Isomo: 1 Abanyakorinti 3,9b-11.16-17

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,9b-11.16-17

Bavandimwe, muri inzu Imana yiyubakira. Ku bw’ingabi re nahawe n’Imana, nashije ikibanza nk’umufundi w’umuhanga, undi acyubakamo. Nyamara buri wese yitondere uburyo yubaka. Nta kindi kibanza kindi gishobora guhangwa, usibye igisanzwe: Yezu Kristu. Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo? Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.