Twatorewe kubana na Yezu no kumutumikira

INYIGISHO YO KUWA 6 GASHYANTARE 2020:

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA KANE GISANZWE.

AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: 1Bami 2,1-4.10-12

                      INDIRIMBO: Amateka 29, 10,11abc, 11d-12ª,12bcd

                      IVANJILI: Mk 6,7-13  

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Turahimbaza abatagatifu Pahulo Miki n’abagenzi be bahowe Imana. Amasomo tuzirikana kuri uyu munsi ni ay’uwa kane w’icyumweru cya kane gisanzwe mu mwaka w’imbangikane.

Mu isomo rya mbere ndetse no mu Ivanjili turumvamo amagambo y’impanuro: mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Abami turumva umwami Dawudi ahanura umuhungu we wagombaga kumusimbura ku ngoma, amubwira uburyo agomba kugenza kugira ngo azabashe gusohoza neza inshingano zikomeye yari agiye gutangira gusohoza.

Icyifuzo cya Dawudi ni uko isezerano yagiriwe n’Uhoraho ryazasohora: ko ku butware bw’ingoma ya Isiraheri hatazabura umuyobozi umukomokaho. Gusa iryo sezerano ryanasabaga ko abo mu muryango wa Dawudi bagomba kugendera mu nzira z’Uhoraho no gukurikiza amategeko ye. Ni byo Dawudi mbere kurangiza urugendo rwe hano mu isi ngo yisangire abasekuruza abanza guhanura umuhungu we wari ugiye kwima Ingoma ati:

…naho wowe urakomere ube intwari! Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye n’ibyo yadushinze byose nk’uko byanditse mu gitabo yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya ibyo uzaba ushaka kugeraho byose kandi Uhoraho azarangiza ijambo yambwiye…”

Mu Ivanjili naho turumva Yezu yohereza mu butumwa ba cumi na babiri, abo yatoreye kuzakomeza ubutumwa bwe igihe atazaba akiri hamwe na bo kuri iyi si ku buryo bw’umubiri. Twavuga ko abohereje mu mwimenyerezo. Arabahanura uko bagomba kugenda n’uko bagomba kugenza. (imyitwarire n’ibyo bagomba gukora)

Intumwa ntigomba guhangayikishwa n’ibizayibeshaho cyangwa ibyo izambara igihe iri mu murimo wayo wa gitumwa. Ni yo mpamvu Yezu abohereza kandi akabasaba kutagira ibintu bitwaza uretse inkoni y’urugendo, arababwira ko kwakirwa aho bazaba bajyanye ubutumwa ari uburenganzira bwabo (kuko umukozi akwiye igihembo cye), arabasaba kudahindagura ingo ahubwo ko bagomba kuguma aho bakiriwe kugeza igihe bagendeye.

Bavandimwe, ubutumwa Yezu aha intumwa ze nibwo butumwa aha abakristu. Aradusaba kwamamaza ingoma ye, aradusaba kuba abahamya b’urukundo rwe mu bantu. Inama aha intumwa ze natwe ziratureba mu gihe duhamagarirwa gusohoza ubwo butumwa. Ntidukeneye ibya mirengere kugira ngo turangize izo nshingano icya ngombwa ni ukwemera no kwizera ko turi kumwe nawe nk’uko yabidusezeranyije kugeza igihe isi izashirira.

Tumusabe ingabire yo kumubera intumwa koko, tumusabe kandi ingabire yo kwakira abo adutumaho kandi tubafashe kurangiza inshingano zabo nkaho ari we tubikorera.

Umubyeyi Bikira Mariya natube hafi kandi akomeze kuduherekeza muri urwo rugendo.

Padiri Oswald SIBOMANA

 

 

 

 

Nibibabere uko mubyemera

INYIGISHO YO KUWA 6 UKUBOZA 2019: KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI

“MWEMERA KO NSHOBORA GUKORA IBYO NGIBYO? NIBIBABERE UKO MUBYEMERA”.

AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: Iz 29,17-24

                       ZABURI: 27(26) ,1-4abcd, 13-14

                       IVANJILI: Mt 9, 27-31

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Uyu munsi ni uwa gatanu w’icyumweru cya mbere cya Adiventi, turi mu ntangiriro z’igihe kidutegurira kwakira umukiza wacu. Muri iki gihe cy’ibyumweru bine turitegura guhimbaza umunsi mukuru wa noheli tuzirikana ko Imana yigize umwe muri twe kugira ngo itugezeho umukiro wayo. komeza… “Nibibabere uko mubyemera”

“Nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 7 Gisanzwe C, 24 gashyantare 2019

Amasomo: 1º. 1Sam 26,2.7-9.12-13.22-23; Zab 103 (102), 1-2.3-4.8.10.12-13; 1 Kor 15, 45-49; Lk 6,27-38.
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bikomoka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!
Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya yo kuri iki cyumweru cya karindwi gisanzwe cy’umwaka wa liturujiya C riradufasha kwinjira mu mutima w’Imana aho dusanga urukundo ruzima. Nyuma yo kubwira abigishwa iby’abahire n’abagowe Nyagasani Yezu yakomeje inyigisho ye agira ati: “ahubwo mwebwe munyumva reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu mugirire neza ababanga.
Bavandimwe, mvuze ko aya magambo akomeye cyane ndakeka ntawavuga ko nivugira cyangwa se nkabije, cyane cyane ko abanyarwanda tuzi icyo kwanga bivuze duhereye ku kiguzi cyabyo mu mateka twagiye tunyuramo. Hari uwakwibwira ko umukristu atagira abanzi, nibyo ntawe yanga ariko kandi byaba ari ukwibeshya kuko kutanga ntibivuga kutangwa. Abo batwanga nibo Yezu adusaba gukunda ndetse no kubagirira neza. Muri kamere muntu ibi Nyagasani adusaba ntabwo bikwiye nta n’ubwo bishoboka. Wenda umwanzi yakwirindwa akagenderwa kure naho kumukunda no kumugiririra neza n’iby’urundi rwego.
Iyo turebye mu gitabo cy’intangiriro(9,6), Iyimukamisiri(21, 23-24), Abalevi (24, 18-19), Ibarura (35, 19), Ivugururamategeko(19-21) dusangamo ko umuco n’amategeko by’abayahudi bitihanganiraga inabi ihita itaryojwe nyirayo. Ibyo wenda umuntu yabyita ubutabera kuko inabi yabazwaga uwayigize.

komeza… ““Nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga””

commodo Phasellus Praesent suscipit felis dolor vel, leo. Aenean Curabitur