Catégories
Inyigisho

Imana yiteguye kudukiza

INYIGISHO YO KUWA KABIRI W’ICYUMWERU CYA KANE CY’IGISIBO 2020; UMWAKA A, 24/3/2020.

AMASOMO: Ezk 47,1-9.12; Zab 45, 2-3.5-6.8-9a.10a; Yh 5,1-16

Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingombyi yanjye maze ngende

Bavandimwe, muri ibi bihe turimo bikomeye, dukomeje guhanga amaso Nyagasani ngo atube hafi kandi koko ni we wo kudukiza.

Catégories
Inyigisho

Aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera

Inyigisho yo kuwa kabiri w’Icyumweru cya 29 Gisanzwe Umwaka C; 2019

 AMASOMO: Rom 5,12.15b.17-19.20b-21

                           Za 40 (39), 7-8a,8b-9,10,17

                          Lk 12,35-38

Bavandimwe, Kristu Yezu ni akuzwe!

Dukomeje urugendo rwacu muri uku kwezi kwa Rozari Ntagatifu n’ukwezi kwahariwe Iyogezabutumwa turi kumwe kandi tuyobowe na Yezu Kristu uduha buri gihe ibyo abona bihwitse kandi bitubereye igihe tubimusabanye ukwemera, ukwizera n’urukundo kubera ko ari Umunyampuhwe ku buryo busendereye.

Imana Data Umuremyi n’umugenga wa byose, ntiyigeze atererana Muntu kandi yakomeje kumuba hafi. “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bwiteka” (Yh 3,16). Abantu bacunguwe n’amaraso ya Yezu Kristu, bityo aho icyaha cyakomotse kuri Adamu wa kera, gikurwaho na Kristu: Adamu mushya.

Icyaha n’urupfu bifite isoko imwe, ariko muri Yezu Kristu byaratsiratsijwe! Ineza y’Imana isumba kure ubukana bw’ubugome bw’icyaha, yatsiratsije ubu bugome. Imana yatwiyeretse muri Yezu Kristu, nuko ingabire y’ubuntu bwayo iduhoraho twe twari kuzapfa bidashidikanywaho kuko Imana ari inyampuhwe bidasubirwaho. (reba Sir 43,29).

Yezu Kristu yumviye Imana Se kugira ngo turonke ubugingo bw’iteka! Mu by’ukuri nta cyo twabona twagurana uru rukundo. Iyo Yezu atubwira ko turi inshuti tutari abagaragu, rwose aba akomeje kandi agahora abigaragaza. “Jye sinkibita abagaragu,…….ahubwo mbise incuti!” (Yh15,15). Ikindi kandi ni uko We ubwe anatwibwirira ko urukundo yatugaragarije aza kudupfira rukomeye: “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze!”(Yh15,13).

Bavandimwe urukundo Nyagasani yadukunze kandi adukunda ntirugira urugero. Uru rukundo rutugira incuti ze, rukaduha kugira uruhare ku Ngoma y’Imana tukitwa abana b’Imana, Abagenerwamurage n’Abasangiramurage wa Kristu. Icyo twe dusabwa ni ukwemera, ukwizera no gukunda Imana Umubyeyi wacu na Yezu Kristu waducunguye.

Guhora turi maso

Bavandimwe Imana koko na Yo ni Umucamanza w’intabera ariko ni n’Umunyampuhwe. Yumva ibyacu byose iyo tuyitakambira mu masengesho yacu n’Umutima utaryarya tugakunda ijambo ryayo n’isengesho ritaretsa, aribyo Yezu yise “guhorana amatara yaka!”

Twe tugifite uyu mutima wo kubona Imana nk’Umubyeyi ugira Impuhwe dusabe kandi dusabire n’abantu batagisaba Imana bagira ngo byose babyishoborera, bakumva ko bazarengerwa n’amaboko yabo yonyine kuri bo ngo Imana ntacyo ivuze mu buzima bwabo; ntibamenye ko isi twese idukaranga buri munsi kandi n’uwo itarakanga iba ikimwigaho imushakira ibirungo! Bikira Mariya Nyina wa Jambo i KIBEHO yaratubwiye ati: “Dusenge kandi dusenge no mu mwanya w’abadasenga.”

Burya iyo Imana idusaba gusenga ubutarambirwa si ukuturushya. Impamvu ahubwo ni uko hari igihe amasengesho yacu aba adatunganye. Ni byo Mutagatifu Agustini yavuze ati “Impamvu dusaba ntiduhabwe ni uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa tugasaba bibi”. “Ngo rimwe umuntu yarigenderaga ahura n’Imana, niko kumubwira iti ‘Nsaba icyo ushaka cyose ariko Umuturanyi wawe ndakimukubira kabiri’. Nyamara ngo uwo muntu ntiyumvikanaga n’umuturanyi we. Umuntu ariyumvira, ati ‘nimusaba inzu, umunyagwa iramuha igorofa, nimusaba imodoka, iramuha rukururana, nimusaba umwana, iramuha impanga. Kera kabaye umuntu ati ‘ngiye gusaba ko Imana imvanamo ijisho rimwe maze we imukuremo yombi, abe impumyi burundu, yere kuzongera kuntesha umutwe’. Umuntu niko gusanga Imana ati nkuramo ijisho rimwe. Imana nyine nayo irimukuramo. Wa muntu ati ‘Ese ko umuturanyi wanjye utari kumuvanamo yombi? Imana iti ‘nakubwiyeko mukubira kabiri icyo ndaguha. Wifuje ijisho rimwe, ubwo we ndamuha abiri, kandi niyo yaranasanganywe, ubwo nta kindi mukoraho rero”. Ngayo amasengesho yacu akenshi. Aka ni akanya ko kwibaza: Ese mu masengesho yacu tujya twibuka gusabira n’abandi? Ese iyo tugize ngo turabasabira, tubasabira iki?

Ni byiza rero kongera gusubiza amaso inyuma tukamenya ko Imana igira impuhwe, ikavubira imvura ku batunganye n’abadatunganye idusaba guhora twunze ubumwe. Tugahorana amatara yaka kugira ngo igihe Umwana w’umuntu azagarukira tuzicarane nawe mu Ngoma ye!

Dusabe Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali ngo adusabire ngo twese tugire umugenzo wo gusenga tutarambirwa.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali adusabire!

 Mwayiteguriwe na Padiri NKURUNZIZA Thaddée,

Diyosezi ya Nyund0

 

Catégories
Inyigisho

Ndi urumuri rw’isi

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo, ku wa 8 Mata 2019: Amasomo matagatifu: Dan 13, 42-62; Zab 23; Yh 8,1-11.

Mu Ivanjili y´uyu munsi Yezu aratubwira ati: Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw´ubugingo. Yezu ni We umurikira ubuzima bwacu n’imibereho yacu yose abigirishije inyigisho ze n’ubwitange bwe. Haba mu byishimo, haba igihe cy’amakuba, ni we utumurikira tukagira uko twitwara mu mibereho yacu ya buri munsi, bityo ntiduhitanwe n’ibihe kandi ntituve mu gushaka kw’Imana Rurema.

Ukurikiye Yezu ntabwo agenda mu mwijima, kuko Yezu atanga urumuri rw’ubugingo. Yezu ni urumuri rukomoka ku rumuri, ni Imana nyakuri ikomoka ku Mana nyakuri. Abamenye Kristu basabwa kutamwihererana, ahubwo bakamurikira abandi babamenyesha  uwo Kristu. Nkuko Yezu abivuga uyu munsi, ntabwo aca imanza nk´abisi. Aragira ati: mwe muca urubanza mukurikije umubiri, jye ntawe ncira urubanza. Akongeraho ati: n´iyo nciye urubanza ruba ari urw´ukuri. Aya ni amagambo akomeye Yezu atubwira. Muri macye, iyo isi itakiriye Kristu, niho izahazwa n´umwijima w’icyaha. Uwo mwijima ukagaragazwa n´ubugizi bwa nabi nko gushinja abandi ibinyoma nk´uko byagendekeye Suzana. Gusa ku bwo kwiringira Imana, Suzana yararokotse maze Imana yerekana imbaraga z´urukundo rwayo rutagreranywa (Daniel 13). Yezu ntabwo ajya atererana abanyakuri kandi bakugenderamo. Byanze bikunze ukuri kuratsinda kandi kukigaragaza mu maso ya rubanda. 

Yezu Kristu aradukangurira kwanga ikinyoma tukagendera mu kuri, mu rumuri. Kristu rumuri rw’amahanga nitumwakire maze atumurikire tubashe gutsinda ikinyoma cyahawe intebe muri iyi si ya none. Muri ibi bihe turimo, isi yugarijwe n´ikinyoma cyo kurwanya Imana n’abayo ku buryo bweruye maze abantu bakiberaho nk´aho Imana itakiriho. Birababaje. Yezu nayimurikire(natumurikire) abigirishije abana be bamumenye maze igitugu cyo kurwanya Imana kirangire ku Isi Rurema yiremeye. Iyi si ya none ikeneye (dukeneye) kumurikirwa na Kristu we rumuri nya Rumuri ruturuka Kuri Se ( Imana Data).

Bakristu bavandimwe, muri iki gihe twibuka amakuba yagwiriye Urwanda, nimucyo dusabe Imana igume isane imitima yacu, ya buri munyarwanda uzirikana kandi akabona uburemere n´ingaruka z´ikibi mu bantu Rurema yiremeye. Twange ikibi dukunde ubuzima kandi twimike ukuri. Tugarukire Imana dusenge ubudahwema maze Urumuri rutuyobore tugane Umukiza wacu Yezu kristu wavukiye kudukiza. Muri iyi minsi twitegura umunsi mukuru wa Mashami, tugume dusabe kugirango Umwami w´amahoro agume aturangaze imbere atuganisha Kuri Pasika y´iteka rishya. Bityo tuzatahe Yeruzalemu nshya aho Umwami aturangaje imbere. Yezu agume azukire mu mitima y´abamukunda. Umubyeyi Bikira Mariya wadusuye i Nyaruguru agume adusabire ku Mwana we kugirango tugaruke ku Gicumbi cy´amahoro, urukundo n´umubano bya kivandimwe bizira uburyarya, maze tubeho gikrisitu. Tugume dusabire abababaye bose muri ibi bihe twibukamo akababaro Yezu yagiriye hano ku isi, kugirango Imana ibagirire  impuhwe kandi ibarinde.  Mubyeyi twiyambaza ukatwumva, Nyina wa Jambo urakarama!

P. Emmanuel MISAGO

Catégories
Inyigisho

Kugira ubutoni mu maso y’Uhoraho

Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya 6 Gisanzwe Umwaka C: 2019

AMASOMO: Intg 6,5-8; 7,1-5.10

                    Za 29 (28), 1.2,3ac-4,3b.9b-10

                    Mk 8,14-21

Bavandimwe, tumaze iminsi dutega amatwi ijambo ry’Imana ryo mu gitabo cy’Intangiriro, aho twumvise uburyo Imana mu rukundo rwayo yaremye ibintu byose ikoresheje ijambo ryayo. Imaze kurema ibintu byose mu minsi itanu uwa gatandatu irema Muntu ngo abigenge kandi ngo abitegeke.

Muntu wari umaze kuremwa n’Imana yahawe umugore ho umufasha akuwe mu rubavu rwe (umugabo), yishimiwe n’umugabo kandi amwibonamo nk’isura ye imugarukamo; ati:”Ni igufwa ryo mu magufwa yanjye n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye!” Intg 2,23.  Nyamara ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko ubwo muntu yari mu mudendezo w’ubusitani bwa Edeni, Inzoka yari inyaryenge mu nyamaswa zo ku gasozi, yashutse umugore maze arya ku giti Imana yari yarababujije kuryaho, umugore nawe ashyira umugabo maze nawe aryaho maze baba baracumuye; bifuza kureshya n’Imana! Maze si ukwikuza bimarayo.

Imana yaje ishaka Muntu imubaza aho aherereye maze asubiza ko yabonye yambaye ubusa akihisha. Imana imubaza uwamuhishuriye ko yambaye ubusa, maze asobanura neza uko byagenze.

Bavandimwe, imbere y’Imana icyaha kitwambika ubusa. Icyaha kitugira abagaragu ba shitani yo soko yacyo.

Nyuma y’uko icyaha cyinjiye mu isi, ubuzima bwa muntu bwarahindutse kugeza ubwo agomba kujya abona buri kintu akivunikiye. Adamu na Eva, abakurambere bacu, babyaye Kayini na Abeli, ariko nabo icyaha cyakomeje kubakurikirana kugeza ubwo Kayini wari wivuganye murumuna we Abeli, amwihakana kugeza n’ubwo avuga ko atari umurinzi we! Imana yakomeje kwihanganira ubugome bw’abantu ariko isanga ari ngombwa kurengera intungane yayo Nowa kuko yakomeje kugaragaza ubutoni mu maso y’Uhoraho (soma Intg 6,8).

Imana irinda kandi igashakira igitunga intore zayo. Ubutungane imbere y’Imana Data burakiza kandi bukomora ibikomere ababuze uko bagira. Ubutungane n’ubutoni ku Mana bwa Nowa nibyo byatumye arokoka uburakari bw’Imana, we na bimwe mu binyabuzima,  kuko Imana Umubyeyi udukunda ntajya atererana abamusanga kandi bafite umutima wicujije.

Bavandimwe, kuko Imana idukunda yakomeje kutwigaragariza muri Yezu Kristu Umwana wayo! (Yh 3,16). Ariko si kenshi n’ubundi umuntu yiyerekanye nk’indahemuka imbere y’uru rukundo nyampuhwe rw’Imana.  Yezu Kristu ufungurira abashonje, akigisha abantu, akagira neza aho anyuze hose, arasaba abigishwa be kwirinda umusemburo (ibishuko) w’Abafarizayi na Herodi, kugira ngo batavaho batwarwa n’ibyo bishuko hanyuma bakirengagiza ineza n’ubuntu by’Imana bo batabona.

Abigishwa ba Yezu barasabwa kuba maso buri gihe! Iyi nyigisho iburira ya Yezu Kristu nitwe abemera ihawe uyu munsi. Nitube maso kandi dusenge kugira ngo tutagwa mu bishuko. Ibishuko by’isi turimo; ubwirasi, ukwikuza, ubwibone, ubujura, ubusambanyi, ubusambo, ubugungu, umururumba,…..ibi byose duterwa no kudashishoza ngo turebe icy’ingenzi mu buzima bwacu, Yezu aradusaba guhuguka byuzuye tukabona ibyiza byose adukorera n’ubwo twe turi abanyabyaha b’abanyantege nke maze tukabireka.

Bavandimwe, ni byiza kutigiramo ihinyu rituma tutabona uburyo Nyagasani Imana yadukunze akaduha Umwana we w’Ikinege Yezu Kristu Umwami wacu, akaza ngo atange ubuzima bwe naho twe turonke ubugingo buhoraho. Si byiza gutera Imana umugongo, ahubwo turebere mu ndorerwamo y’ukwemera, ukwizera n’iy’urukundo maze tureke Roho Mutagatifu atwigarurire. Niturebe dusubiza amaso inyuma ibyiza Nyagasani yadukoreye byose, maze tubonereho gusingiza izina rye Ritagatifu.

Dusabirane mu bukristu bwacu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Mwayiteguriwe na Padiri NKURUNZIZA Thaddée

Diyosezi ya Nyundo