Ni mu bwiyumanganye tuzaronka uburokorwe

Inyigisho yo ku wa gatatu, 34, C, imbangikane | Tariki ya 23 Ugushyingo 2016

Bavandimwe,

Muri iyi minsi isoza Umwaka wa Liturujiya, Ijambo ry’Imana riradukangurira gukomera ku kwemera kwacu kugira ngo tuzaronke uburokorwe.

  1. Aba Kristu ntibatana n’imisaraba

Koko aba Kristu ntibatana n’imisaraba. Yezu Kristu yabitwibukije mu Ivanjili y’uyu munsi. Twumvise ibitotezo abe bazahura na byo muri iyi si yanga kwakira Inkuru nziza. Yabahanuriye imisaraba ibategereje: gutangwa n’ababyeyi, n’abavandimwe ndetse n’incuti, gufatwa, gutotezwa, gucibwa mu masengero, kurohwa mu buroko, kujyanwa imbere y’abami n’abatware kugeza no kwicwa. komeza… “Ni mu bwiyumanganye tuzaronka uburokorwe”

Kwibuka no gusabira abayoboke b’Imana bose bapfuye

Inyigisho yo Ku ya 2 Ugushyingo 2016: Gusabira abapfuye bose

Umunsi wabo n’uwacu

Ejo ku itariki ya mbere Ugushyingo twahimbaje mu byishimo umunsi mukuru w’abatagatifu bose, ba bandi bibereye mu mahoro y’Imana, bamuramya bamusingiza ubutitsa.

Uyu munsi kuri iyi tariki ya 2 Ugushyingo, Kiliziya iraduhamagarira gusabira abayoboke bose b’Imana barangije urugendo rwabo hano ku isi, ariko kuko batari bagera iburyo bw’Imana, bakaba bagikeneye amasengesho yacu. Uyu munsi rero ni uwabo. Ariko ni n’umunsi wacu, twebwe tugikomeje urugendo hano ku isi.

  1. Umunsi wabo

Kiliziya yacu ntihwema gusabira abapfuye. Ibasabira igihe n’imburagihe. Mu isengesho ryayo riherekeza umunsi, buri mugoroba hari isengesho rya nyuma mu bisabisho yageneye abapfuye. Ibasabira igihe bamaze gupfa. Irabaherekeza igihe bagiye guhambwa. Ibazirikana ku munsi ngarukamwaka w’urupfu rwabo. Yifatanya n’abakristu basabira mu misa ababo bitabye Imana. Mu Gitambo cy’Ukaristiya, cyane cyane mu Isengesho rikuru ry’Ukaristiya, Kiliziya yageneye abapfuye umwanya w’umwihariko. Turibuka ndetse ko ukwezi k’Ugushyingo kose Kiliziya yaguhariye iri sengesho.

Ariko uyu munsi ni umunsi wihariye, Kiliziya yageneye kwibuka, gusabira no gutura Imana, ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abagira neza, abamenyi, bapfiriye mu mahoro ya Kristu bafite ubwizere bwo kuzazuka, ariko n’abandi bose bapfuye, Imana ikaba ari Yo yonyine izi ukwemera bari bayifitiye. Uyu munsi rero, twibuke abacu bapfuye, tubasabire, tubasure aho baruhukiye. Tubahe icyubahiro, dusukura kandi twita  ku marimbi n’imva bahambyemo. Ibyo kandi tukazabikomeza no muri uku kwezi kose ku buryo bw’umwihariko. komeza… “Kwibuka no gusabira abayoboke b’Imana bose bapfuye”

dictum felis vulputate, at leo. suscipit nec ipsum eget