Kuwa 29/11/2017
ISOMO RYA MBERE: Daniyeli 5, 1-6.13-14.16-17.23-28
_____________________________
Muri iyo minsi, 1umwami Balitazari akora umunsi mukuru ukomeye, azimanira abatware be bageraga ku gihumbi maze anywera divayi imbere yabo. 2Ngo amare gusoma kuri divayi, umwami Balitazari ategeka kuzana ibikombe bya zahabu n’ibya feza, se Nebukadinetsari yari yarasahuye mu Ngoro y’i Yeruzalemu, kugira ngo abinyweshe we n’abatware be, hamwe n’inshoreke ze n’abaririmbyikazi be. 3Nuko bazana ibyo bikombe bya zahabu n’ibya feza byasahuwe mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, maze umwami n’abatware be, inshoreke ze n’abaririmbyikazi be babinyweramo. 4Nuko banywa divayi ari na ko basingiza ibigirwamana bikozwe muri zahabu no muri feza, mu muringa no mu cyuma, mu biti no mu mabuye. 5Ako kanya hatunguka intoki z’ikiganza cy’umuntu, zitangira kwandika ku rukuta rw’ingoro y’umwami ahagana inyuma y’ikinyarumuri, umwami arabukwa igikonjo cy’ikiganza cyariho cyandika. 6Ubwo umwami ahinduka undi, ibitekerezo bye bimutera guhagarika umutima, intantu ze ziratatana n’amavi ye atangira gukocagurana.
13Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami, ngo ahagere umwami aramubwira ati «Mbese ni wowe Daniyeli wo mu bantu umwami data yazanye bunyago, abakuye mu gihugu cya Yuda ? 14Numvise bavuga ko utuwemo n’umwuka w’Imana kandi wifitemo urumuri, ubwenge n’ubuhanga budasanzwe. 16Numvise rero bavuga ko ushobora gutanga ibisobanuro no guhishura amayobera. Niba ushobora gusoma iyi nyandiko no kumenyesha icyo isobanura, uzambikwa imihemba n’umukufi wa zahabu mu ijosi, kandi ube umwe mu batatu b’ingenzi mu gihugu.» 17Daniyeli abwira umwami ati «Ayo maturo yigumanire cyangwa se uyihere abandi ! Nyamara ku bwanjye, iriya nyandiko ndayisomera umwami kandi mumenyeshe n’icyo isobanura. 23Wirase kuri Nyagasani Nyir’ijuru, utumiza ibikombe byo mu Ngoro ye maze wowe n’abatware bawe, inshoreke zawe n’abaririmbyikazi bawe mubinywesha divayi ; musingiza ibigirwamana bikozwe muri zahabu no muri feza, mu muringa no mu cyuma, mu biti no mu mabuye kandi ibyo bigirwamana bitabona, ntibyumve cyangwa ngo bigire icyo bimenya. Nyamara ntiwahaye ikuzo Imana ibumbatiye ubugingo bwawe mu biganza byayo, ikagenga n’amayira yawe yose. 24Ni yo rero yohereje cya kiganza cyandika ubwacyo iyi nyandiko. 25Ibyo cyanditse ni ibi : “Mene, Mene, Tekeli, Parisini”. 26Dore rero icyo ayo magambo asobanura : “Mene”, lmana yabaze imyaka umaze ku ngoma maze irayisoza. 27“Tekeli”, wapimwe ku munzani maze uburemere bwawe bugaragaza ko udashyitse. 28“Parisini”, igihugu cyawe cyagabanyijwemo kabiri, gihabwa Abamedi n’Abaperisi. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana
INDIRIMBO: Daniyeli 3, 62-64, 65-67
______________________________________
Zuba n’ukwezi, nimusingize Nyagasani.
Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !
Nyenyeri zo mu kirere, nimusingize Nyagasani.
Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !
Imvura n’ikime, nimusingize Nyagasani.
Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !
Miyaga mwese, nimusingize Nyagasani.
Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !
Muriro n’icyocyere, nimusingize Nyagasani.
Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !
Bukonje n’ubushyuhe, nimusingize Nyagasani.
Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !
IVANJILI: Luka 21, 12-19
__________________________
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be iby’ihindukira rye ; arababwira ati 12«Bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. 13Ibyo bizatuma mumbera abagabo. 14Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, 15kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. 16Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, 17kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. 18Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. 19Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu ! »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu