Catégories
Amasomo matagatifu

Amasomo yo ku wa mbere, icya 26 gisanzwe A

Isomo rya mbere: Zakariya 8,1-8
Dore ijambo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yambwiye: Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:
Siyoni nyifitiye ishyaka rikomeye, kandi nkanayigirira urukundo rwinshi.
Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngiye kugarukira Siyoni, nture rwagati muri Yeruzalemu.
Yeruzalemu bazayita «Umugi udahemuka», naho umusozi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bawite «Umusozi mutagatifu.»
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Abasaza n’abakecuru, buri wese yicumba akabando ke, bazongera kwicara ku bibuga by’i Yeruzalemu. Ibibuga by’i Yeruzalemu bizuzuranaho abana, abahungu n’abakobwa bazahakinira.
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Niba se iby’uwo munsi byaba ibidashoboka mu maso y’abasigaye b’uwo muryango, no ku bwanjye se ntibizashoboka? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, ngiye kugobotora umuryango wanjye, nywuvane mu gihugu cy’iburasirazuba n’icy’iburengerazuba. Nzabagarura bature rwagati muri Yeruzalemu, bazambere umuryango, nanjye mbe Imana yabo, mu budahemuka no mu butungane.

Zaburi 102(101),16-18.19-21.29.22-23
Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho,
n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe,
kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,
akahigaragariza yuje ikuzo;
ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo,
akita ku byo bamusaba.
Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza,
maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho;
kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,
aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,
kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,
kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.
Nuko bazamamaze muri Siyoni izina ry’Uhoraho,
n’ibisingizo bye muri Yeruzalemu,
igihe ingoma n’amahanga bizibumbira hamwe,
kugira ngo bigaragire Uhoraho!
Ivanjili: Luka 9,46-50
Ubundi, baza kujya impaka, bibaza uwaba mukuru muri bo. Yezu amenya ibyo batekereza, maze arembuza umwana muto, amushyira iruhande rwe. Arababwira ati «Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero umuto muri mwe, ni we mukuru.» Ni bwo Yohani amubwiye ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe; turabimubuza kuko atagukurikira hamwe natwe.» Yezu aramusubiza ati «Ntimukagire uwo mubibuza, kuko utabatambamira, burya aba ari kumwe namwe.»