Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 26 A

ISOMO RYA MBERE
Igitabo cy’Umuhanuzi Zakariya   (Zak 8, 20-23)
20Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo : Ni koko, muzongera kubona haje abanyamahanga n’abaturage b’imigi minini. 21Abaturage bo mu mugi umwe bazajya kubwira abo mu wundi bati « Nimuze tujye kurura uruhanga rw’Uhoraho, dushakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo; natwe turajyayo. » 22Nuko imiryango myinshi n’amahanga akomeye bazaze i Yeruzalemu gushakashaka Uhoraho, umugaba w’ingabo no kumwurura. 23Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Uwo munsi, abanyamahanga cumi bavuga indimi zinyuranye, bazafata igishura cy’umwambaro w’Umuyahudi, bazamwizirikeho bavuga bati « Turashaka kujyana namwe kuko twumvise bavuga ngo, ‘Imana iri kumwe namwe.’»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 87 (86), 2.1,3.4cd, 5, 6-7)
Inyik/ Uhoraho ari kumwe natwe.
Uhoraho akunda amarembo ya Siyoni,
kurusha ingoro zose za Yakobo.
Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu.
Abakuvuga bose baragusingiza,
wowe, murwa w’Uhoraho !
Itegereze Ubufilisiti, Tiri na Etiyopiya ;
hamwe n’abahavukiye bose !
Naho Siyoni bazayite «Mubyeyi,»
kuko buri muntu wese ayivukamo,
kandi Umusumbabyose ni we uyikomeje.
Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,
ati « Uyu n’uriya na bo bayivukiyemo ! »
Maze ababyinnyi n’abaririmbyi,
bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho !
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 10, 45)
Alleluya Alleluya.
Umwana w’umuntu yazanywe no gukorera abandi,
no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.
Alleluya.
IVANJILI
+ Luka (Lk 9, 51-56)
51Igihe cya Yezu cyo kuvanwa ku isi cyari cyegereje, nuko yiyemeza adashidikanya kujya i Yeruzalemu. 52Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza. 53Ariko ab’aho banga kumwakira, kuko yajyaga i Yeruzalemu. 54Babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati « Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru ukabatsemba ?» 55We rero arahindukira, arabatonganya cyane. 56Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu