Amasomo yo Kuwa mbere w’icyumweru cya 23, A

Amasomo yo Kuwa mbere w’icyumweru cya 23, A

ISOMO RYA MBERE

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi   (Kol, 1, 24-29; 2, 1-3)

Bavandimwe, 1,24ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya. 25Koko rero nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe : ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana, 26mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwe kuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo. 27Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga : Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye ! 28Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu. 29Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira, nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na We. 2,1Nifuza rero ko mumenya intambara ikomeye mbarwanira, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, ndetse n’abandi batigeze bambona n’amaso yabo. 2Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’Imana ari ryo Kristu,3We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose.

 Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI   (Zab 62 (61), 6-7, 9)

Inyik/ Agakiza kanjye n’ishema ryanjye mbikesha Imana.

Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine.

kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho.

Ni yo yoyonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye,

ni yo buhungiro butavogerwa, sinteze guhungabana.

 

Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose,

muyibwire ikibari ku mutima ;

rwose Imana ni yo buhungiro bwacu !

 

IBANGONDIRIMBO RlBANZIRIZA IVANJILI   Zab 146 (145), 2.8.9

 

Alleluya Alleluya.

Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose :

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

ariko akayobagiza inzira z’ababi.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Luka   (Lk 6, 6-11)

Muri icyo gihe, 6ku wundi munsi w’isabato Yezu yinjira mu isengero arigisha. Ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye. 7Abigishamategeko n’Abafarizayi baramugenzura ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega. 8We rero amenya ibitekerezo byabo, abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati « Haguruka, uhagarare hano hagati ! » Arahaguruka, arahagarara. 9Nuko Yezu arababwira ati «Reka mbabaze : icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe ? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi ? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica ? » 10Nuko abararanganyamo amaso, maze abwira wa muntu ati « Rambura ikiganza cyawe. » Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira. 11Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu