“Si mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo” (Mt 10,20).

Inyigisho yo ku wa mbere wa Noheli, 26 Ukuboza 2016: MUTAGATIFU SITEFANO

Amasomo: Intu6,8-10;7,54-59; Zaburi30,3-8.17.21; Matayo 10,17-22

Bavandimwe, Amahoro ya Emmanweli  Imana turi kumwe nahorane namwe hamwe n’abanyu bose. Dukomeje guhanika turirimba tuti: “Imana nikuzwe mu bushorishori  bw’ijuru, kandi   mu nsi abo  ikunda bahorane amahoro”.

Ejo kimwe n’iyi minsi munani ikurikira turi mu byishimo by’Umunsi Mukuru w’ivuka rya Nyagasani Yezu, Umucunguzi w’Inyoko-muntu. Nimukomeze kugira imigisha itangwa na Jambo. Uyu  munsi wa mbere wa Noheli, Kiriziya yawuhariye guhimbaza Mutagatifu Sitefano wahowe Imana ku ikubitiro, ni uwa mbere wahisemo guhara ubuzima bwe kubera Inkuru Nziza no kudusigira urugero rwiza rwo gusabira abakiri mu mwijima w’Icyaha.
komeza… ““Si mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo” (Mt 10,20).”

Twese duhamagariwe kubaka Ingoma y’Imana

Inyigisho y’icyumweru cya 33 C, ku wa 13 Ugushyingo 2016

Amasomo: Mal 3,19-20a ; Zab 97, 5-6.7-9b; 2 Tes 3,7-12; Lk 21, 5-19.

Bavandimwe nimugire inema, amahoro  n’imigisha biva ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Ubu tugeze mu mpera z’umwaka wa Liturujiya C, dore ko ku cyumweru gitaha tuzahimbaza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE. Amasomo y’uyu munsi araduhamagarira kuzirikana kuri izi ngingo : Iherezo ry’ibihe, iherezo ry’ubuzima, intege nke za muntu. Ivanjili tumaze kumva, iri mu masomo agoye gusobanura, kuko itubwira ikoresheje imvugo y’ibyahishuwe, ari byo kuvuga none ibizaba mu gihe kizaza, ikoresha imvugo ishushanya, ikavanga ibyo tubona n’ibizaza cyangwa ibizaba mu gihe kizaza, ni uko bikaba ihurizo gusobanura neza inyigisho ya Yezu mu gihe turimo. komeza… “Twese duhamagariwe kubaka Ingoma y’Imana”

Ese koko uwicisha bugufi arakuzwa ?

Inyigisho y’icyumweru cya 30 C, ku wa 23 Ukwakira 2016

Amasomo: Sir 35,12-14.16-18 ; Zab 33, 2-3,16.18-19.23; 2Tim 4,6-8.16-18; Lk18, 9-14.

Bavandimwe nimugire inema n’amahoro byitangirwa na Yezu Kristu, Umucunguzi wacu udukunda urudacuya. Ku cyumweru gishize Yezu yatwibukije ko tugomba gusenga ubutarambirwa. Dore ko iyo twinikije isengesho dutakamba dusaba gusubizwa, iyo bitagenze uko twabyifuzaga kenshi ducika intege, tugashidikanya ndetse umuntu akaba yagera naho yibwira ko Imana yamukuyeho amaboko. Oya se kandi Imana yacu irumva kandi igasubiriza igihe.

Uyu munsi Yezu yakomeje kutwigisha, atubwira isengesho ry’abagabo babiri bahuriye mu Ngoro. Umwe yari Umufarizayi undi ari umusoresha. Twibuke ko Abafarizayi ryari itsinda rigizwe n’abahanga mu Byanditswe ndetse n’ubundi bumenyi bw’icyo gihe, bakumva ko iyobokamana nyaryo ari ukubaha no kubahiriza Amategeko, bityo utagenza nkabo yafatwaga nk’umwanzi ndetse bakamurwanya bivuye inyuma cyangwa se akaba asuzuguritse mu maso yabo. Naho abasoresha bari abakozi b’Abaromani bashinzwe kwakira no kwaka imisoro uko Abayahudi bari bahamagariwe kuyitanga. Nuko nabo bakaboneraho bakikungahaza bakuramo icy’icumi cyabo cyangwa se basoresha iberenze ibigenwa n’amategeko.
komeza… “Ese koko uwicisha bugufi arakuzwa ?”

Ntukibagirwe gushimira

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 26 gisanzwe, C, ku ya 1 Ukwakira 2016
Amasomo: Yobu 42,1…17; Za 118,66.71.75.91.125.130; Lk 10,17-24

Bavandimwe,
Mu buzima bw’abantu bose, waba umuherwe,waba umuyobozi, umukene cg umwinazi  hari akajambo gato gakunze kutugora, kukavuga tubikuye ku mutima, urebye uko kareshya wagira ngo nta buremere kifitemo, nyamara gatera ukabwiwe gususuruka no kunezerwa. Ako kajambo ni ugushimira, kakavugwa mu ijambo rimwe si ngombwa kongeraho ibindi iyo kavugwanye umutima mwiza. Namwe murebe ukuntu ari kagufi mu ndimi zinyuranye..Mu kinyarwanda : Urakoze. Mu gisipanyoli : Gracias. Mu gifaransa : Merci. Mu cyongereza : Thank you. Mu kidage : Dank(e). Kumenya  gushimira uwakwibarutse, uwakugiriye neza cg se  gushimira Imana ibyiza yakugiriye ndetse ihora ikugirira buri munsi, bikunze kutubera ihurizo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Bamwe twumva ibyo duhabwa ari uburenganzira, abandi tukumva twarabigezeho twagotse dukoresheje ubwitange, ubuhanga no kwigomwa. Nyamara se ni iki umuntu atunze aba atarahawe !?  Nyamara dusuzumye neza iby’ibanze tubikesha abandi natwe tugakora aka wa mwana mwiza ngo « Basiga yinogereza » komeza… “Ntukibagirwe gushimira”

venenatis, dictum Aliquam mi, sit consectetur dolor ut