Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 1, Mbangikane

Isomo rya 1 : 1 Samweli 8,4-7.10-22a.

Abakuru b’imiryango ya Israheli bose barakorana, maze basanga Samweli i Rama. Baramubwira bati «Dore urashaje kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero utwimikire umwami, ajye atuyobora nko mu yandi mahanga yose.» Ibyo bibabaza cyane Samweli, ubwo bavugaga bati «Twimikire umwami ajye atuyobora.» Nuko Samweli atakambira Uhoraho. Uhoraho abwira Samweli, ati «Tega amatwi abo bantu n’ibyo bakubwira byose. Si wowe banze, ahubwo ni jye. Ntibashaka ko mba umwami wabo. Nuko imbaga yasabaga umwami, Samweli ayisubiriramo amagambo yose Uhoraho yavuze. Arababwira ati «Dore uko umwami musaba azabategeka: azafata abahungu banyu, abagire abanyamagare ye n’abanyamafarasi ye, maze bazajye birukanka imbere y’igare rye. Azabagira abatware b’abantu igihumbi, n’ab’abantu mirongo itanu, abagire abahinzi b’imirima ye n’abasaruzi b’imyaka ye, bamucurire intwaro zo kurwanisha n’ibyuma byo gushyira ku mafarasi ye. Azafata abakobwa banyu ho abakozi b’imibavu, abanyagikoni n’abatetsi b’imigati. Azabatwara imirima yanyu, imizabibu n’imizeti yanyu y’inyamibwa, azabigabire abagaragu be. Azafata umugabane wa cumi w’imbuto zanyu n’uw’imizabibu yanyu, maze abigabire abanyarugo be n’abagaragu be. Azabanyaga abagaragu n’abaja banyu, n’inyamibwa zo mu basore banyu, n’indogobe zanyu, maze abikoreshe imirimo ye. Azafata umugabane wa cumi w’amatungo yanyu, namwe ubwanyu muzahinduke abacakara be. Nuko uwo munsi muzacure imiborogo mutewe n’uwo mwami mwihitiyemo, nyamara uwo munsi Uhoraho ntazabasubiza.»
Ariko iyo mbaga yanga kumvira Samweli, baravuga bati «Icyo dushaka ni umwami, kugira ngo natwe tuzamere nk’andi mahanga yose. Umwami wacu azatuyobora, azatujye imbere, anaturengere mu ntambara turwana.» Samweli atega amatwi ayo magambo yose ya rubanda, maze ayageza kuri Uhoraho. Nuko Uhoraho abwira Samweli, ati «Bemerere, ubimikire umwami.» Samweli ni ko kubwira Abayisraheli, ati «Nimugende, buri muntu asubire mu mugi we.»

Zaburi ya 89(88),16-17.18-19.

Hahirwa umuryango wamenyereye kugusingiza,
ukagendera mu cyezezi cy’uruhanga rwawe, Uhoraho;
umunsi bahimbazwa n’izina ryawe,
bagaterwa ishema n’ubutabera bwawe,

kuko ubatera inkunga y’ikirenga,
maze ugatuma twubura uruhanga.
Uhoraho, ni wowe ngabo twikingira,
kandi umwami wacu akomejwe na Nyir’ubutagatifu wa Israheli.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,1-12.

Hashize iminsi mike, Yezu asubira i Kafarinawumu; bamenya ko ari imuhira. Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya, ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi ikirema cyari kiryamyemo. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira icyo kirema ati «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe .» Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe, bari bicaye aho, bakibaza bati «Igituma uriya avuga atyo ni iki? Aratuka Imana. Ni nde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?» Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu? Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti ’Ibyaha byawe urabikijijwe’ cyangwa kuvuga nti ’Haguruka, ufate ingobyi yawe maze ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha . . . », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» Ako kanya arahaguruka, afata ingobyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati «Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!»