Catégories
Inyigisho

Ntitukagire isoni zo kubera Kristu abahamya

KU WA 3 w’ICYA 9 GISANZWE, A, 3 KAMENA 2020: Kwibuka Karoli Lwanga na bagenzi be

AMASOMO: 2Tm1, 1-3.6-12; Z122, 1-2a. 2bd; Mk12, 18-27

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Iyo inkuru nziza ya Yezu Kristu yamamajwe kandi ikakirwa neza, nta kabuza irumbuka imbuto nyinshi kandi nziza. Kristu abona abakomeza kumuhamya hirya no hino kandi bakamuhamya bashize amanga.

Catégories
Inyigisho

Icyo Yezu ategeka

KU WA 5 W’ICYA 5 CYA PASIKA, 15 GICURASI 2020

Amasomo: Intu15, 22-31; Z 56,6-9.10-12; Ev 15,12-17

‘‘Icyo mbategetse ni uko mukundana’’ (Yh 15,17)

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe!

Muri iki gihe cya Pasika kigenda kigana ku musozo, turazirikana urukundo rwa Yezu, tukiga isomo rikomeye ry’uko rutajya rutsindwa na rimwe. Yezu ni umuzabibu tukaba amashami, ibibeshaho umuzabibu ni na byo bibeshaho amashami (Yh 15,1-8). Urukundo rumurimo ni rwo rukwiye kuba mu bamuyobotse, twe na we dukwiye kubeshwaho n’ifunguro rimwe ry’urukundo. Isano dufitanye na we ishingiye ku rukundo yadukunze, natwe dukwiye kumukunda bityo tukamubera inshuti, amategeko ye tukayabonamo ubuzima, ntabe amwe arusha amabuye kuremera. Iyo urukundo rwa muntu rwakonje, rwaba urwo afitiye Imana ndetse n’urwo afitiye abandi, atangira kongera umubare w’abimika ikibi mu buzima bwabo, maze isi bakayibera umutwaro aho kuyibera ibisubizo, ikabihomberamo, ikahababarira. Byinshi mu byago ducamo kuri iyi si ni ingaruka z’ urukundo rucye cyangwa rutakibaho mbese rwahindutse umugani.

Catégories
Inyigisho

Icyo Yezu adashaka

INYIGISHO YO KU WA GATATU W’ICYA 4 CYA PASIKA, 6 GICURASI 2020

AMASOMO MATAGATIFU: Int 12,24-13, 5a; Sal 66,2-3.5.6 .8; Yh 12,44-50

Yezu Kristu ntiyifuza ko duhera mu mwijima

Bavandimwe muri iki gihe cya Pasika, dukomeze guterana inkunga nk’abakristu mu kuzirikana ibyiza dukesha Yezu Kristu Umucunguzi wacu. Urupfu rwe n’izuka, turabyamamaza. Tubyamamarisha umunwa bikumvikana, ariko ikimunyura cyane ni ukubyamamaza mu mitima yuje ubutungane yamuyobotse mu kuri, umunwa ukaza nyuma.  Urupfu n’izuka bya Yezu si imfabusa kuri twe abamukurikiye ahubwo ni isoko y’ubuzima bushya.

Catégories
Inyigisho

Yezu wazutse ni we udushoboza

INYIGISHO YO KU WA GATANU TARIKI YA 17 MATA 2020

Amasomo: Intu 4,1-12; Z 117,1-2.4.22-24.25-27ª; Yh 21, 1-14

Bavandimwe, Kristu wazutse nakomeze aganze mu buzima bwacu.

Kuri uyu wa gatanu turacyari muri ya munsi umunani duhimbazamo mu byishimo bitageruka ibirori bya Pasika, mbese nk’abari kuri Pasika nyirizina. Turangamire Yezu Kristu wiyeretse abe ubugira gatatu aho amariye kuzuka, ariko tunibande cyane  ku cyo ashaka kutwigisha nk’abakristu ba none muri ibi bihe. Tuzirikane  ko natwe atwiyereka mu mbaraga n’ububasha bye, akatwigaragariza ari muzima iteka ryose  kandi ikimushishikaje  ni ukutugabira ubwo buzima.