Amasomo yo ku wa gatatu, icya 24 gisanzwe A

Amasomo yo ku wa gatatu, icya 24 gisanzwe, A
Isomo rya 1: 1 Timote 3, 14-16
Nkoramutima yanjye, ibyo mbikwandikiye nizera ko nzaza vuba nkagusanga. Nyamara ariko ndamutse ntinze, ni ngombwa ko umenya uko wifata mu nzu y’Imana: ndashaka kuvuga Kiliziya y’Imana nzima, yo nkingi ishyigikiye ukuri. Rwose nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakorneye : Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
 Zaburi ya 110 (111), 1-2, 3-4, 5-6
 R/  Uhoraho, ibyo wakoze biratangaje !
Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,
mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.
Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,
ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.
Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,
kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.
Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,
Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.
Abamwubaha abaha ibibatunga,
akibuka iteka Isezerano rye.
Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,
igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7, 31-35
Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati « Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya na nde ? Bameze nka nde ? Bameze nk’abana bicaye ku kibuga, bamwe babwira abandi bati ‘Twavugije umwirongi maze ntimwabyina ! Duteye indirimbo z’amaganya ntimwarira !’ Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ‘Yahanzweho !’ Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ‘Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha !’ Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu