Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 26 A

ISOMO RYA MBERE
Igitabo cy’Umuhanuzi Zakariya   (Zak 8, 20-23)
20Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo : Ni koko, muzongera kubona haje abanyamahanga n’abaturage b’imigi minini. 21Abaturage bo mu mugi umwe bazajya kubwira abo mu wundi bati « Nimuze tujye kurura uruhanga rw’Uhoraho, dushakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo; natwe turajyayo. » 22Nuko imiryango myinshi n’amahanga akomeye bazaze i Yeruzalemu gushakashaka Uhoraho, umugaba w’ingabo no kumwurura. 23Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Uwo munsi, abanyamahanga cumi bavuga indimi zinyuranye, bazafata igishura cy’umwambaro w’Umuyahudi, bazamwizirikeho bavuga bati « Turashaka kujyana namwe kuko twumvise bavuga ngo, ‘Imana iri kumwe namwe.’»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 87 (86), 2.1,3.4cd, 5, 6-7)
Inyik/ Uhoraho ari kumwe natwe.
Uhoraho akunda amarembo ya Siyoni,
kurusha ingoro zose za Yakobo.
Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu.
Abakuvuga bose baragusingiza,
wowe, murwa w’Uhoraho !
Itegereze Ubufilisiti, Tiri na Etiyopiya ;
hamwe n’abahavukiye bose !
Naho Siyoni bazayite «Mubyeyi,»
kuko buri muntu wese ayivukamo,
kandi Umusumbabyose ni we uyikomeje.
Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,
ati « Uyu n’uriya na bo bayivukiyemo ! »
Maze ababyinnyi n’abaririmbyi,
bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho !
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 10, 45)
Alleluya Alleluya.
Umwana w’umuntu yazanywe no gukorera abandi,
no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.
Alleluya.
IVANJILI
+ Luka (Lk 9, 51-56)
51Igihe cya Yezu cyo kuvanwa ku isi cyari cyegereje, nuko yiyemeza adashidikanya kujya i Yeruzalemu. 52Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza. 53Ariko ab’aho banga kumwakira, kuko yajyaga i Yeruzalemu. 54Babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati « Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru ukabatsemba ?» 55We rero arahindukira, arabatonganya cyane. 56Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo yo ku wa mbere, icya 26 gisanzwe A

Isomo rya mbere: Zakariya 8,1-8
Dore ijambo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yambwiye: Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:
Siyoni nyifitiye ishyaka rikomeye, kandi nkanayigirira urukundo rwinshi.
Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngiye kugarukira Siyoni, nture rwagati muri Yeruzalemu.
Yeruzalemu bazayita «Umugi udahemuka», naho umusozi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bawite «Umusozi mutagatifu.»
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Abasaza n’abakecuru, buri wese yicumba akabando ke, bazongera kwicara ku bibuga by’i Yeruzalemu. Ibibuga by’i Yeruzalemu bizuzuranaho abana, abahungu n’abakobwa bazahakinira.
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Niba se iby’uwo munsi byaba ibidashoboka mu maso y’abasigaye b’uwo muryango, no ku bwanjye se ntibizashoboka? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, ngiye kugobotora umuryango wanjye, nywuvane mu gihugu cy’iburasirazuba n’icy’iburengerazuba. Nzabagarura bature rwagati muri Yeruzalemu, bazambere umuryango, nanjye mbe Imana yabo, mu budahemuka no mu butungane.

Amasomo yo ku wa gatandatu w’icya 25 gisanzwe A

Amasomo ku wa gatandatu XXV, A
Kuwa 30/09/2017
ISOMO RYA MBERE
Igitabo cy’Umuhanuzi Zakariya  (Zak 2, 5-9.14-15a)
Jyewe Zakariya, 5ngo nubure amaso ndabonekerwa : mbona umuntu ufashe mu kiganza inago yo gupimisha. 6Ndamubaza nti «Uragana he ? » Aransubiza ati « Ngiye gupima Yeruzalemu, kugira ngo menye ubugari n’uburebure bwayo. » 7Nuko wa mumalayika twavuganaga aratambuka, undi mumalayika aza amusanganiye. 8Arambwira ati « Irukanka ubwire uriya musore uri hariya uti ‘Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo. 9Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzawubera inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina.’ » 14Sabagizwa n’ibyishimo, uhimbarwe mwari w’i Siyoni kuko nje kuguturamo rwagati, uwo ni Uhoraho ubivuze. 15aUwo munsi amahanga menshi azayoboka Uhoraho : ahinduke umuryango wanjye bwite ntuyemo nyirizina.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
INDIRIMBO   (Yeremiya 31, 10, 11-12ab, 13)
Inyik/  Nyagasani, koranya umuryango wawe watatanye.
Mahanga yose, niimwumve ijambo ry’Uhoraho,
muryamamaze mu ntara za kure mugira muti
« Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,
azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe. »
Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira,
kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.
Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni ;
bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho.
Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,
kimwe n’abasore n’abasaza.
Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,
abagowe mbahe kwidagadura.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (2 Tim 1, 10)
Alleluya AIleluya.
Yezu Kristu, Umukiza wacu yatsinze urupfu,
atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.
Alleluya.
IVANJILI
+ Luka   (Lk 9, 43b-45)
43bMu gihe bose bagitangarira ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati 44«Mwebweho mutege amatwi mwumve ibyo ngiye kubabwira :dore Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abantu. » 45Ariko ntibumva iryo jambo ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo yo ku wa Gatanu w’icyumweru cya 24 gisanzwe A

Kuwa 22/9/2017
ISOMO RYA MBERE
Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote   (1 Tim 6, 2c-12)
Nkoramutima yanjye, 2cngibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi. 3Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira Imana, 4azaba ari umuntu wahumishijwe  n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakibirane, gutukana, gukekana nabi, 5n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu. 6Yego nanone gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi cyane, ariko ku muntu wishimiye ibyo afite. 7Koko rero nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho.
8Igihe rero dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo. 9Naho abararikiye kurunda ubukire bagwa mu mutego w’ibishuko, no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo.
10Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.
 11Naho wowe muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato ; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza.
12Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga mu ruhame rwa benshi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI   (Zab 49 (48), 6-7, 8-9, 17-18, 19-20)
Inyik/ Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.
Ni kuki nagira ubwoba mu minsi mibi,
ngatinya ubugome bw’inyaryenge zinkikije,
cyangwa abantu biringira ubukungu bwabo,
maze bakiratana ko batunze byinshi ?
Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure,
cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate.
N’uwatanga ibingana bite ngo agure ubuzima,
namenye ko amaherezo buzazima burundu.
Ntibikagukange rero nubona umuntu abaye umukire,
n’ubwamamare bwe bukagenda bwiyongera ;
kuko umunsi yapfuye nta na kimwe azajyana ikuzimu,
n’icyubahiro yari afite ntazakimanukana iyo ngiyo.
Akiriho yajyaga yirya icyara akishimagiza,
ati « Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye! »
Nyamara ntazabura kujya aho abakurambere be bagiye,
bo batazongera kubona izuba ukundi !
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 11, 25)
Alleluya Alleluya.
Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,
wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma yawe.
Alleluya.
IVANJILI
+ Luka  (Lk 8, 1-3)
Muri icyo gihe, 1Yezu ashyira nzira azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza lnkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. 2Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara ; barimo Mariya bise Madalena wari wameneshejwemo roho mbi ndwi ; 3hari na Yohana muka Shuza umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu