshi ?
Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure,
cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate.
N’uwatanga ibingana bite ngo agure ubuzima,
namenye ko amaherezo buzazima burundu.
Ntibikagukange rero nubona umuntu abaye umukire,
n’ubwamamare bwe bukagenda bwiyongera ;
kuko umunsi yapfuye nta na kimwe azajyana ikuzimu,
n’icyubahiro yari afite ntazakimanukana iyo ngiyo.
Akiriho yajyaga yirya icyara akishimagiza,
ati « Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye! »
Nyamara ntazabura kujya aho abakurambere be bagiye,
bo batazongera kubona izuba ukundi !
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 11, 25)
Alleluya Alleluya.
Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,
wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma yawe.
Alleluya.
IVANJILI
+ Luka  (Lk 8, 1-3)
Muri icyo gihe, 1Yezu ashyira nzira azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza lnkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. 2Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara ; barimo Mariya bise Madalena wari wameneshejwemo roho mbi ndwi ; 3hari na Yohana muka Shuza umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu