Amasomo ku cyumweru cya 14 B gisanzwe

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 2, 2-5

Ijwi numvaga rikivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga. Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’ abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ‘Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi.»

ISOMO RYO MU IBARUWA YA KABIRI PAWULO INTUMWA

YANDIKIYE ABANYAKORINTI 12,7-10

Bavandimwe, kugira ngo ibintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita nirinde kwikuza. Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.

Amosi 9,11-15

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI AMOSI 9, 11-15

Uhoraho aravuze ati “Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa, nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse; nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera, ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye. Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora. Ngiyi iminsi iraje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane, umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba, divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame. Nzagarura umuryango wanjye Israheli, bazubake imigi yari yarashenywe maze bayituremo, bazahinge imizabibu bayinywemo divayi, bahinge imirima maze barye ibyezemo, nzabagarura iwabo bakomere, ntibazongera kuvanwa ukundi mu gihugu cyabo nabahaye.” Uwo ni Uhoraho, Imana yawe, ubivuze.

Matayo 9,14-17

IVANJILI YA MATAYO 9,14-17

Muri icyo gihe, abigishwa ba Yohani basanga Yezu, ni ko kumubaza bati “Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe ?” Yezu arabasubiza ati “Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe ? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba. Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika. Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi na ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.”

Amosi 8, 4-6.9-12

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI AMOSI 8, 4-6.9-12

Nimwumve ibi ngibi mwebwe murenganya abakene, mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu, muvuga ngo “Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi, abatindi tubagure amafeza, n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri? Yemwe, tuzagurisha ingano zacu tugeze no ku nkumbi !” Kuri uwo munsi – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu, kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva. Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago, indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya. Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe. Nzabatera akababaro k’urupfu, nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege, n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya. Ngiyi iminsi iraje – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – ari yo nzateza ho inzara mu gihugu. Ntizaba inzara yo gusonzera umugati cyangwa inyota y’amazi, ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho. Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi, bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona.